Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

BK irishimira ko yabonye inyungu idasanzwe muri aya mezi 6 ashize

Banki ya Kigali (BK) irishimira ko mu mezi atandatu y’ igihembwe cya mbere y’ uyu mwaka wa 2016/ 2017 yungutse ku kigero cya 16% ugereranyije n’ umwaka ushize .

Iyi Bank ivuga ko umubare w’abayibitsamo wiyongereye ndetse n’amafaranga ibikira abakiriya bayo akaba yariyongereye.

Ivuga ko amafaranga abitswamo yiyongere ku kigero cya 6% bihwanye na miliyari 409.8 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ubwo kuri uyu wa 3 Kanama 2016, BK yagaragarizaga abanyamakuru uko igihembwe cya mbere cy’ uyu mwaka cyagenze, umuyobozi mukuru wayo Dr Diane Karusisi, yavuze ko kuri ubu iyi Banki ihagaze neza.

Yagize ati : "Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016, BK yinjije inyungu ingana na miliyari 15.8Frw, bikaba birenzeho 16% ugereranyije n’inyungu twabonye mu mwaka wa 2015 na none mu mezi atandatu abanza."

Uyu muyobozi avuga ko inyungu babonye bayikesha serivisi nziza batanga zatumye amafaranga abakiriya babo babitsa yiyongera kukigero 6.8% bihwanye na miliyari 409.8Frw ndetse no kuba inguzanyo abakiriya bahabwa zariyongereyeho 24.2% bihwanye na miliyari 349Frw

avuga ko Kuba iyi banki yarungutse miliyari zisanga 8 mu mezi adandatu gusa ari inyungu ku banyarwanda bose baba abayibitsomo n’ abatayibitsamo kuko amafaranga iyi banki yinjiza mu isanduku ya Leta aziyongeraho 10%.

Abakiriya ba BK bashyiriweho uburyo bushya bwo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telephone ngendanwa bwiswe “BK money” aho umukiriya ufite konti muri BK yoherereza umuntu amafaranga akayabona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumumenyesha ko yohererejwe amafaranga hatitawe kuri simukandi akoresha iyo ariyo yose mu Rwanda.

BK ni imwe mu mabanki y’ ubucuruzi akomeye mu gihugu cy’ u Rwanda ikaba yatangiye mu mwaka w’ 1966. BK ifite amashami 78 n’ ibyuma biyifasha guha servisi abakiriya bayo(ATM) 89.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kafogo - 19/08/2016 saa 21:44

Nibagakabye ngo bungutse menshi. bazi neza ayo baduhombya rimwe ugasanga konti yawe ivuye amafaranga utazi aho agiye kandi atari menshi.bityo ukumva ntiwayakurikirana......none ngo bar ungutse!!!!
Kanda hano umusubize

boa - 5/08/2016 saa 23:51

Bk ninziza turayemera. ariko nihagarike gushaka inyungu nyinshi no kwiba abayibitsamo. wandira umuntu cheque itarenze 200 milles bakagukata 254 nibyo byanditse kuri bordearaux noneho bagakuraho 300 rwfs .ibaze ubwo busambo ikindi sms banking yabo iratwibisha
Kanda hano umusubize

kirenzi - 5/08/2016 saa 11:57

Jyembona serivise ntakibazo ariko badukure mubyobita siyarabi
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 4/08/2016 saa 15:41

NI BYO BK NI BANKI NZIZA Y'ICYEREKEZO. NIKOMEREZE AHO IKOMEZE KUJYA ITANGA INGUZANYO KU BAKILIYA ITABARUHIJE MAZE NGO UREBE NGO IBIFARANGA BIRARUSHAHO KWISUKIRANYA. COURAGE ENCORE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X