Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Bwa mbere u Rwanda rurakira inama ya TGAIS izayoborwa na Perezida Kagame.

Nyuma yo kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye ku isi no ku mugabane wa Afurika, mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda u Rwanda rurakira inama ya The Global African Investment Summit izaba iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Mu gihe gito kiri imbere mu Rwanda hagiye kubera izindi nama zirimo inama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika (The Global African Investment Summit-TGAIS) izakoranya ababarirwa mu 2000 mu mujyi wa Kigali ku ya 5-6 Nzeli 2016.

Abazitabira iyi nama muri rusange, ni Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Afurika, aba za Guverinoma n’Abaminisitiri, ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera ku rwego mpuzamahanga, n’abandi.

PNG - 520.8 kb
Convention Center ngo niyo izakira iyi nama

Izaganira ku bucuruzi butagira imipaka buhuza imiryango itatu; EAC (Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba), COMESA na SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo).

Nk’uko urubuga rw’iyo nama izaba ibereye bwa mbere muri Afurika rubigaragaza, yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na COMESA kandi izayoborwa na Perezida Kagame.

Inama ya TGAIS yaherukaga kubera i London mu Bwongereza mu mwaka ushize wa 2015 aho yari yitabiriwe n’abantu barenga 1,300, ni ubwa mbere izaba ibereye ku mugabane w’Afurika.

Iyi nama kandi izafasha mu guteza imbere ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera mu rwego rwo guteza imbere Afurika.

Abayitabira bazanavuga ku gukurura ishoramari n’urwego rw’abikorera mu guteza imbere ibikorwaremezo horoshywa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buha ikaze abazitabira iyi nama ya TGAIS, buvuga ko kwishyira hamwe mu karere ari iby’ingenzi mu iterambere ry’Afurika.

Ati “Kandi twizera neza ko iyi nama izihutisha ishoramari mu mishinga yihutirwa yo mu karere igateza imbere imibereho n’ubukungu bw’abaturage bacu.”

Muri 2016 u Rwanda rwakiriye inama zikomeye cyane ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi zirimo inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika (World Economic Forum on Africa, WEF)yabaye kuva ku ya 11 kugeza ku ya 13 Gicurasi n’iy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, yasojwe muri iki cyumweru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUHARABU - 28/07/2016 saa 16:52

NONESE NIMUGENDA N'AMAGURU ARIKO CONVENTION CENTER IKINJIZA AMADEVISE HARI ICYO BIZABA BITWAYE BAVANDI ?
Kanda hano umusubize

jaen dedieu - 22/07/2016 saa 17:18

nibyiza cyane izonama zigaragaza ikizere cy furika
Kanda hano umusubize

crishal - 22/07/2016 saa 16:37

ntimumbwire ko nzongera kujyenda namaguru pe,vs vs imaginez que naturutse kwa Rwigara namaguru jusqu'a camp kigali,mbona imodoka batarazemerera guhita vuba!
Kanda hano umusubize

BEBE - 26/07/2016 saa 14:54

AHAAAHA uransekeje,nambe nawe aho wagenze ni hafi,abandi bavuye kwa Rubangura bagera Kimironko,tuzayagenda daaaaaaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

- - 22/07/2016 saa 10:52

Zizana agafaranga. Paul K.areba kure cyane. Iriya nzu izagaruza vuba nabibonye!
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 10:30

of the best gxrigggg uh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X