Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Dore ibintu bishobora guta abashomeri benshi mu bukene bw’akarande

Abanyarwanda barenga 60% babarirwa mu cyiciro cy’urubyiruko. Benshi muri bo bariga abandi barangije kwiga amashuri ashobora kubafasha gushaka imirimo. Kuba imirimo ari mike, ugereranyije n’umubare munini w’abayikeneye barangiza amashuri, bituma nibura abagera kuri 22% muri bo batabona ibyo bakora kandi uyu mubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Kuba abarangiza amashuri ari benshi ku isoko ry’umurimo rito, bituma hakomeza kubaho ubwiyongere bw’abashomeri. Abatagira ibyo bakora bakangurirwa kubyaza umusaruro imbaraga bafite. Ibi bibarinda gupfusha ubusa imbaraga z’umubiri ahubwo zigakomatanywa n’ubumenyi bafite bwo mu ishuri bakabasha guharanira kubaho neza. Hari abagerageza kubyaza umusaruro imbaraga bafite abandi ntibabishobore. Abatagira imirimo kenshi bavuga ko bagorwa n’igishoro cy’amafaranga yo gutangiza ibikorwa bibyara inyugu.

Usibye kuba hari abataka igishoro batabanje kugerageza ibihwanye n’ubushobozi bafite ubwabo, hari n’abandi babyaza iterambere igihe cyo gukora baba barimo. Kubona igishoro ni amahirwe kuko si bose bayagira.

Mu gihe utabonye inyunganizi iturutse ahandi igufasha kugira icyo ukora, hari ibyo ukwiye kwirinda ukabigendera kure kuko byagukumira mu bikorwa by’iterambere.

Kwitinya no kwisuzugura

Umuntu utagira akazi agomba gutinyuka abantu n’ahantu hashobora kuboneka akazi agasobanuza uko bimeze. Iyo ufite uburere bukagerekwaho n’ubushake ugaragaza ko ukeneye akazi kandi ukabonye wagakora neza kurenze undi wese, bishobora kugufasha kubona icyo ukora n’iyo cyaba ikiraka biturutse ku bushake wagize n’imyitwarire wagaragarije bishobora kukuviramo kubona akazi kisumbuyeho.

Gucika intege

Kenshi abantu batagira imirimo bahora bashakisha ahaba hari akazi rimwe na rimwe bigatwara imyaka batarakabona. Uko byamera kose, usaba akazi yirinda gucika intege agahora ashaka n’ahandi. Kenshi uko ugenda usaba ahandu hatandukanye ni ko ugenda umenyana n’abantu benshi bishobora kuba intandaro yo kubona icyo ukora n’iyo cyaba atari cyo ushaka.

Kutagira amakuru

Hari amakosa bamwe mu barangiza amashuri bakunda gukora bakajya ahantu batabasha kugerwaho n’amakuru aturuka ahantu hatandukanye. Mu gihe uri ahantu utabona amakuru ntushobora kubona akazi kuko ntiwamenya aho kari n’uwagushaka ngo akurangire ntiyakubona. Uwarangije amashuri agomba gushaka uko agera ku makuru aturuka ahantu hatandukanye.

Muri iki gihe itumanaho ryo mu bwoko butandukanye ryarabyoroheje kuko rigera ahantu henshi hatandukanye. Mu gihe ukeneye akazi wirinda kujya kure kuko hari igihe zimwe mu nshuti zawe cyangwa abo muziranye bashaka kugutungira agatoki ukabura. Urumva ko uba muri ubwo buzima ntacyo ushobora kunguka usangijwe n’abandi kuko utaboneka, bityo bikaba intandaro yo guhera mu bwigunge no kutamenya aho Isi igeze.

Gusuzugura akazi

Hari benshi bagaragaza imyumvire yo gusuzugura akazi ngo ntigakwiranye n’urwego rw’amashuri bafite. Uku ni ukwibeshya cyane. Ubusabusa buruta ubusa. Aho kubaho ntacyo ufite wagira akantu gato kuko ejo gashobora kubyara akanini. Akazi kemewe n’amategeko kandi gatanga amafaranga n’iyo yaba ari make, gashobora kugufasha kubona ako wifuza.

Mu gihe ufite ako kazi usuzugura, kazagufasha kubona amafaranga y’urugendo ugiye gusaba akazi ahandi, kagufashe gufotoza ibyangombwa ujyana gusaba akazi kandi kagufashe no kumenyana n’abo mukora mu rwego rumwe. Uziko umuntu atangira akora isuku mu biro runaka, bitewe n’imyitwarire imuranga ejo ukazasanga na we yahawe ibiro akoramo. Akazi kose gakorane umuhate kazagufasha kubona akazi bidatinze.

Gupfusha ubusa umwanya

Hari abafite ubunebwe cyangwa bakarambirwa bigatuma birirwa baryamye, batembera cyangwa batakaza umwanya mu bidatanga inyungu. Muri iki gihe hariho abafata umwanya munini bakawuta kuri telefone kandi nta bintu by’agaciro bahavugira. Byaba byiza umwanya ubonye uwukoresheje mu kuvuga ibintu bishobora kuzana impinduka nziza mu mibereho yawe.

Gukoresha amafaranga ibitari ngombwa

Kenshi abashomeri baba ari abakene, cyane cyane iyo basanzwe bavuka mu miryango y’amikoro make, usanga no kubona amafaranga yo gufotoza ibyangombwa bigorana. Mu gihe uri umushomeri byongeye ubona amafaranga ku buryo bugoranye, gerageza nugira ayo ubona, uko angana kose, wirinde kuyakoresha ibidakenewe cyane.

Ushobora gufata udufaranga wabonye ukadukoresha mu bintu bitari ngombwa, ejo hakaza ibikomeye ukabura ikikugoboka, bityo amahirwe ukayabura utyo. Aho kugira ngo umushomeri afate amafaranga yose ayarangirize mu bintu bitunguka, yayazigama akayakoresha mu kintu abona yizeye neza ko kibyara inyungu.

Abatagira akazi bari mu byiciro bitandukanye. Hari abatagira akazi ariko bavuka mu miryango ishobora kubafasha kubona icyangombwa cyose nkenerwa. Hari n’abavuka mu miryango itishoboye bigatuma nabo bugarizwa n’ubekene.

Abashomeri basanganywe ubushobozi buke bakwiye kwirinda gutoranya icyabaha amafaranga. Bagize amahirwe bakabona aho bayakura, n’iyo yaba ari make, abafasha kubaho no kwirinda ubuzima bwo guhuzagurika no gusuzugurika.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jonas - 23/09/2016 saa 19:32

kandi ntampamvu yo kwitinya
Kanda hano umusubize

jonas - 23/09/2016 saa 19:29

Ni byo koko umushomeri ntagomba kugira akazi asuzugura
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 21:03

Nibyo Ubushomeri Kubuvamo Buragoye Ariko Birashoboka Icya1 Nukwigirira Ikize Mubyo Dukora Byose Urubyiruko Dukore Tuzabaho. Kuvuka Ukenye Sikosa Ryawe Ariko Gupfa Ukenye Nikosa Ryawe Ni Emmanuel Hakizimana Igicumbi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X