Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

EAC: Abacuruza caguwa bongerewe amahirwe kugeza mu 2020

Mu nama yabo yabereye mu muhezo ku munsi w’ejo ubwo bari mu nama y’ubumwe bw’Afurika, abakuru bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bemeje ko bavanyeho umwanzuro wo guca caguwa uhereye none kugeza mu 2020. Ibi bikaba bitumye bamwe mu bav

Mu nama yabahuje mu muhezo ba Perezida bemeje ko bagiye kubanza gushishoza bakareba niba akarere gafite ubushobozi bwo kwikorera imyenda n’inkweto byiza kandi bihagije, hanyuma bakabona guca caguwa.

Muri iyi nama Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Ronah Serwadda, yabwiye The East African ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kureba niba ibihgu bigize uyu muryango bifite ibikoresho bihagije byakwifashishwa mu gihe caguwa yaba yaciwe.

JPEG - 145.5 kb
Abacuruzaga caguwa bongeye bariye

Ati” Ubushakashatsi buzadufasha kumenya niba dufite ubumenyi, ipamba (cotton) n’impu bihagije byakora caguwa mbere yo kuzica.”

Yasobanuye ko muri iyi myaka itatu ibihugu bigize EAC bizitoranyamo ibifite ubushobozi bwo gukora ibisimbura caguwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yerekanye yasobanuriraga Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda hibandwa kuzikora imyenda, ibiteye impungenge bya caguwa anagaragaza uko gahunda ya Leta yo kuyica iteye.

Ati, “Tuzazamura amahoro ya za gasutamo ku myenda itumizwa hanze ariko tunamanure cyane imisoro ku bikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora umwenda n’inkweto bitumizwa hanze, harateganywa gufashwa ba rwiyiyemezamirimo bari mu mwuga w’ubudozi mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati” Leta izashyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu mujyi wa Kigali kigisha kudoda no mu nkengero z’umujyi, twizera ko ibi bizagabanya ibiciro bihanitse kandi byaranatangiye, nk’ubu ubushize mu imurikagurisha rishize rya “made in Rwanda” twabonye ishati y’amafaranga 2000 yakorewe muri Utexrwa kandi ahandi igura 5000”.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tushabe yabwiye abanyamakuru ko kuva ku ya 1 Nyakanga imyenda ya caguwa yinjiye mu Rwanda yose yasoreshejwe kuri iyo misoro mishya.

Abacuruza caguwa bo bavugaga ko bari babangamiwe no kuba ibiciro byazamutse bitewe naho bayirangurira bazamuye ibiciro bigatuma abakiliya babo bagabanuka ndetse no kuyibona byari ingorabahizi. Kuribo ngo bashubijwe kuko iriya myaka hafi ine bahawe izajya kurangira bamaze kwitegura bihagije.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 9/09/2016 saa 15:32

Caguwa nikomeze ize ninganda zitangirezikore caguwa izacibwenuko inganda zizakorabyiza bigakundwa bikaganza caguwa nahokuyica bizagira ingarukakubantubenshi nigihugu.
Kanda hano umusubize

Rucondo - 19/07/2016 saa 22:37

Icyemezo cyo guca caguwa cyafatanwe ubugome ndengakamere ntiyitaye kubantu yari itunze gusa Imana ikomeze we imuhe umugisha nurubyaro rwe twewe atwicishije inzara
Kanda hano umusubize

- 19/08/2016 saa 13:30

Nibaca caguwa tuziba
Kanda hano umusubize

jean de Dieu wamungu - 19/07/2016 saa 20:10

Twishimiye igihe cyongerewe cya caguwa ariko batugabanyirize imisore kuriyo
Kanda hano umusubize

jean - 19/07/2016 saa 18:34

Nari nabivuze, sinabonaga inyungu u Rwanda rubifitemi, kuko niyo bahagarika caguwa hakomeza gukenerwa amadevize yo kurangura hanze ibintu bya ngomwa nkenerwa mu gukora iyo myenda. Nta pamba, nta bwoya bw'intama, nta mpu zihagije n'ibindi. Abayobozi bashishoje. RRA nayo ivaneho iyo misoro y' ikirenga kuri caguwa abakene biyambarire.
Kanda hano umusubize

K.J.Bosco - 19/07/2016 saa 16:05

Abadepite barabyagamaganye, ariko birangira bemeye ko caguwa icika. Nyunvira nawe!Narumiwe pee!Ntekereza ku bana babakene bazambara ubusa,n'abatunzwe na caguwa,ndumirwa,ndavuga nt'Imana iturengere! Bosco
Kanda hano umusubize

jimmy - 19/07/2016 saa 12:54

Ariko ndakwibariz ga klausi?? Mbega nka wew uvuga gutyo ivyo bijambo bipfuy ubikurahe gasha??!! Cank usanga wew atani1 waciyemo? Ibaze nawe ubupfu nkubwo uvuga, ati;ngo? Nne ivyo bamaze gushikako nivyo wavukanye gash? Zirya njajaga njaga ngo nimpuzu batuzanira zambawe, mbega nkuwoguha isahani yarriyeko ayiciriyeko woyirirako?? Basha niwew wnyuma hubwo!!
Kanda hano umusubize

JOSEPH - 16/10/2016 saa 22:31

Ubundise wowe bazica batazica ntazomwagira,umuntu aheba ibyo afise utabigira se hahhhh
Kanda hano umusubize

jimmy - 19/07/2016 saa 12:54

Ariko ndakwibariz ga klausi?? Mbega nka wew uvuga gutyo ivyo bijambo bipfuy ubikurahe gasha??!! Cank usanga wew atani1 waciyemo? Ibaze nawe ubupfu nkubwo uvuga, ati;ngo? Nne ivyo bamaze gushikako nivyo wavukanye gash? Zirya njajaga njaga ngo nimpuzu batuzanira zambawe, mbega nkuwoguha isahani yarriyeko ayiciriyeko woyirirako?? Basha niwew wnyuma hubwo!!
Kanda hano umusubize

von Eichmamm klaus - 20/07/2016 saa 12:26

Wowe Jimmy nkumunyafrica ndakumva ngasanga turutwa nacyagihe cyubukoroni killdent muzikura chine inzembe chine igikwasi chine urushinge china ko. Mwananiwe nokwikorera killdent ubushinwa burusha africa amashyamba???iburundi mwimbura itoni zingahe za coton?ababifitemo inyungu ngo nindongozi mbese ukeka bo hari ickizabahungabanya ureka wowe uzasubira kunkanda
Kanda hano umusubize

Silas - 23/10/2016 saa 09:50

Nimuge Muvugisha Ukuri Kandi Kumpande Zose Muharebe Caguwa Ibamo Kwambara Kuri Buri Kigero Urimo Umukire Yisangamo Umukene Yisangamo Ndetse Nukennye Cyane Yisangamo
Kanda hano umusubize

EMA - 19/07/2016 saa 11:31

Nuko bakoze ikintu cyo kureba kure nange nibazaga amaherezo ngashoberwa ngewe sindabona ipantaro yanditseho made in rwanda ngo ndebe uko imeze.
Kanda hano umusubize

nsanzumuhire - 19/07/2016 saa 11:00

imana yo mwijuru nihabwe icyubahiro
Kanda hano umusubize

von klaus Eichmman - 19/07/2016 saa 10:33

Ariko aba banyabwenge bikigoroba kuki bipasa uwo badashyikira guhuzagurika mumyanzuro nibyo bituma tumenya mumutwe habo nawese mu rwanda nta pamba duhinga uretse ibigori none ngo caguwa nicike kuko itwara akayabo EAC nuwayiha imyaka 100 ntizaba yihagijekunganda zikora imyendaibyo barimo nimikino nkiyabantu barenzwe

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X