Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Gahunda ya Made in Rwanda ya guverinoma y’u Rwanda hari abatangiye kuyishyira mu bikorwa

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yatangije gahunda yise Made in Rwanda mu rwego rwo guca ibicuruzwa byaturukaga hanze y’u Rwanda ndetse ngo bikaba byarayitwaraga amafaranga menshi. Kuri ubu nubwo bigaragara nk’ibitoroheye abanyarwanda, hari bamwe bamaze gutangira kwikorera ibyabo hano mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’ikompanyi ikora inzoga z’amarikeri (Liqueurs) yitwa STSTRADE LTD bwatangarije Imirasire.com ko bwo iyi gahunda bwayishimye ndetse ikaba ngo ari nziza kuri bo, dore ko bo batangiye kuyishyira mu bikorwa bipfundikirira inzoga.

Umuyobozi wayo Christian Kajeguhakwa avuga ko mbere bajyaga bazitumiza izi nzoga I Burayi hanyuma bakazicuruza, ariko ko ubu bagiye kujya bazipfundikirira mu Rwanda mu rwego rwo kwimakaza gahunda ya Guverinoma yo kwimakaza iby’iwacu.

JPEG - 239.4 kb
Christian Kajeguhakwa umuyobozi mukuru wa STSTRADE LTD

Yagize ati “ Twajyaga dutumiza izi nzoga hanze, tukazicuruza, ariko ubu ntituzazicuruza gusa ahubwo tugiye kujya tunazipfundikirira mu Rwanda maze ayo madevize yajyaga hanze tuyarekere mu Rwanda.”

Uru ruganda rutunganya izi nzoga ruvuga ko ruzaniye abanyarwanda inzoga z’umwimerere cyane ko zizajya ziba zakorewe mu Rwanda, ndetse zikazaba zihendutse kuri bose kuko ngo bazi ubuzima bwite bw’abanyarwanda.

Iyi kompanyi ivuga ko mu nzoga bazajya bapfundikirira mu Rwanda hazaba harimo na Vodka.

JPEG - 242.9 kb
Christian Kajeguhakwa umuyobozi mukuru wa STSTRADE LTD yerekana zimwe mu nzoga bagiye kujya bapfundikirira mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda simusiga yo kugabanya ibicuruzwa byatumizwaga hanze, ibintu byatumye izamura umusoro ku bicuruzwa byose byaturukaga hanze kugira ngo ibi bigabanuke.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Armostrong Siko - 13/07/2016 saa 16:18

congs. Christian amadovise menshi iwacu i Rwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X