Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

GTBank yatangiye gushyigikira Leta y’u Rwanda ndetse n’abakiriye bayo mu kubungabunga ibidukikije

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kubungabunga ibidukikije GTBank yamuritse ku mugaragaro ikarita ya Master Card yifashishwa mu kubikuza no kwishyura serivisi aho waba uri hose n’igihe icyo ari cyo cyose. Ni ikarita y’ikoranabuhanga ifasha abakiliya kutagendana amafaranga ndetse bakabasha gufata amafaranga ku byuma bya ATM bisaga miliyoni 1.2 ku Isi yose.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, nibwo GTBank yamurikiye abakiliya bayo ku mugaragaro iyo karita, ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba mu mwaka wa 2020, abanyarwanda bazaba batakigendana amafaranga mu mufuka.

Umuyobozi w’iyi banki ku rwego rw’igihugu, Bayo Veracruz, yavuze ko ufite iyo karita abasha kubikuza amafaranga ye, igihe icyo aricyo cyose .

JPEG - 139.3 kb
Umuyobozi wa GTBank ku rwego rw’Igihugu, Bayo Veracruz

Yagize ati: Tunejejwe no kugeza ku bakiriya bacu mu Rwanda serivisi za banki zigezweho kuko gutangiza ikoreshwa ry’iyi karita ni ibuye fatizo rituma abakiliya bagera kuri servisi nziza, bakabasha gufata amafaranga yabo igihe cyose, baba mu Rwanda cyangwa bari hanze."

Yongeyeho ko iyo ufite iyo karita ubasha no kwishyura ibyo ushaka byose nk’amazi, amashanyarazi, itike, amafaranga y’ishuri utiriwe ujya kuri banki kubikuza umutwaro w’amafaranga.

Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, wari muri uwo muhango, yishimiye icyo gikorwa avuga ko iyi Banki iri mu nzira u Rwanda rwihaye yo gukoresha ikoranabuhanga rihanitse muri Servisi zose z’Amafaranga.

JPEG - 147.8 kb
Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Yagize ati: "Mu myaka 10 ishize byari bigoye kubona aho wabikuza amafaranga y’amanyamahanga kuri ATM, ariko ubu biroroshye. Ni inzira nziza iganisha ku ntego twihaye yo gukoresha ikoranabuhanga muri Banki."

Amakarita ya MasterCard yemewe ku Isi yose aboneka ahantu miliyoni 34 akaba anakoreshwa ku byuma bya ATM miliyoni 2.1 ku Isi.

Abakiliya b’iyi banki baganiriye na IGIHE badutangarije ko basubijwe kuko babonye uburyo bworoshye bwo kugera kuri servisi nziza bajyaga bifuza.

Sina Gerard, Umucuruzi akaba n’umukiliya w’iyi Banki yagize ati: "Mbyakiriye neza kuko ubu ni uburyo bwiza bwo kwishyura bworoshya serivisi zose za Banki cyangwa z’amafaranga waba ushaka gukora, kandi ni ukwihutisha ubukungu n’iterambere muri rusange."

Ikarita ya Mastercard yamuritswe ku mugaragaro iri mu byiciro bitatu. Hari Mastercard Debit Classic Card, ikoreshwa amasaha 24/24 ku Isi yose muri sevisi zose za Banki, Platinum Debit masterCard ikoreshwa cyane cyane n’abakenera serivisi zirenze izitangwa n’amafaranga y’imbere mu gihugu; ikoreshwa kandi mu ngendo, igafasha n’abantu bakenera kubikuza amafaranga menshi na GTCrea8 card yashyiriweho by’umwihariko abanyeshuri bifuza kwakira amafaranga bari ku mashuri, n’ibindi bikorwa by’ishuri bikenera amafaranga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X