Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 7.4 % mu kwezi gushize

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,4% mu kwezi gushize k’Ukwakira 2016 ugereranyije n’Ukwakira 2015.

Mu kwezi kwa cyenda ibiciro ku masoko byari byazamutse ku muvuduko wa 5.8%.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje icyegeranyo cy’uko ihindagurika ry’ibiciro ryari rihagaze ukwezi gushize.

Ari Banki nkuru y’igihugu ari na ministeri y’imari n’igenamigambi bavuga ko izamuka ry’ibiciro rifite aho rihuriye n’imihidagurikire y’ibihe yagize ingaruka ku buhinzi bityo ibiciro by’ibiribwa bikazamuka.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,4% mu kwezi k’Ukwakira ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,3% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7,9%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2016 n’Ukwakira 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,3%.

Banki nkuru y’igihugu iteganya ko muri uyu mwaka wose igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro kizaba kiri hagati ya 5.7% na 6%.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

samu - 10/11/2016 saa 23:45

Arko abanyamakuru murasetsa wakweruye ukavuga uko biri ko inzara imeze nabi!ubukoko iyinkuru iruzuye? plx mureke ubwoba bw'ubusa mutagaze ukuri ko abanya kigali dukomerejwe.
Kanda hano umusubize

kwizera - 10/11/2016 saa 20:51

Iterambere rirambyeeeeeeeeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

nsabiyumva jean Claude - 10/11/2016 saa 17:25

nonese murumva atarikibazo go hangs tiki shine rubanda rugufi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X