Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ibicuruzwa byoherezwa hanze bikomeje gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro

Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yatangaje ko muri uku kwezi ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro imbere y’idolali ry’Abanyamerika ku kigero cya 3.6 ku ijana. Ibi bikaba biterwa n’uko u Rwanda rwohereza ibicuruzwa mpuzamahanga bikiri bike.

Ni mu gihe mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize ryari ryagataye ku kigero cya 4.6% ugereranije n’ukwezi kwa cumi n’abiri umwaka wa 2015.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa BNR buherutse kugirana n’abanyamakuru, bwasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’uko u Rwanda rukeneye amadovize menshi yo kugura ibyo rukeneye ku isoko mpuzamahanga, mu gihe nyamara ibyo rwoherezayo bikiri bike kandi ibiciro byabyo bikaba byaragabanutse.

Umuyobozi w’iyi Banki John Rwangombwa, yasobanuye ko iki kibazo kigomba gukomeza no mu gihe kiri imbere, ku buryo ndetse kizagabanya ubwizigame bwa Leta bw’amadevize.

JPEG - 150.2 kb
John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda

Muri uku kwezi, ku isoko ry’ivunjisha idolali ry’Abanyamerika ryaragabanutse cyane ku buryo abantu batabonaga amadorali ku buryo bifuza.

Guverineri Rwangombwa avuga ko ibi byatumye Banki Nkuru y’igihugu itangira kujya ishyira amadorali kuri iri soko inshuro ebyiri mu cyumweru, mu gihe ubusanzwe yayashyiragaho rimwe gusa.

Amadorali ishyiraho nayo yariyongereye, ava ku madorali ari hagati ya miliyoni enye na miliyoni eshanu, agera kuri miliyoni umunani ku cyumweru.
Rwangombwa avuga ko imishinga iri gutuma igihugu gisohora amadorali menshi irimo uw’ikompanyi yitwa Positivo wo guteranyiriza mudasobwa mu Rwanda n’uwa Kivuwatt ubyaza gaz methane amashanyarazi.

Indi ni uwo kubaka ihoteli ya Kigali Convention Center no guteza imbere sosiyete ya Rwandair itwara ibintu n’abantu ikoresheje indege.

Mu kwezi kwa gatatu, ikigega mpuzamahanga cy’imali (IMF) cyavuze ko ubwizigame bw’amadorali bwa Leta y’u Rwanda bwanganaga na miliyoni 817, kandi ko icyo gihe bwari bufite ubushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe cy’amezi atatu n’igice.

Ubu ntawe uzi uko buhagaze, ariko BNR ivuga ubu bwizigame bugomba guhora bufite ubushobozi bwo gutumiza ibintu hanze nibura mu gihe cy’amezi atandatu naho nta madorali yaba yinjira.

Muri uku kwezi IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 204 z’amadorali y’Abanyamerika, yo kugoboka iki kigega mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Igihugu kizishyura uyu mwenda mu gihe cy’amezi 18.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KKKK - 12/07/2016 saa 20:47

IBYEMEZO BITUNGRANYE NIBYO BITERA IBYO BYOSE ARI KO MORNGA PACHORI MACDAMIYA IBUBERI NTIBIRERASE? NONE NGO CAGWA ITEXRWA IZAKORA IJYA GCURUZWA IBURAYI NA MERCA KO ARIHO BATAZIGIRA NIMUZE DUSBIRE KUMIVUMU NIBIBINDI
Kanda hano umusubize

DEGEA - 1/07/2016 saa 20:07

ibyobyo guca caguwa sinabyakiriye neza nange ziriya bita mangaze ko nabonye zitinya amazi kubi bazadukorera izihe koko?ningaruka zatangiye kuboneka ahubwo bari kugenda bazamura imisoro burimwaka imisoro ingana kuriya nimyinshi rwose ntaruganda tuzi kweri ahaaa!
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 1/07/2016 saa 11:19

Nibyiraga ko made inRwanda himakazwa guca caguwa bizatuma ifaranga ryacu rizamuka???!!!! Uriguca caguwa niwe uteye ibi byose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X