Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Icyuho mu ngengo y’imari ya 2016/17

Ibigo bitandukanye na za Minisiteri biravuga ko mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2016 – 2017 hakirimo icyuho. N’ubwo bimeze bityo leta y’u Rwanda ivuga uduke turiho yiteguye kudusaranganya uko dukwiye.

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda biteganijwe ko irasuzuma kuri uyu 8 Kamena ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, umusozo w’igikorwa kimaze iminsi cyo gusuzuma uko yasaranganijwe mu nzego zitandukanye.

Imibare y’agateganyo yatanzwe na minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko inzego zose z’igihugu zizasaranganwa miliyari 1,949.
Aya mafaranga yiyongereyeho miliyari 140 ugereranije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka ushize.

Cyakora igiye kwemezwa hari bimwe mu bigo na za minisiteri bigitaka ko byahawe amafaranga make, nk’inzego z’ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi yo yatangaje ko uko amafaranga yasaranganijwe bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu.

JPEG - 39.6 kb
Ambasaderi Gatete Claver Minisitiri w’imali n’igenamigambi mu Rwanda

Birashoboka ariko ko mu byo minisiteri y’imari n’igenamigambi yari yaragejeje ku nteko ngo biganirweho mu mbanzirizamushinga harimo ibyahindutse, amafaranga agakurwa muri bimwe agashyirwa mu bindi hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe.
Ibirambuye kuri izi mpinduka birashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatatu.

Biteganijwe ko muri miliyari 1 949, u Rwanda ruziboneraho miliyari 1, 182, angana na 60% y’ingengo y’imari yose mu gihe andi azava mu nguzanyo, mu mpano no mu nkunga.

Ayo igihugu kizibonera agizwe n’imisoro n’amahoro, kandi hateganijwe ko amahoro Leta ifata kuri buri Litiro ya Lisansi aziyongeraho amafaranga 33, ibishobora kuzagira ingaruka ku biciro.

Imibare ya minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza kandi ko igice kinini cy’ingengo y’imari kigenerwa ibikorwa.

Iyi mibare inagaragaza ko ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kiziyongeraho 11%.

Uku kwiyongera kuzakomoka ahanini ku igurwa ry’indege ebyiri z’ikompanyi ya Leta Rwandair, n’ibikoresho bizashyirwa mu nyubako iteganirizwa kwakira inama Kigali Convention Center.

Bisobanuye ko ibi bizatuma gitutu ku ifaranga ry’u Rwanda, ubu ritorohewe n’ukuzamuka kw’idorali ry’Amerika, kizamuka, ibishobora gutuma ubuzima buhenda kurushaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jerome - 10/06/2016 saa 09:21

Ukunda kuvuga kubwiriza Ku buntu! Guhakana gutanga kimwe mu icumi kubyo twungutse: Soma Maraki ibice 3;1-8
Kanda hano umusubize

jerome - 10/06/2016 saa 09:21

Ukunda kuvuga kubwiriza Ku buntu! Guhakana gutanga kimwe mu icumi kubyo twungutse: Soma Maraki ibice 3;1-8
Kanda hano umusubize

NYEMAZI Paul - 9/06/2016 saa 10:03

Mu isi nshya yegereje,nta kibazo cya BUDGET na kimwe kizabaho.Nta Ministries zizabaho kuko ubutegetsi bwose buzaba buyobowe na YESU hamwe n'abantu bake bazajya mu ijuru.Bisome muli Ibyahishuwe 11:15 na DANIEL 7:27.Abantu nyamwinshi bazarokoka ku munsi wa nyuma,ubwo imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,abazarokoka ntibazongera kurwara,gukena,gupfa,kurwana,etc... Bisome muli Imigani 2:21,22 na Ibyahishuwe 21:4.Ibi bikurikira bizavaho burundu:Abasirikare,abapolisi,ibitaro,gereza,farumasi,impunzi,etc...Ikindi kandi,isi yose izaba igihugu kimwe gituwe n'abantu bakundana.Amadini yose azavaho,kuko isi yose izaba isenga YEHOVA gusa.Abantu barya amafranga y'abandi bitwaje icyacumi,abo nabo bazicwa ku munsi wa nyuma kuko YESU yadusabye KUBWIRIZA ku buntu (Matayo 10:8).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X