Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Idorali ryabaye ingume ku isoko ry’ivunjisha

Abakora imirimo yo kuvunja baravuga ko amadolari yongeye kubura isoko ry’ivunjisha bakaba bavuga ko ingamba Banki nkuru y’igihugu (BNR) yafashe zo kongera amadorali ku isoko zitarabasha gukemura ikibazo cy’ibura ryayo.

BNR mu cyumweru gishize yari yafashe icyemezo cyo kongera umubare w’amadorali iha amabanki y’ubucuruzi kugira ngo nayo yongere ayo aha abakora akazi k’ivunjisha.

Bamwe mu bakora umurimo w’ivunjisha bavuganye na Imirasire.com bavuga ko bamaze amezi ane batabona amadorali ahagije yo gucuruza nk’uko byari bisanzwe, ariko iki kibazo cyagize ubukana cyane kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.
Bemeza ko kugeza ubu abifuza amadorali batari kuyabona cyangwa se bakabona umubare muto ugereranije n’ayo bashaka.

Ibi ngo biri gutuma hari amwe mu mazu akora akazi ko kuvunja azwi nka Forex Bureau atari guhabwa amadorali, mu gihe Banki nkuru y’igihugu isaba amabanki y’ ubucuruzi guha buri Forex Bureau ikorana nayo nibura amadorari y’abanyamerika ibihumbi 15 inshuro ebyili mu cyumweru.

Umwe mu baganiriye na Imirasire.com ukora akazi ko kuvunja yavuze ko nko mu mazu 20 akora akazi ko kuvunja mu karere ka Nyarugenge, hashobora gushira icyumweru amazu arindwi gusa ariyo amabanki y’Ubucuruzi ahaye amadorali.

Yavuze ko bishoboka ko Banki z’ubucuruzi zaba ziri guhitamo kuyaha ibigo bikomeye by’ubucuruzi biyajyana kurangura ibicuruzwa mu mahanga aho kuyaha abakora akazi k’ivunjisha.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora akazi ko kuvunja amafaranga Muhigi Zephan yabwiye abanyamakuru ko hari amazu akora aka kazi ashobora kumara icyumweru amabanki bakorana atayahaye amafaranga.

Yasobanuye ko ibi bidaterwa n’uko amabanki y’ubucuruzi aba yahisemo kuyihera abajya kurangura ibicuruzwa mu mahanga, ariko ntasobanura indi mpamvu banki zitayatanga.

Amabanki y’ubucuruzi ntahakana cyangwa ngo yemere ko yima amadevise amazu ayacuruza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiriya muri banki y’abaturage y’ u Rwanda Eric Rutabana, avuga ko hari impamvu zinyuranye zisobanura iki kibazo.

Yagize ati:“Kubera ko abakiliya bohereza ibintu hanze y’igihugu bakiri bakeya, amadevise amabanki abitse ntabwo ahagije kugira ngo ashobora gusibiza ibyifuzo by’abayakeneye bose. Kandi amabanki aracuruza; gucuruza ucuruza ugurisha ku muntu wumva ukungura.”

Kugeza ubu ntawe uzi amaherezo y’iki kibazo kuko umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu Dr Monique Nsanzabaganwa yabwiye umunyamakuru wandikira ikinyamakuru The East African ko iyi banki ifite umubare w’amadorari ishyira ku isoko buri cyumweru idashobora kujya munsi cyangwa ngo irenze bitewe n’uko isoko rihagaze.

Gusa abasesengura ubukungu bavuga ko mu gihe idorali ryakomeza kubura ari nako rihenda, ubukungu bw’ u Rwanda bushobora guhungabana ku buryo bukomeye.
Kuri ubu ushaka idorali ntashobora kuribona adatanze nibura amafaranga y’u Rwanda 803.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAJYAMBERE James - 25/06/2016 saa 18:15

Ndabaza uwitwa JEREMY.Theories uvuga NDAKIZE yanditse ni izihe?Nubwo ntali UMUYEHOVA,wowe ndabona gusa wanga abayehova.Theories zarangiye uvuga ni izihe? Icyo NDAKIZE yakoze,ni ukwereka abantu ubuyo babona PARADIZO.Wowe niba ushaka kwibera mu byisi gusa,reka abandi basome inkuru ye.Bamwe bashobora kwiga Bible nkuko abibasaba kugirango bazabone ubuzima bw'iteka.Nanjye nemera ko PARADIZO izaba ari igihugu kimwe kidafite monetary system.Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

jeremy - 24/06/2016 saa 21:38

Uyu mubanquier w'umuyehova ni urwenya. Sha wongere usome ibyo wanditse urasanga winyuzemo pee ! Buriya koko izo théories ntuzi ko zarangiye ?
Kanda hano umusubize

masengesho david - 24/06/2016 saa 12:55

mwagiye mureka kubeshya ubu se ko bandikango ririkugurwa 803$ ukaribona kuri 812$ ,abasenga nibadusabire naho ubundi iby'ama Dollars byo nagaterera nzamba.
Kanda hano umusubize

Kumiro - 23/06/2016 saa 21:58

Iyo bajya kwidolari ni Euro ubu baba bameze neza oya euro bayiteye ishoti ngo turi mu muryango wabakolonijwe n'abaongereza Rwanda we genda...
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 23/06/2016 saa 21:11

Nize Finances kandi nkora muli Banking Sector,ndi umu CADRE.Ese mwaba muzi ko mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13,nta mafranga azaba akoreshwa? Monetary System iriho kubera ko hariho ibihugu byinshi ku isi.Ni imwe mu mpamvu.ISI NSHYA izaba ali igihugu kimwe,kiyoborwa na YESU hamwe n'abantu bake bazimana nawe mu ijuru.Bisome muli Ibyahishuwe 11:15 na Daniel 7:27.Imana izaduha ibyo dukeneye byose ,abantu bazaba bakundana kandi bareshya nkuko mu ijuru bimeze. Ku munsi w'imperuka,imana izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibakorere imana (Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15).Hazarokoka gusa abantu bashaka imana kandi bakayikorera (Imigani 2:21,22).ISI NSHYA izahinduka PARADIZO.Ntawe uzongera kurwara cyangwa gupfa (Ibyahishuwe 21:4).Mwishukwa n'amafranga kuko ku munsi w'imperuka ntacyo azaba akimaze.Ese mwali muzi INKURU NZIZA y'indi?Abantu bakorera imana,niyo bapfa bazazuka ku munsi w'imperuka.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Ariko abibera mu byisi gusa,ubuzima bwabo buhita burangira iyo bapfuye.Mwishukwa n'amadini ababwira ngo iyo mupfuye muba mwitabye imana.Nimutwigane,mwige BIBLE neza,namwe mujye mu mihanda mubwirize ku buntu nkuko YESU yabisabye uwitwa UMUKRISTU nyawe wese (Yohana 14:12 ; Matayo 24:14;Matayo 10:8).Munyumve neza,simvuze ko abantu batagomba gukora.Ahubwo umuntu arabwiriza kandi agashaka n'umugati.Ariko icyo ashyira imbere,si UBUKIRE,ahubwo ashaka "mbere na mbere" UBWAMI bw' imana (Matayo 6:33).Yishimira duke abona.Ariko mu isi nshya,abazarokoka ku munsi w'imperuka bazaba bafite ibyo bashaka byose,kandi babeho iteka ryose.Mutwigane.Turi abantu nka mwe. YESU arababaza ati:"Byakumarira iki GUKIRA niba mu gihe gito uzapfa ukabisiga" ,kandi ntuzanazuke?Gukira si ikosa.Icyaha nuko abantu nyamwinshi badashaka imana kandi ntibayikorere.Iriya mihango yo kujya kwa Pastor cyangwa Padiri bakagucurangira,ukabaha icyacumi ugataha,sibwo bukristu.Mwigane ABIGISHWA ba YESU,nibwo bukristu.
Kanda hano umusubize

my friend - 24/06/2016 saa 12:30

wagiye wicecekera koko. abahamya uko babwiriza turabizi. uratandukira kabisa. 1Pet 3:15
Kanda hano umusubize

- 25/06/2016 saa 05:49

mwe muri kigali ariko twe duko uwo mwuga wakugura nokuguri amafarangaya mahanga reta nidutabare irubavu isoko ririhanze riruta umubare wa forex
Kanda hano umusubize

lucky - 25/06/2016 saa 08:15

Abantu twese tumeze uko byaba aribyiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X