Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ikibazo cy’inzara ngo kigiye kubonerwa umuti

Imwe mu miryango mpuzamahanga yatangiye imishinga y’ubuhinzi igamije kugoboka abahinzi b’abanyarwanda bibasiwe n’inzara ndetse n’amapfa bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bw’igihugu.

Urugero rw’umwe muri iyi miryango, ni uwitwa Clinton Foundation witiriwe uwahoze ari prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bwana Bill Clinton.

Uyu muryango ukaba ugiye gutangiza umushinga wihariye ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gace k’uburasirazuba bw’igihugu by’umwihariko mu karere ka Nyagatare hamwe mu hari ku isonga mu havugwa inzara n’amapfa.

Uyu mushinga w’ubuhinzi ugiye gutangiza mu burasirazuba bw’igihugu by’umwihariko mu karere ka Nyagatare, ngo ugomba kuzashingira ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro zifite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zigera ku buhinzi ziturutse ku mihindagurikire y’ikirere.

Walker Morris ukuriye umuryango ugiye gutangiza uyu mushinga mu kwezi gutaha kwa munani muri uyu mwaka, yemeza ko bazi neza ko imihindagurikire y’ikirere ari kimwe mu bikomeje guteza inzara mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’u Rwanda.

Ngo akaba ariyo mpamvu bahisemo kwerekeza uyu mushinga mu burasirazuba bw’igihugu nk’agace kazwiho guhura n’ikibazo cy’amapfa.

Ku ruhande rw’abahinzi batuye I Nyagatare, ari nabo bazashyikirizwa uyu mushinga mushya wo gutubura imbuto no gukoresha inyongeramusaruro zinjyanye n’igihe, bemeza ko uyu mushinga bawitezeho amakiriro ngo ariko bikazakomeza kuba imbogamizi kubahinzi batagira uko buhira imyaka mu gihe cy’uruzuba rw’igihe kirekire.

Kuri ubu ikibazo cy’amapfa n’inzara byibasiye ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu ngo byaturutse ku ruzuba rwinshi rwavuye kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3 kugeza ubu.

Iyi nkuru dukesha Royal FM na RoyalTv ivuga ko ibi byatumye abaturage batuye muri utu duce basuhuka kubera icyoba cyo kwicwa n’inzara yavugwaga muri utu duce, cyane ko bivugwa ko hari n’abashizemo umwuka bazira inzara.

Ariko ngo inzego z’ubutegetsi zafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo nkuko byasobanuwe na Didas Kayitare, umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinze ubukungu.

Amapfa cg Inzara bimaze iminsi bivugwa mu burasirazuba bw’igihugu ngo byatumye abaturage barenga amagana n’amagana bahunga ingo zabo nkuko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa hano mu Rwanda.

Ni imibare ariko yakunze kwamaganirwa kure n’inzego zihinzwe ubuhinzi mu gihugu, kuko zemezaga ko ntagikuba cyacitse ngo ahubwo ari umusaruro w’ubuhinzi wagabanutse aho kuba inzara yateye muri utu duce.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peace - 1/08/2016 saa 05:01

komeza uvuge tuzumva kd duhinduke
Kanda hano umusubize

kwizera - 29/07/2016 saa 18:02

UYU MURYANGO MPUZAMAHANGA.WITIRIWE CLINTON CYANGWA NUWA CLINTON? MUJYE MUDUSOBANURIRA NEZA !
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 29/07/2016 saa 13:56

Ikibazo cy’inzara ngo kigiye kubonerwa umuti?Nta muntu numwe cyangwa igihugu na kimwe gishobora gukuraho inzara n'ubukene.Buli gihe tubabwira ko Ubwami bw'imana alibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose dufite.Niyo mpamvu YESU adusaba gushaka mbere na mbere UBWAMI BW'IMANA,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Ubwami bw'imana ni ubutegetsi bw'imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bw'abantu ku munsi w'imperuka wegereje.Bisome muli Daniel 2:44.Ntimukibwire ko aba politicians aribo bazakemura ibibazo dufite.Bible ivuga ko abantu badashobora kwitegeka neza (Man can't direct his steps).Tubisoma muli Jeremiah 10:23.Nubwo hafi abantu bose bibwira ko ubutegetsi bw'abantu bwazazana amahoro,ubukire,etc...,nukwibeshya cyane.Bible itubuza kwizera abantu mu miyoborere (ZABURI 146:3,4).Ahubwo tugashaka ubutegetsi bw'imana,kuko nibwo bwonyine buzakuraho ubukene,akarengane,inzara,urupfu,indwara,ubusaza,etc..(Ibyahishuwe 21:4).Muti twashaka ubutegetsi bw'imana gute?Nimwige Bible neza maze mukore ubushake bw'imana.Mwigane baliya bantu mubona buzuye imihanda babwiriza ku buntu kandi ku isi yose.YESU niwe wadusabye kubikora mbere y'uko IMPERUKA iza kandi ili hafi.Byisomere muli Yohana 14:12 ;Matayo 24:14.Abanga kumva bakibera mu byisi gusa,imana izabica ku munsi wa nyuma wegereje.Bisome muli Yakobo 4:4;Yeremiya 25:33.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X