Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

INES mu guharanira kongera ireme n’ubwinshi by’umusaruro w’igihingwa cy’ibirayi

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2016 Ishuri rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku bufatanye na USAID|PSDAG bashyize umukono ku masezerano y’imikoranira mu kuzamura ireme n’ubwinshi by’umusaruro w’igihingwa cy’ibirayi mu duce tugize intara y’Amajyaruguru n’utugize intara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Muri uku gusinya amasezerano y’ubufatanye na USAID|PSDAG, INES Ruhengeri ifite gahunda yo kuzagera ku ntego yiyemeje yo kongera ubushobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda (RAB) ku kigereranyo cya 50%, mu kongera uburyo bugezweho bwo guhinga ibirayi, aho umuturage azaba afite ubushobozi bwo guhinga ibirayi ku buryo bwa kijyambere akihaza agasagurira n’amasoko.

Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri buvuga ko ikizabafasha kugera ku byo biyemeje ari ukuzareba amatsinda y’abahinzi, amakoperative, ibigo by’abikorera biri mu karere k’ibirunga. Mu turere tw’intara y’Amajyaruguru harimo Musanze, Burera, Nyabihu na Gicumbi naho mu turere tugize intara y’amajyepfo harimo Nyaruguru na Nyamagabe.

Muri uyu muhango wo gusinya ayo masezerano Fr. Dr Fabien HAGENIMANA, umuyobozi wa INES-Ruhengeri yashimiye Melanie BITTLE mu izina rya ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi (PSDAG).

Yavuze ko INES-Ruhengeri iri muri gahunda yo kuzahinduka Kaminuza y’ubumenyi ngiro.

Ku ruhande rwa PSDAG, Madame Melanie BITTLE, yashimiye INES-Ruhengeri ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa ikomeje gukora byo kugira uruhare mu kongera umusaruro w’igihingwa cy’ibirayi ndetse no kongera ubuziranenge bwacyo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ngendahayo - 24/10/2016 saa 19:46

INES RUHENGERI nikomereze aho ifatanye na RAB kugirango umusaruro w.ibirayi wiyongere natwe abahinzi twiteguye kwakira inama zanyu INES RUHENGERI oyeeeee...... RAB oyeeeee...... MINAGRI oyeeeee......
Kanda hano umusubize

ngendahayo - 24/10/2016 saa 19:44

INES RUHENGERI nikomereze aho ifatanye na RAB kugirango umusaruro w.ibirayi wiyongere natwe abahinzi twiteguye kwakira inama zanyu INES RUHENGERI oyeeeee...... RAB oyeeeee...... MINAGRI oyeeeee......
Kanda hano umusubize

dufreg - 24/10/2016 saa 19:38

Ibirayi bikenewe na benshi, INES mukomereze aho muguteza imbere igihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X