Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Inzara yiswe Nzaramba mu Burasirazuba bw’u Rwanda ngo yaba iterwa n’imiyoborere mibi ?

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee aravuga ko inzara ivigwa mu ntara y’I Burasirazuba ngo yaba iterwa n’imiyoborere mibi idafite igenamigambi ryiza. Hagati aho Minaloc yo iravuga ko aya magambo ya Ingabire Marie Immaculee ari ubushinyaguzi kuko nta nzara iri mu Burasirazuba ahubwo ari amapfa yahateye.

Madame Ingabire Immaculée avuga ko usibye n’imiyoborere mibi, hari n’ikibazo cy’igenamigambi ridasobanutse, aho ngo ubuyobozi butareberera abaturage uko bikwiye.

Yagize ati “Inzara na yo ituruka ku miyoborere mibi, poor planning, umuyobozi mwiza aranaplaninga. Ubuse ntabwo tuzi ibindi bihugu bigwamo imvura amezi atatu gusa mu mwaka kandi bitajya bisonza? Ntabwo u Rwanda ari rwo rwakabaye rusonza. Dufite potentials nyinshi (amahirwe menshi) zitagatumye dusonza.”

JPEG - 32.1 kb
Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Ku ruhande rwayo, MINALOC ivuga ko nta nzara iri muri iyi ntara, igafata aya magambo Ingabire Immaculé yavugiye kuri Radio Amazing Grace mu mpera z’icyumweru gishize nk’ubushinyaguzi.

Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana aherutse kubwira kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ibyo Ingabire Immaculee yavuze ari ubushinyaguzi.

Ati “Niba Ingabire yarabivuze gutyo bwaba ari ubushinyaguzi nta kundi namusubiza. Bwaba ari ubushinyaguzi nk’ibindi byose. Nonese igenamigambi ryagufasha imvura itari iteganyijwe kugwa ikagwa? Ibyabaye byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, kuvuga ko ari ikibazo cy’imiyoborere mibi iri mu Ntara y’Iburasirazuba ni agasuzuguro nta kindi namusubiza. Ibyo ni n’ubushinyaguzi burenze urugero, niba koko yarabivuze.”

Gusa Umuyobozi wa Transparency Rwanda ahamya ko imiyoborere mibi ari yo ituma gahunda zo guteza imbere abaturage zidakorwa neza, aho ahamya ko mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba hari ibibazo byo kudakorera mu mucyo.

Ingabire Immaculée yagize ati “Dusonzera imiyoborere mibi idahwitse. Politiki y’ubuhinzi idafashe. Muri kariya gace uzajye kureba uko batanga amasoko. Ari abakora isuku mu bitaro ari ababona akazi haba mu bitaro no mu ma centre de santé, mu mashuri byose biragurwa. Kandi nta muntu n’umwe utabizi. Ariko bisa nk’ibyemewe. Barabyemerewe no kubavuga ni ukubanduranyaho kuko bikorera ibintu bisa nk’ibyemewe.”

Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana, abajijwe icyo ashingiraho ahakana ibyo Ingabire avuga by’imiyoborere mibi, yasubije agira ati “Ntabwo navuga ko imiyoborere ari nta makemwa kuko ibibazo bihari biri mu gihugu hose ntabwo ari umwihariko w’Intara y’Iburasirazuba.

Nta n’ubwo byaba ari umwihariko w’akarere mu gihugu hari ibikenewe kunozwa ariko kuvuga ko amapfa yatewe n’imiyoborere mibi ibyo ni ubushinyaguzi ni n’agasuzuguro ahubwo. Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka kuvuga ariko ntabwo araduha ibimenyetso ntabyo yigeze ageza kuri minisiteri ngo tubiganireho.”

Gusa Ingabire avuga ko mu Rwanda hari ibintu bikwiye guhinduka mu myumvire no mu miyoborere y’u Rwanda, bisaba ko buri munyarwanda yiyumvamo inshingano yo guteza imbere igihugu cyamubyaye.

Yagize ati “Hari ikintu twese tuba dukwiye kwemeranyaho, ni uko hagomba guhinduka ibintu mu myumvire no mu miyoborere y’iki gihugu. Bigahinduka Umunyarwanda wese akumva ko uru Rwanda ari urwe kuko dusa nk’aho twaruhariye Perezida wa Repubulika wenyine ukagira ngo ni we wenyine ushinzwe uru Rwanda , ni we munyarwanda wenyine ni we warubyariyemo ni we urutuyemo.”

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

janvier - 29/10/2016 saa 08:31

Ni gute wagendera mu modoka ya 80million ngo wemere ko abantu bashonje ntibibaho ....Ngo ni amapfa ni hatali imana ni tabare
Kanda hano umusubize

- 30/06/2016 saa 12:15

Ingabire ibyo avuga nemeranywa nawe 100/100;nawe Mumurenge wa RWINKWAVU bafashe igishanga cyagaburiraga abaturange baracyibambuye bagiha abatanze cash ngo ni barwireyemeza mirimo,none ngo twakoze amakosa tugiye kukibasubiza:::::::HHHH?bizabagaruka ariko
Kanda hano umusubize

uwimana janviere - 30/06/2016 saa 10:48

Immaculee Imana imuhe umugisha pe!!usibye se iburasirazuba nahandi dusigaye turya rimwe ku munsi kdi ntodukwirwe: ex ejo nyagasambu ibase yinyanya yari 17 mille,mugere hano mwisoko rya kimironko murebe uko ibintu byifashe,ahubwo muminsi iri mbere biracanga abantu.
Kanda hano umusubize

titi - 30/06/2016 saa 07:34

Ariko uwo wiyita umuvugizi wa Minaloc uvuga ngo si inzara n'amapfa, harya iwe mu nzu uwahazana amapfa abana be bayararira, mba nibaza ibisubizo byabo bayobozi nkumirwa. none se nawe ngo imashini zuhira zirahenda ngo ibyuzi kubicukura ngo haboneke amazi yo kuhira birahedna, ubwo se ingengo y'imari iyo itateganyije ibyo bikorwa byatwara iki, ubwo si ya poor planing ingabire avuga, none se iyo ubyuka mugitondo ugasanga ingo nka 15 zakinze zasuhukiye ahandi yewe no mu gihugu nk'uburundi burimo intambara murumva atari ikibazo. ahubwo abo ngirwa bayobozi birirwa bahakana ngo nta nza, bakamenya ko abaturage babo bahunze inzara aruko babibonye kuri television bemere begure nta wubibasabye. mwirire lump sum n'imodoka nziza mwicecekere. ubwo se ayo mapfa yaherukaga ryari, basubizeho karibata waruzi guhangan nayo.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 30/06/2016 saa 06:42

abayobozi baragwira uyunguyu Imana imuturinde "ngo ninzara samapfa" umushinyaguzi womurwego rwo hejuru.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 30/06/2016 saa 06:42

abayobozi baragwira uyunguyu Imana imuturinde "ngo ninzara samapfa" umushinyaguzi womurwego rwo hejuru.
Kanda hano umusubize

dj paccy - 30/06/2016 saa 00:02

Yes ingabire koko arebye ukuri arakugaragaje iyi nzara iraterwa nabayobozi baba bashaka ruswa bigatuma uwaruyafite aziko azayarya arayatanga murwego rwokwigura inzego zibanze zihembwe maze abaturage bagire amahoro guhera kuba yoboyizi bohejuru bahembwa menshi baya gabanyeho ubu ndi inzego zibanze zigenerwe umushahara koko bibaye ibya rekamvanemo ayajye igihugu beshi turasuhuka dushakire ahadakwiye 1uburaya 2kwicana 3 ibi Sambo biza byinshi
Kanda hano umusubize

Nina - 30/06/2016 saa 00:01

@Basebya. Urabaza indagu se twebwe turi abarozi cgabapfumu
Kanda hano umusubize

mugisha - 29/06/2016 saa 20:20

Yes ingabire, umuyobozi nyawe ni nkawe uvugisha ukuri, ahubwo uwo ngendahimana nabayobozi ba minagri nababya bigo NGO bishinzwe ubuhinzi n ubworozi nibabirukane, Ukwiye kugirwa minister ushinzwe imibereho myiza yabaturage naho uwo mushinyaguzi NGO ni Ladisras utazi ko amapfa ari mabi kurusha inzara sinzi uwamuhaye ako Kazi icyo yashingiyeho ikindi ko Muri egypte , quatar, sudani, Oman, niger, Mali, Iraq, Israel , libye, ethiopie n ahandi babona imvura 2 my mwaka ubundi izuba rigacana cyane hakaba ubutayu yumvise haba amapfa hatari intambara? ESE by a bifaranga bashora mukuhura nibyo leta yashize mu bimashini byubuhinzi bitakoresgejwe byapfiriye Muri stock n amafumbire aza yararengeje IGIHE biterwa n Iki? Mbega umuyibozi NGO ni ladsras n akumiro gusa niba Bose bakora nkawe ntamunyarwanda wazasigara inzara n ubukene bitamuhitanye ndakurahiye
Kanda hano umusubize

mugisha - 29/06/2016 saa 20:12

Yes ingabire, umuyobozi nyawe ni nkawe uvugisha ukuri, ahubwo uwo ngendahimana nabayobozi ba minagri nababya bigo NGO bishinzwe ubuhinzi n ubworozi nibabirukane, Ukwiye kugirwa minister ushinzwe imibereho myiza yabaturage naho uwo mushinyaguzi NGO ni Ladisras utazi ko amapfa ari mabi kurusha inzara sinzi uwamuhaye ako Kazi icyo yashingiyeho ikindi
Kanda hano umusubize

FRED - 29/06/2016 saa 19:01

amapfa bagombye kumenya ko nayo ari inzara iterwa nizuba ryinshi nta mpamvu yo guhakana.ahubgo mwemere mufate strategy. mureke kubeshya ibiagaragara kandi turi guhamba imidari hirya no hino mu gihugubitewe ni ingamba zidahwitse ziba zafashwe.
Kanda hano umusubize

basebya - 29/06/2016 saa 18:07

Ariko abazi indagu za magayane ntimwatubwira iherezo lyiriya nzara?
Kanda hano umusubize

murego - 29/06/2016 saa 18:05

Birantangaza ukuntu urwanda rufite amazi nibishanga ariko inzara ikaba igiye kumara abantu ilyo terambere nirihe umuntu agihingisha isuka igihe ahandi bahingisha inka inyamaswa igihe umuturage yirirwa anywa amazi amesamo amazi yuruzi. Byose nuko reta ititaye kuri ejo hazaza habaturage amafaranga agura intwaro ningendo bitagira icyo bimariye abaturage byakabafashije kugura ibikoresho nkimashini zihinga nizuhira imyaka. Mwarangiza mukabuza abantu gusuhuka ngo mudaseba mukanga nokwitabaza amahanga ntiwagusha imvura ariko hari ubulyo bwishi bwogukoresha
Kanda hano umusubize

joan - 29/06/2016 saa 17:00

Uyu mubyeyi avuze ibintu biribyo ntaho abeshye bareke kuvuga ngo ni umushinyaguzi.none se ni ryari izuba ritavuye? Ubu se nibwo ribaye ryinshi ? Ahubwo twavugako abarya ibyo batagenewe barimo kurya ibyagatunze abaturage.na President mwabonye ko yanenze abayobozi mu mwiherero Igabiro akababaza Impamvu badatumira Immaculee mu mwiherero.ngo baba banga ko yavuga amakosa yabo bakora.
Kanda hano umusubize

mayuya John - 29/06/2016 saa 16:03

Ngirango uwashaka kumenya ukuri ku byo uyu mubyeyi avuze yarebera no kuri comment abantu bakoze.Immaculee ni umuyobozi ubonako ahangayikishijwe n'ibyo abona kandi agaharanira ko impinduka zibaho. Nasaba ko habaho Enquete yihuse byagaragarako koko habayeho uburangare abo bireba bose bakeguzwa igitaraganya.
Kanda hano umusubize

Nshimyumuremyi Felicien - 29/06/2016 saa 15:50

Immacule Ingabire Rwose ndumva namuha inka,nemera cyane umuntu utarya iminwa akavuga ukuri,dore:ubujura, ruswa,imiyoborere mibaya,kubeshyabeshya....,nimubivuge maze umuyobozi umwe tugira(H.E PAUL) turebe ko yakuramo ibigarasha byangiza iterambere ry'urwaGASABO(sha,ariko baramunaniza kweliiiii!!!!!!! ) ubu nkatwe abahinzi,duhora twumva inkunga zigenerwa ubuhinzi n'ubworozi,ariko niba hari uwamenya iyo byerekera azansobanurire,sibyo? ahaaaaa!!!!!narumiweeeeee!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

gaby - 29/06/2016 saa 14:14

Nabaho nabona umuyobozi uvugishijukuri murwanda
Kanda hano umusubize

passy - 29/06/2016 saa 14:08

Yagize ati “Hari ikintu twese tuba dukwiye kwemeranyaho, ni uko hagomba guhinduka ibintu mu myumvire no mu miyoborere y’iki gihugu. Bigahinduka Umunyarwanda wese akumva ko uru Rwanda ari urwe kuko dusa nk’aho twaruhariye Perezida wa Repubulika wenyine ukagira ngo ni we wenyine ushinzwe uru Rwanda , ni we munyarwanda wenyine ni we warubyariyemo ni we urutuyemo.” aya magambo yavuze arakomeye cane kandi arareba abayobozi bo mu nzego zitandukanye benshi
Kanda hano umusubize

Mazane - 30/06/2016 saa 06:06

Muburyo bwa Politiki Perezida wa Repubulika gufatwa atyo ntacyo bimutwaye! Iyo umudepite yihandagaza akavuga ko iyo Bibiliya iba icyandikwa na Perezida aba yaranditswemo ukumva uvugwa arinumiye ugirango hari icyo biba bimutwaye?! Tugarutse kubyatangajwe na Ingabire Immaculee njye numva hatagawa Mayor wenyine. Inzego zirebwa na kiriya kibazo usanga zaraterereye iyo ntihafatwa ingamba zihuse. Ntabwo wakuhira akarere kose ngo bishoboke utarabikoreye igenamigambi. icyakorwa cyihuse ni ugushaka imfashanyo y'ibiribwa hakitabwaho no gukora ubuhinzi bw'imyaka yera vuba(imboga)mu gishanga hategurwa igihembwe cy'ihinga gitaha.
Kanda hano umusubize

HAKIZA - 29/06/2016 saa 13:33

Abahanga mu by'ubukungu na Politiki bagaragaza ko inzara, ubukene muri Afrika biterwa n'ubuyobozi budakunda kandi ngo bukorere abaturage. Ahari ubuyobozi bita ( Don't care leadership" aho ibibazo, imibereho myiza y'umuturage usanga nyacyo ibyiye umuyobozi cyangwa abayobozi, inzara, ubukene nibyo biharanga. Rero ugiye kureba ingufu Leta yashyize muri kariya gace ku Rwanda mu myaka 10 ishize, ukareba nibyakozwe ndetse nibibazo bihari cyane cyane inzara n'ubukene, ntawashidikanya ko imiyoborere mibi ( ruswa, inyereza, icyekewabo) ndetse nubuswa mugukora igenamigambi ( plannification) no gushyira gahunda mubikorwa ( implementation) aribyo nyirabayazana wa bimwe mu bibazo biri mu ntara y'iburasirazuba. Njye ndemeranya 100% na Ingabire.
Kanda hano umusubize

Theophile - 29/06/2016 saa 12:47

Nanjye nibera Nygtre,ariko ibyo Immaculee avuga byose nibyo. wabona akazi se nta cash,iyo ugeze muri service ho ni danger. ahubwo kuki twanga ukuri!!
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 11:55

Imana izakemura icyo kibazo gisigare ari kera habayeho
Kanda hano umusubize

Mafene - 29/06/2016 saa 11:20

Immacule rwose uwamuhaye kuyobora kiriya kigo yari amuzi neza. Akazi agakora neza, kandi ni byo bikwiye ku munyarwanda wese niba dushaka ko igihugu cyaacu kiva hano kikagera hariya twifuza. C'est ça la transparence.
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 10:36

By kenzo erega ingabire aba yitegereje tubasabye kudahakana gusa mubanze mushishoze kandi muzasanga aribyo ibyo marie Emmaculee ingabire avuga thx.
Kanda hano umusubize

Ngarukiye - 29/06/2016 saa 11:46

Ngo si inzara ni amapfa ????Muri byo byombi se igitunga umuntu ni iki? Ahubwo uvuga ibyo ni we mushinyaguzi. Ararwana ku mugati we. Umushonji atandukanya ate se amapfa n'inzara?
Kanda hano umusubize

alexis - 29/06/2016 saa 12:28

arko abantu barasetsa amapfa se niki? I'm agree with ingabire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X