Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Kitabi: Abaturage n’abayobozi ntibavuga rumwe ku gaciro nk’ingurane z’imitungo y’abagiye kwimurwa

Bamwe mu bagomba kwimurwa ahazaterwa icyayi i Kitabi ntibemeranwa ku gaciro k’ibyabo bibarurwa. Bavuga ko bahendwa. Ubuyobozi bukavuga ko bifuza indonke irenze.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Kintobo , umurenge wa Kitabi ho mu karere ka Nyamagabe kugeza ubu binangiye kwimuka mu mirima yabo kugira ngo ihabwe umushoramari uhahinga icyayi bitewe no kwinubira ibiciro by’ingurane bahabwa mu kubimura. Aba baturage bavuga ko agaciro kagenerwa imitungo yabo kari hasi cyane ugereranije n’ingano yayo, ibintu ariko batemeranywaho n’ubuyobozi bw’uyu murenge .

Mu mwaka wa 2008 nibwo abaturage batuye muri uyu mudugudu basabwe kuhimuka kugira ngo hahabwe umushoramari ufite uruganda rw’icyayi rwa Kitabi mu rwego rwo kwagura ubuso gihingwaho. Kuva icyo gihe hatangiye ibiganiro hagati ye n’abaturage bigamije kumvikana ku gaciro k’imitungo yabo kugira ngo bimuke ariko n’ubu hari bamwe bananiwe kumvikana nawe. Bashinja ubuyobozi bw’umurenge kutarengera inyungu zabo ahubwo bakita ku z’ umushoramari .

Umwe muri bo ati: "Ikibazo dufite ni ukugira ngo nibura baduhe igiciro cyagenwe na Leta tuvuge ngo buri muntu wese azimuka kubera aya mafaranga."

Undi avuga ko akurikije imitungo afite n’ ingano y’ amafaranga ahabwa bihabanye, ati: "Nk’ubu mfite ibihumbi bitandatu magana abiri mirongo itatu n’umunani( 6238 ) by’ ubuso , harimo ishyamba , harimo icyayi , harimo n’amazu ariko barampa miliyoni enye zonyine. Baratubwira ngo Leta ijya kugena amafaranga yagennye 153 kuri metero kare , ariko babibara gutyo ibindi bakatuzinzika ngo kugira ngo baduhende tugende."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi bwemeza ko ibiciro bihabwa abo baturage biba byaganiriweho n’impande zombi kandi n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare nk’umuhuza. Gusa ngo hari bamwe mu baturage binangira, bagashaka kwaka amafaranga y’ikirenga adahwanye n’uko imitungo yabo ingana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi, Jean d’Amour Mudateba avuga ko kuba hari abaturage bataremera kuva aho hantu bituruka ku myumvire yabo. Kuko bagenzi babo babariwe ku giciro kimwe ubu bamaze kuhava ndetse bakerekwa aho batura. Mudateba avuga ko ubuyobozi budashobora kwemera ko abaturage bahendwa cyangwa ngo abimuwe babure aho batura ngo kuko babaha n’ umuganda ndetse bamwe batishoboye bakabashakira isakaro .

Ubusanzwe igenagaciro ry’ubutaka n’ibiburiho mu gihe cyo kwimura abaturage kubera inyungu rusange bigenwa n’ itegeko No 32/2015 ryo ku wa 06 Kamena 2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Mu ngingo yaryo ya ya 22 hateganywa urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho .

Iyo ngingo igira iti: "Ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho biri ku isoko bivugwa muri iri tegeko, bikusanywa n’urugaga rw’abakora umwuga wo kugena agaciro k’umutungo utimukanwa. Urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho rusubirwamo buri mwaka kandi rukemezwa n’urwego rutunganya imikorere y’abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda mbere y’uko bikurikizwa.

Ibiciro fatizo by’ubutaka n’ibyabukoreweho bitangazwa buri mwaka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Silas - 23/10/2016 saa 10:25

Mwumvkane Numushoramari Gusa Abahe Agatubutse Kangana Nuko Imitungo Yanyu Ingana
Kanda hano umusubize

francis - 14/08/2016 saa 21:49

Nonese muri kumva bagiye kuhava kubw'inyungu rusange?ni umushoramari uhashaka mureke biyumvikanire kuko icyo ari igikorwa cy'umuntu kugiti cye ntabwo ari kubw'inyungu rusange. Niko jye mbyumva rwose abo baturage niba abahenda bafite uburenganzira bwo kuhava kugeza igihe bumvikaniye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X