Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Leta y’Ubufaransa igiye kubakira Uganda umuhanda ufite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari

Leta y’Ubufaransa yamaze gutangaza ko igiye gutanga miliyoni 200 z’amadolari zo kubakira Uganda umuhanda uzahuza Umujyi wa Kampala n’umujyi w’ubucuruzi ukomeye wa Jinja.

Iyo mfashanyo nkuko bitangazwa na Daily Monitor, ngo igize 90% y’ingengo y’imali yose ikenewe ngo hubakwe uwo muhanda. Ayo madolari azaturuka mu kigega cy’abafaransa cyo gutera inkunga ibihugu byo hanze cya AFD.

Abategetsi ba Uganda bavuga ko uwo muhanda uzaba ufite ibice hagati ya bine n’umunani.

Amakuru aturuka I Bugande avuga ko nta muhanda nk’uwo uri mu icyo gihugu.

Umuhanda uhuza Umujyi wa Kampala ni wo unyuramo ibicuruzwa byinshi byaba ibiva mu Burundi, mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Gutangira kubaka uwo muhanda ngo biteganyijwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2017

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

titi - 7/06/2016 saa 11:10

Ntabwo ari urukundo icyo bagamije turakizi, bagiye kuwubaka iwabo se muri cote d'ivoire cyangwa muri senegal, barashaka iki mu biyaga bigari, ubwo se DRC itanagira nuwigitaka ko batabubakiye basi nuwa wa miliyoni yamadolari yaayyaaa
Kanda hano umusubize

Otto von Klaus - 7/06/2016 saa 09:51

Nani hadui mimi? Subiri wee
Kanda hano umusubize

Otto von Klaus - 5/06/2016 saa 08:57

Sha uwo muhanda nitwe baba bawuhaye!!!!!!!ikibi cyabo bagufasha kwiyubaka bakanagufasha kwisenya Burya si Abantu!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kagano - 4/06/2016 saa 23:07

Haduyi atangiye kutwinjirana.Ntabwo tuzabyemera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X