Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

MINICOM yasabye abashora ibicuruzwa hanze y’u Rwanda kuvuga impamvu ituma umusaruro batanga ugabanuka

Mu kiganiro MINICOM yagiranye n’abashoramari bohereza ibicuruzwa mu mahanga, cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, yasabye abashora ibicuruzwa by’u Rwanda mu mahanga kuvuga ikibazo bafite, nyuma y’uko umusaruro batanga ugenda ugabanuka.

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ngo byagabanutse mu musaruro kugera kuri 2% guhera mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Mata uyu mwaka wa 2016, ugereranije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2015.

Muri rusange, ngo ibyoherejwe mu mahanga muri 2015 byagabanutse ku kigero cya 6.8% gihwanye n’amadolari y’Amerika miliyoni 558.8$, bivuye kuri miliyoni 599.8$ mu mwaka wa 2014. Hakaba haravutse icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, kingana na 1.4%.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasabye abashoramari banini bohereza ibintu mu mahanga kuvuga ikibazo kirimo kubitera, kuko ngo hari urujijo rw’igitera iryo gabanuka.

Yagize ati: "Hari uburyo musanzwe mukoramo bugomba guhinduka kuko ibyo mwiyemeje bitameze neza na gato. Ni umwanya wo gusasa inzobe, niba utekereza ko hari icyakorwa, ntutinye kukivuga."

Mu birimo gutera iki gihombo by’ingenzi, amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa mbere, kuko ngo ikibazo cy’ubukungu ku Isi cyatumye Ubushinwa bwaguraga menshi butakaza ubushobozi bwo kugura.

Ku rundi ruhande, abacuruzi bavuga ko hari ibibazo bagirira imbere mu gihugu harimo gusabwa imisoro n’ibiguzi byinshi ku bikoreshwa mu nganda, nk’uko umuyobozi wa Mine ya Rutongo, Martin Kahumouitz yabivuze. Yavuze ko abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu bashobora kuba aribo bugarijwe n’ibibazo byinshi kubera ko imanuka ry’ibiciro ku masoko no kuba umusaruro wabo utiyongera kubera abacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, imisoro myinshi bakwa ku musaruro no ku bikoresho bakenera byose.

Ministiri Francois Kanimba yatangaye cyane kuba inzego zikirimo kwishyuza abashoramari ibyo Leta yabasoneye ndetse biri mu mategeko. Ati "Sinzi niba ari ukutamenya". Yahise yizeza ko azakurikirana iki kibazo.

Abohereza amabuye y’agaciro hanze bavuga ko ibigo biyashyiraho ibirango (traceability), na byo ngo bibigirizaho nkana bibasaba amafaranga menshi kuri iyo serivisi, bigatuma batabona inyungu uko biteganyijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Evode Imena, yavuze ko hagomba gushyirwaho gahunda yo guhatana kw’ibigo bikora “traceability” hamwe no kugabanya ibiciro byo gukora iyo serivisi.

Rugano-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X