Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

MTN na Tigo batakaje abakiliya bigira muri Airtel

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda na Tigo Rwanda, zatakaje abafatabuguzi bazo mu kwezi kwa Gicurasi 2016, bikaba bivugwa ko bavuye muri ibyo bigana bagana Airtel.

Imibare igaragazwa n’Ikigo Ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda RURA, igaragaza ko mu kwezi kwa Gicurasi MTN Rwanda yatakaje abafatabuguzi bayo bagera ku 19.107, kuko yavuye ku bafatabuguzi 3.942.773 ikajya ku bafatabuguzi 3.923.666, mu gihe Tigo Rwanda yatakaje abafabuguzi 31.344 kuko yavuye ku 3.054.529 ikajya ku 3.023.185.

Isosiyete ya Airtel Rwanda, niyo yazamutse mu mibare y’abafatabuguzi ugereranyije ukwezi kwa Mata n’ukwa Gicurasi, kuko yungutse abagera ku 57.672, ikabona 1.779.579 ivuye ku 1.721.907.

Kuba Airtel Rwanda yarazamutseho abarenga igiteranyo cy’abo Tigo na MTN zatakaje, byatumye umubare w’abakoresha telefone uzamuka ho gato, wiyongeraho 0.15%, kuko bavuye kuri 8.803.801 bakagera kuri 8.816.758.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, MTN Rwanda na Tigo Rwanda zakomeje gutakaza abafatabuguzi bazo, MTN ikaba ari yo yatakaje benshi, bagera ku 122.018 hagati ya Mutarama na Gicurasi 2016. Tigo yo yatakaje 37.257 mu gihe Airtel Rwanda muri icyo gihe yungutse 174.262.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fsfwerwrw - 19/07/2016 saa 09:04

Ntabwo izi 8.816.758 ari iz'abakoresha telephone ahubwo ni SIM card zikora kuko hari abantu usanga afite 5 SIM CARD ari umwe ntabwo rero wabara ko ari abantu 5 kandi zifitwe n'umuntu umwe!! MTN na TIGO biratwiba byaratumaze; ugura PACK ntuyibone kandi amafaranga bakayatwara !!! PACK bayiguha ukabura connection; amafaranga yawe akaba agendeye ubuntu!!! Wagura back yo guhamaraga ; wacyenera kureba igihe gisigaye ntibakikwereke, aho bikundiye ugasanga n'amafaranga yasigaye bayamazeho!!! Mbona bakwiye gucibwa ibihano aho kugawa nk'uko nabyumvise!!!
Kanda hano umusubize

Ganza - 3/07/2016 saa 05:17

MTN na TIGO rwose nibadufashe bisubireho nanjye ngiye kuzivamo narinziko arinjye biba gusa ahaaa!
Kanda hano umusubize

dusenge - 2/07/2016 saa 22:11

nibyo aitel irabahiga twese tuzayikoresh pe
Kanda hano umusubize

john - 2/07/2016 saa 22:04

njyr kbx ndabashyigikiyr kuko @itel niyambere murwanda ifite connection nziza iruhuta sibisamboo! kbx niyambere pee ndayemera nibakomereze aho! naho MTN urazamo ijana bugaca baritwayee ibazre naweee
Kanda hano umusubize

bitegwamaso alphonse - 2/07/2016 saa 19:57

ubundise tigo na mtn ziracyakora iki ahubwo batinze kuzifunga kuko imikorere yazo idahwitse ndashimira Airtel kuko ikora neza cyane kandi ntabwo yiba aba client nkizindi turashima airtel iragahoraho
Kanda hano umusubize

Ngwinondebe Josiane - 2/07/2016 saa 09:43

Umva MTN yariraye kuko ariyo yabanje mu Rwanda. usigaye wiguriza nk urugero 1000 Frw batangira kuyaguca bakakubwira ko ubasigayemo 3800. kandi byari bizwiko baca 100 frw ubwo se sukwiba abanyarwanda koko! nkayo bongeraho asobanuye iki ! na njye nyivuyemo ngiye gukoresha Airtel. nimutisubiraho aho bukera muranafunga!
Kanda hano umusubize

nizeyimana emmanuel - 2/07/2016 saa 05:11

keretse izo sosiette bazihagaritse Burundi hagasigara aitel gusa kuko imikorere yabo irandambiye nanjye
Kanda hano umusubize

patron - 1/07/2016 saa 20:42

airtel igira internet yihuta rwose kdi irahendutse
Kanda hano umusubize

patron - 1/07/2016 saa 20:42

airtel igira internet yihuta rwose kdi irahendutse
Kanda hano umusubize

nsanzabaganwa - 1/07/2016 saa 18:53

umva mbabwire.mtn TIGO.ni ibisambo bimwe byarengeje niminsi 40 .nuwa 41 .wararenze.nkubwiye uburyo TIGO ari injura mtn yo ni akahebwe.nazibagamo ariko ngiye kuzivamo.Aitel nikore neza internet iyikosore neza pack igende nez à.ubundi wirebere.ubundi rura Ubahe.yatubarije impamvu yiba abanyarwanda.si ikigo gifitiye igihugu akamaro.igihugu ni bande ni abaturage bagituye.murakoze
Kanda hano umusubize

Eerik - 1/07/2016 saa 13:51

tgo yo ubu niyo wajya umpemba buri kwezi ntago nakongera kuyikoresha narajugunye
Kanda hano umusubize

Maurice - 1/07/2016 saa 12:05

birashoboka kuko nkubu airtel ubasha kugura pack wahamagaza imirongo yose, mugihe cyukwezi ,ariko izindi ntibishoboka ,nibindi byinshi rero nta gitangaza ko airtel yunguka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X