Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Mu minsi ibiri gusa Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bikomeye imbere y’idorali

Ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro imbere y’idorali ry’Abanyamerika ku isoko ry’ivunjisha. Mu minsi 2 idolari ry’u Rwanda riragurwa amanyarwanda 800 rivuye ku manyarwanda 790. Ibi bikaba ari ku nshuro ya mbere riguye cyane bene aka kageni.

Ubwo Imirasire.com yasuraga ahakorerwa imirimo y’ivunjisha ireba uko ifunjisha ryifashe ku mazu akora aka kazi, yasanze ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo, umuntu ushaka idorali adashobora kuribona munsi y’amafaranga 800, rivuye kuri 790 mu gihe cy’iminsi ibiri yabanje.

Banki nkuru y’igihugu yo ikomeje kwemeza ko uku kuzamuka kudakwiye kugira uwo gukura umutima ngo kuko gushingiye ku bibazo mpuzamahanga, kudashingiye ku micungire y’ubukungu bw’u Rwanda.

Umuyobozi wayo wungirije Dr Monique Nsanzabaganwa yabwiye KFM ko ari ku mpamvu zishingiye ahanini ku kuba u Rwanda rukura ibintu byinshi hanze rukoherezayo bike.

Nsanzabaganwa asobanura ko kuba ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza hanze byaragabanutse no kuba ubukungu bwa Leta zunze umwe z’Amerika buri kuzamuka bituma idorali ryazo rikomeza gukomera imbere y’amafaranga y’ibindi bihugu n’u Rwanda rurimo.

Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro byihuse imbere y’idorali mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize ushaka idorali yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 790, ariko kuwa gatanu igiciro cyari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 800 na 804.
Ku rundi ruhande urifite ubu arigurirwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 795 na 799.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda Dr Nsanzabaganwa yatangaje ko nta kidasanzwe cyabaye agereranije n’ibyo Banki Nkuru y’igihugu yateganyije mu ntangiriro z’umwaka.

Ati:"Ntikintu kiri kudutungura mu biri kuba, kuko ukurikije imiterere y’ubukungu ntakintu na kimwe kiri kuba kidutunguye. Icyo tubwira abantu ni uko badawiye kugira ubwoba ngo bumve ko hari ibidasanzwe bigiye kuba."

Iruhande rw’impamvu zitangwa na BNR, umuyobozi w’ishyirahamwe rikora akazi k’ivujinjisha Muhigi Zefani, yavuze ko hiyongeraho ikibazo cy’abakora aka kazi bashaka indonke no kuvunja bashingiye ku byo bibwira ngo akenshi binyuranije n’ukuri ari cyo yise Speculation.

Indi mpamvu Muhigi atanga, ni ubwinshi bw’abatumiza ibintu mu mahanga muri iyi minsi.

Muhigi yavuze ko muri iki cyumweru bateganya gukorana inama na Banki Nkuru y’igihugu, kugira ngo barebe niba ari ngomba ko yakongera amadorali ishyira ku isoko ry’ivunjisha.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata icyemezo cyo kuguza mu kigega mpuzamahanga cy’imali miliyoni 200 z’amadorali y’Amerika yo guteganya kongera mu kigega cy’amadovize cya Leta igihe byaba bibaye ngombwa.

Yavuze ko ari ku mpamvu zo kwitegura ko gishobora guhungabana bitewe na n’ibibazo bitera ifaranga ry’u Rwanda kugwa.

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko uku guta agaciro no kuguza aya madorali bidasobanura ko igihugu nta madorali gifite, ahubwo ko kuyaguza ari uguteganya.

Yemera ariko ko ukurikije uko ibintu byifashe ku isoko mpuzamahanga, ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza guta agaciro, kugeza igihe ingamba Leta yafashe zirimo kongera ibikorerwa mu gihugu imbere no kugabanya ibitumizwa hanze zizatangira gutanga umusaruro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jerome - 10/06/2016 saa 09:50

Soma abafilipi 2;11
Kanda hano umusubize

jerome - 10/06/2016 saa 09:37

Soma abafilipi 2;11
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 7/06/2016 saa 17:05

Ndasubiza uwitwa EMMANUEL.Nibyo koko intumwa PAWULO yarakoraga akitunga.Ntabwo yaryaga amafranga y'abayoboke be (icyacumi).Nanjye rero,nubwo naretse akazi gakomeye ko muli BANK,ndakora nkitunga.Nemera gutungwa na duke mbona.Nibyo BIBLE yita KUNYURWA (1 TIMOTE 6:6).Nta muntu numwe mbera umutwaro.Ariko nkuko YESU yabisabye ABAKRISTO NYAKURI,icyo nshyira imbere ni KUBWIRIZA ku buntu (Matayo 10:8).Uzatubona ku isi hose tuli mu mihanda tubwiriza nkuko YESU yabidusabye muli MATAYO 24:14.
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 6/06/2016 saa 17:24

Mbese mwaba muzi ko mu ISI NSHYA dutegereje dusoma muli 2 PETER 3:13,nta Monetary System izabamo?Imana izaduha ibyo dukeneye byose nta kiguzi.Abazayituramo,ni abazarokoka ku munsi w'imperuka,ubwo imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (Imigani 2:21,22;Yeremiya 25:33).Mu gihe muhangayikishwa n'ibyisi,mujye mwibaza umuti w'ibibazo dufite.Nta wundi uretse UBUTEGETSI BW'IMANA dutegereje.Nibuza,buzamenagure ubutegetsi bwose bwo mu isi (Daniel 2:44).Hanyuma isi ihinduke PARADIZO.Amafranga aveho. Kwaheli UBUKENE,intambara,urupfu,indwara,ubusumbane,etc...Abantu bazaba bareshya bose kandi bakundana.Ntabwo imana yaturemye ngo tujye twibera mu byisi gusa.Ikintu kimbabaza cyane,nuko abantu biyita ABAKRISTU.Nyamara ntibakore ibyo KRISTU yadusabye.KRISTU ashaka ko twigana ABIGISHWA be. Ba PAWULO,MATAYO,LUKA,etc...bali abantu bize,kandi bafite akazi keza.Bamaze kuba ABAKRISTU,ntabwo bongeye kwibera mu byisi gusa.Ahubwo bize BIBLE,bajya mu nzira KUBWIRIZA nkuko YESU yabibasabye.Natwe YESU yasize abidusabye (Yohana 14:12).Twe gushyira imbere ibyisi gusa,ahubwo dushake UBWAMI BW'IMANA nkuko YESU yabidusabye (Matayo 6:33).Tubwirize ku buntu nkuko YESU yabidusabye (Matayo 10:8).Nitwanga,ntabwo tuzaba muli PARADIZO.Njyewe ubandikiye,nakoze muli Banks.Ariko ubu nirirwa mbwiriza mu mihanda ku buntu nkuko YESU abidusaba.Nemeye KUNYURWA.Kugirango nzabone UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo. Imana yanga abantu bibera mu byisi gusa.Bisome muli YAKOBO 4:4 na 1 YOHANA 2:15.
Kanda hano umusubize

Binegu - 7/06/2016 saa 06:33

Urumurwayi
Kanda hano umusubize

martin - 7/06/2016 saa 07:29

Urakoze kugitekerezo cyawe nanjye nshishikajwe no kwiga bibiriya kubwigitekerezo cyawe
Kanda hano umusubize

MA - 7/06/2016 saa 09:05

Komereza aho ubwirize kabisa ariko imana ireba umutima gusumba ibigaragara inyuma!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 7/06/2016 saa 12:23

Bibiliya iravuga ngo udakora ntaba akwiriye no kurya,ikindi kandi Intumwa Paul n'ubwo yigishaga ubutumwa ntibyamubuzaga gukora kugirango abone ibimutunga,none wowe ngo wari ufite akazi muri Bank none waragataye!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 7/06/2016 saa 12:25

Bibiliya iravuga ngo udakora ntaba akwiriye no kurya,ikindi kandi Intumwa Paul n'ubwo yigishaga ubutumwa ntibyamubuzaga gukora kugirango abone ibimutunga,none wowe ngo wari ufite akazi muri Bank none waragataye!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 7/06/2016 saa 12:40

Bibiliya ivugako udakora no kurya ntakarye,n'Intumwa Paul ubwe n'ubwo yabwirizaga azenguruka hose yarakoraga ngo abone ibimutunga,yazindukaga aboha amahema nyuma y'umubyizi w'umunsi akabona kujya gukorera Imana none wowe ngo wakoraga muri Bank none akazi waragataye!, ubwose abantu bose bagukurikije batungwa niki ko wowe iki utungwa ar'uko hari abakozi ubera umutwaro!.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X