Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha mpuzamahanga ritari rimenyerewe rihuriyemo ibihugu byo ku migabane yose igize isi

Bwa mbere mu Rwanda muri Gikondo Expo Ground hagiye kuba imurikagurisha mpuzamahanga ku bucuruzi butandukanye ryiswe (RWANDA INTERNATIONAL TRADE EXHIBITION) rikazahuza abacuruzi bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu bitadukanye byo ku mugabane w’uburayi ndetse no ku mugabane wa Asia, aho rigiye gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 rigasozwa tariki ya Ugushyingo 2016.

Nk’uko byatangajwe na Moiz S.J, umwe mu bari gutegura iri murikagurisha ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016, ngo iri murikagurisha ryiswe RWANDA INTERNATIONAL TRADE EXHIBITION rigamije guhuza abacuruzi n’abaguzi kugira ngo hareke gukomeza kubaho ubucuruzi bukozwe mu buryo bw’itumanaho rimwe na rimwe umuguzi agura atazi uwo aguriye ibicuruzwa bikamugeraho atazi umucuruzi ubimugurishije. Aha avuga ko bizarushaho kongera icyizere hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Moiz S.J avuga ko kompanyi Bright Exhibitions ahagarariye ari nayo itegura iri murikagurisha ifite gahunda yo gusakaza ubucuruzi mpuzamahanga mu bihugu bya Afrika , aho bamaze gukorera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenye n’Ibirwa bya Maurice.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona u Rwanda ari igihugu cyiza cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari nka Kompanyi ahagarariye ya Bright Exhibitions bahisemo gukorera no mu Rwanda iri murikagurisha, aho kuri iyi nshuro ya mbere bari gukora igerageza ngo barebe ko bizagenda neza ikindi gihe bakazakomeza kurikora ku buryo buzashimisha abatari bake.

JPEG - 215 kb
Moiz S.J, Exhibitors Consultant

Yagize ati: "Impamvu tahisemo u Rwanda mbere y’ibindi bihugu ni uko ari ho hantu borohereza abashoramari kasndi hakaba haro umutekano wizewe."

Iri murika gurisha rizaba guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 6 Ugushyingo 2016, rizitabirwa n’abacuruzi batandukanye baturutse mu bihugu birimo Espagne, Ubutariyani, Indonisia, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Soudi Arabia, Kenya, Afrika y’Epfo, Turukiya, Ubuhindi, Pakistan, u Rwana, Uganda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Moiz S.J avuga ko kwingira bizaba ari ubnuntu ku bazaba bagiye kwihera ijisho ndetse no guhaha muri iri murikagurisha, ngo kuko bashaka guhuza abacuruzi n’abaguzi ku buryo butagoye, ndetse bataruhije abakiriye ngo barabishyuza amafaranga yo kwinjira bagiye guhaha.

Muri iri murikagurisha kandi hazagaragara mo bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda bafite ibicuruzwa bikunze kugurwa na benshi, dore ko nk’uko bitangazwa na Moiz S.J ngo hazaba higanjemo ibyiza byinshi n’udushya dutandukanye tutaraboneka mu yandi mamurikagurisha asanzwe abaho mu Rwanda.

Tubibutse ko iri murikagurisha rizamara iminsi itatu, aho rizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo rigasozwa ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016, rikazaba ribera ahasanzwe habera amamurikagurisha I Gikondi(Gikondo Exhibition Center) hano mu mujyi wa Kigari.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kamaI - 3/11/2016 saa 13:16

nanjye nzaza ariko nimimbwire niba nzasangamo abacuruza za matera nziza nini?
Kanda hano umusubize

Hirwa - 3/11/2016 saa 07:12

Iryo murikagurisha rizasoza ryari?
Kanda hano umusubize

Hirwa - 3/11/2016 saa 07:11

Iryo murikagurisha rizasoza ryari?
Kanda hano umusubize

Rwabukumba - 2/11/2016 saa 22:07

Eeeeh iryo murikagurisha ntirizanshika tu. Nange nzaza kwirebera ibyiza bizaba bihari
Kanda hano umusubize

Augustin NYABYENDA - 2/11/2016 saa 21:18

Tunejejwe no kwakira iryo murikagurishwa mpuzamahanga, bivuze ko ba rwiyemezamirimo b'abanyarwanda bazigiramo byinshi.
Kanda hano umusubize

Joseph brown - 2/11/2016 saa 19:42

ndabaza nti
Kanda hano umusubize

Joseph brown - 2/11/2016 saa 19:36

Ese ahari dushobora kugira icyizere cyo kuzasangayo ibikoresho bikora muri salo de choifure zabagabo ? dore ko bamwe turi abacuruzi babyo ,urg- nkanje.thanx.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X