Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ngo bamwe mu bacuruzi mu Rwanda baba barahunze imisoro ?

Mu gihe mu Rwanda bizihiza umunsi mukuru w’umusoreshwa mu Rwanda, bamwe mu bacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda bavuga ko badashimishijwe n’imisoro bacibwa bikaba byarabaviriyemo kujya gukorera hanze y’igihugu.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Imirasire.com bakorera muri Uganda na Zambiya bavuga ko bamaze igihe gito bavuye mu Rwanda bakajya gukorera muri ibyo bihugu bavuga ko bifite imisoro iri hasi ugereranije n’iyo mu Rwanda.

Abandi baganiriye na Imirasire.com bacururiza muri quartier commercial batashaste kwivuga amazina bavuze ko imisoro mu Rwanda iri hejuru ko bibaye ngombwa ko nabo bajya gukorera mu Bugande aho bavuga ko byibura abacuruzi baho bafatwa neza ugereranije n’abo mu Rwanda ku bijyanye n’imisoro.

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro gikunze kuvuga ko imisoro isoreshwa atari myinshi nk’uko aba bacuruzi babivuga ndetse ko ishingira ku bukungu n’iterambere ry’igihugu ndetse ikanatanga n’ingero z’abateye imbere kandi batanga uwo musoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

caguwa - 28/10/2016 saa 12:16

kubijyanye na caguwa rero,biragaragar ko abayobozi bacu bari batekereje neza ariko ahantu byapfiriye naha:ninde muntu wirukana umukozi wo murgo atarabna undi? iyo abikoz atyo aba ahubutse kuko boss akazi yakoraga karapfa,ok ako karagaciyemo rero iyo babanza bakubaka inganda zigatangira no gukora noneho zigasohora produit nziza noneho caguwa tukayanga ntawuyitwanishije none nta nganda nta na caguwa gusa ariko ndabona bizagira ingaruka mbi cyane.
Kanda hano umusubize

UMUSAZA - 16/09/2016 saa 10:09

TROS D'IMPOT TUE L'IMPOT
Kanda hano umusubize

muzabona - 27/08/2016 saa 08:30

leta nirebe kure imisoro yubutaka irahenze kandi iragoye ikindi caguwa guca caguwa byateje ubukene
Kanda hano umusubize

b - 25/08/2016 saa 16:04

Mutabaze Imana niyo yabumva vuba, naho abayobozi se bigeze bakubwira ko babuze aho bahahira.
Kanda hano umusubize

kabebe - 24/08/2016 saa 07:08

rwose mbabwize ukuri ibiri murwanda ntahandi biri muri Africa namwe murebe imisoro yubutaka namazu abantu batuyemo ibyo mwigeze mubyumva njyembona harigakwiye gusoreshwa amazu yubucuruzi gusa rwose Imana niyumve gutakamba kwabanyarwanda ikorere mumukoziwayo kagame Paulo dukunda adutabare nahubundi tuzasuhuka ndabarahiye.
Kanda hano umusubize

nkwaya anoki - 23/08/2016 saa 14:51

Mbanje kubasuhuza Amahoro yimana abane namwe icyo nakwisabira ubuyobozi nikimwe nibanyarukire mubyaro aho kubona ifaraga arikibazo barebe uko ubuzima buhagaze noneho batubwire uko bimeze njye uko mbibona mumezi macye arimbere tugiye kuzanjya tubona abana bambaye ubusa urugero umuhinzi yahigiraga 700frw kumunsi akavuga ati byibuze uyumunsi ndahaha ayo nzakorera ejo nzayanjyana kwisoko guremo agapataro kanjye c cg karumbiya c cg umwanda wumwana ntkomeze kwambara ubusa none c ko cagua muyihanitse ikaba ntabushobozi abaturage bamwe nabamwe bafite biragenda bite? Bite? Bite?umusore yakoraga ubuyede yeda bitewe naho yabukoreye ahamacye 1200frw ntakuntu ataryamo ese ntakeneye kwambara? Kugura c ako gasabune? Ese ejo natabona aho abukora azabaho ate?noneho go nawe nasore ahaaaaa jye ndabona RRA yareba uko ibigenza ntitwanze gusora umusoro nigombwa ariko nimucinkoni azamba mumenyeko hari abatabasha kwidodeshereza ndabarahiye bikomeje uko nabibonye mumasoko bamwe barasubira munkada nazo nibazibona cg dusebe uzanjye usaga umwana yanitse akabunu kumuhanda murakoze karagaciyemo Imana ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

johny - 23/08/2016 saa 10:42

urugro nka caguwa kubera imisoro bayishyizeho biragoye kuba yacuruzwa
Kanda hano umusubize

john - 23/08/2016 saa 08:26

nibabanze barebe uho caguwa bayigejeje ko abashoramari bayo bitabananiye bakaba bahisemo kuyivana muri magerwa bakayihungishiriza muri congo na uganda kubera imisoro itabaho bayisoresha,kandi yaritunze abanyarwanda benshi,rwose mutubabariye mwakongera kwiga kukibazo cya caguwa kuko igiye gusiga abashomeri benshi cyaneeeee!!!!!!!mugihugu abantu benshi babuze icyo bakora kandi nabayambaraga nabo nikibazo gikomeye imyenda mishya irahenze cyane
Kanda hano umusubize

ssss - 23/08/2016 saa 23:05

turasaba abanyamakuru ko mwajya muza kuri terre muze murebe ukuntu mumasoko ibintu byatangiye kubura abantu bari kujya kwicara babuze ibyo bakora.urugero :isoko rya gisozi mugakinjiro,mubiryogo nahandi aho nahantu hari nkikigega cya caguwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X