Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ni iki kizakurikira izamuka ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda?

Amakuru yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR agaragaza ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ibiciro byazamutseho 4.6%, mu gihe mu kwezi kwa Mata iri hindagurika ry’ibiciro ryari kuri 4.7%. bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’iri zamuka ry’ibiciro bavuga ko ikibabaje ari uko ibiciro byiyongera ariko umushahara wabo ntiwiyongere.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare NISR gitangaza ko gikora ibi bipimo hifashishijwe uko ibiciro bihagaze ku masoko yo mu mujyi no mu byaro. NISR itangaza ko ibiciro bikomeje kwiyongera kuko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.6% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016 ugereranyije na Gicurasi 2015.

Impamvu zitangwa mu byatumye ibiciro bizamuka muri aya mezi abiri, ntibitandukanye n’ibyatangajwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, kuko havuzwe ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ari uko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byarazamutseho 6.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7.4%.

Hagereranyijwe Gicurasi 2016 na Gicurasi 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.

Hagereranywa Gicurasi 2016 na Mata 2016, ibiciro byazamutseho 0.5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0.6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0.6%. iri zamuka rikomeje guhangayikisha abatari bake mu mujyi wa Kigali.

Ese Mu cyaro ho byifashe bite?

Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Gicurasi 2015. Ni mu gihe na none ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mata 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 4.3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 4.3% mu kwezi kwa Gicurasi, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1.5% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6.7%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2016 n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro byagabanutseho 0.2% mu byaro. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0.5%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4.4% ugereranyije na Gicurasi 2015. Aha, umuntu yakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize kwa kane 2016 byiyongereyeho 4.4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,4% mu kwezi kwa Gicurasi 2016 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.4%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2016) n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro ntibyahindutse. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,2%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0,7%.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire badutangarije ko nyuma yo kubona ukuntu ibicirom birushaho kuzamuka umunsi ku munsi mu mujyi wa Kigali, bavuze ko ubuzima buhenze cyane. Abandi byabaviriyemo kwiheba kuko bo bavuga ko ibiciro ku isoko byiyongera mu gihe umushahara bahembwa utiyongeraho n’ifaranga.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igabe - 16/06/2016 saa 11:30

Iki kigo ni bwo kikibemenya ko ibintu bihenze? Birakabije,aho no mu cyaro umuntu arya avuye guhaha bimaze igihe. Abakurikira kundusha , bareba aho bipfira kuko biteye ubwoba. Ni ubunebwe bwo guhinga, barahinga ntibyere? Bigahuhurwa na za siriduwili zakwijwe mu gihugu cyose, abaturage benshi bakazinywa batariye, mubyibaze namwe. rwose abantu bafite ubuzima bubi, biteye ubwoba mbese.
Kanda hano umusubize

FDREL - 16/06/2016 saa 01:12

Abantu beshi iki kigo cya statistic nibakizi arko nikigo kidafite icyo kimariye banyarwanda nawe gutangazako ubukungu bwiyongereye kdi igihugu cyuzuye inzara
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 14/06/2016 saa 15:28

Ibiciro birazamurwa na climate change (Ihinduka ry'ikirere).Ubu tuvugana,ibihugu byinshi nka Zimbabwe,Mozambique,South Africa,etc...hali INZARA ikomeye kubera kubura imvura.Ahandi naho nk'i BURAYI,hali IMVURA nyinshi cyane idasanzwe.Muli Venezuela,amazi yarabuze bituma n'amashanyarazi abura.Kubera iyo mpamvu,abakozi ba LETA bakora iminsi 2 gusa mu cyumweru.Byose biraterwa na Climate Change.Ibi byose byerekana ko nta kabuza IMPERUKA Y'ISI ili hafi.Mujye mwemera ibyo BIBLE ivuga.Imana yashyizeho UMUNSI WA NYUMA kugirango ihindure ibintu byose.Abantu barimo kwangiza IKIRERE bakoresheje POLLUTION.Bibereye mu byisi gusa,bararwana,barasambana,bariba,etc...Ku munsi wa nyuma,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,isige abantu bayumvira kandi bakayikorera (Imigani 2:21,22;Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X