Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ntibikiri ibanga Karisimbi yamaze gushyira ahagaragara menu ya Saint Valentin

Karisimbi Hotel, imwe mu mahoteli akundwa cyane hano mu mujyi wa Kigali kubera services zayo yateguye umunsi izakiriraho abakundana ikaba yarawuhuje n’ itariki yabagenewe ari yo ya 14 Gashyantare ya buri mwaka yitiriwe Saint Valentain.

Kuri uyu munsi udasanzwe w’ abakundana Karisimbi ikaba yarabateguriye kubakira bidasanzwe bigaragaza koko ko yabahaye umwihariko ku munsi wabigenewe.

Karisimbi yabateguriye Menu Special idasanzwe aho kuri buri cyicaro cya couple yose izaba yahageze hazaba hari gateau ibagenewe.

Ikindi kidasanzwe kuri Karisimbi ku munsi w’ abakundana akaba ari uko ama couples 30 azahagera mbere azahabwa icyiswe Kier Royal ikorwa hifashishijwe ikinyobwa cya Champagne; kandi bikazaba bikorwa ku buntu kuri aba 60 ( ni ukuvuga ama couples ya mbere 30 ).

Ku bafite abakunzi babo bakaba batarabazimanira na rimwe kuri ka Champagne uyu ni umwanya wanyu Karisimbi Hotel ibazaniye kandi ku buntu; mukaba musabwa ikintu kimwe gusa, ari cyo kuhagera mbere y’ abandi, ibintu bitaguze n’ ifaranga na rimwe.

Dore akandi gashya ariko abantu ntibari bakazi: Abantu bose bashyingiranywe mu kwezi kwa kabiri umwaka uwo ari wo wose; ari na ko kwezi St. Valentin ibamo, Karisimbi ikaba yarabateguriye impano y’ umwihariko.

Nk’ uko ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Karisimbi, Bwana Egide Ndahiriwe yabitangarije umunyamakuru wa Imirasire.com, yavuze ko ibi byiza bidahagarariye ku kubategurira no kubaha impano gusa, ngo ahubwo hazaba hari na Band ya Karisimbi igomba kubacurangira kuri uyu munsi w’ abakundana kandi wa muziki wa live.

JPEG - 128 kb
Egide Ndahiriwe yatangaje ko biteguye na Live Band bateguriye abakundana ku munsi wabo



Ibi kandi bikaba biza byiyongera kuri services z’ agahebuzo Karisimbi isanzwe iha abayigana kandi n’ abatazahagera bakaba bifuza gukorerwa ibi byavuzwe Kalisimbi yiyemeje kubakorera Outside Catering itabaho upfa gusa kuabhamagara ukabamenyesha ko uyikeneye iwawe!

Ku bifuza gukoresha reservation/booking aho baherereye hose ku isi bashobora guhamagara ku murongo Kalisimbi yabashyiriyeho, ari wo 0788517073 cyangwa bagakoresha Email yabo ari yo: karisimbiresto@yahoo.fr. Mwanabasura ku rubuga rwabo ari rwo: www.karisimbi.com


Karisimbi iherereye mu mahumbezi ya Kiyovu ( aho bitaga mu Kiyovu cy’ abakire ) imbere y’ ahahoze Hotel Kiyovu.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X