Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Nyuma y’u Rwanda u Burundi nabwo bwabuze amadolari

Ibyo byemejwe na bamwe mu bakora umwuga wo kuvunja amafaranga, abacuruzi barangurira ibicuruzwa mu mahanga hamwe n’abahanga mu bijyanye n’ubukungu. Muri banki nkuru y’igihugu bemeza ko amafaranga y’agaciro yo kwinjiza ibikenewe mu gihugu ahari.

Ahambere hagaragaye ubuke bw’amafaranga y’agaciro nk’amadolari cyangwa amafaranga y’abanyaburayi, ni ku biro bikoreramo abarangura bakongera bakagurisha ayo mafaranga (Forex bureau). Abo bita abavunjayi mu rurimi rw’igiswahili bemeza ko ayo mafaranga y’agaciro ubu yabuze.

JPEG - 32.1 kb
Idolari ryabuze i Burundi

Abatari bake bavuga ko ibintu byatangiye kuba bibi mu mezi nk’abiri ashize. Idolari ry’abanyamerika ryavuye ku bihumbi bibiri by’amarundi ubu rikavunjwa ayarenga. Mu mpera z’iki cyumeru ryanageze ku 2,375 nk’uko abo bakora umwuga wo kuvunja babivuga.

Muri banki nkuru y’igihugu umujyanama mu biro by’umukuru wa banki ntiyemeza cyangwa ngo ahakane ko hari ubuke bw’amafaranga y’agaciro. Avuga ariko ko hari igihe kigera amafaranga y’ agaciro muri buri gihugu akagabanuka. Euphreme Niyongabo asobanura ko Uburundi bufite amafaranga y’agaciro yo kwinjiza ibikenewe mu gihugu.

Nubwo uwo mutegetsi atemeza ibura ry’amafaranga y’agaciro mu Burundi, umuhanga mu by’ubukungu Charles Nihangaza arabyemeza.

Uwo muhanga yemeza ko ibura ry’amafaranga y’agaciro mu gihugu rigira ingaruka mbi. Atanga urugero ku bacuruzi bakura ibintu bikenerwa cyane hanze y’igihugu, n’igihugu ubwacyo kitaba kikibonye umusoro winjira mu kigega cy’igihugu.

Baba abacuruzi cyangwa abakora umwuga wo kuvunja amafaranga y’agaciro bavuga ko amazi yarenze inkombe akazi gasa n’akahagaze. Basaba Leta gushakira umuti iryobura ry’amafaranga y’agaciro kugira ngo barebe ko hari icyo barokora.

Nihangaza we asaba Leta y’Uburundi kwegera banki y’isi yose cyangwa ikigega mpuzamahanga FMI. Ibyo bigega bikomeye ku isi bishobora kubonera umuti izo ngorane, nkuko byakozwe nyuma y’ibihano byari byafatiwe Uburundi mu 1996, nk’uko uwo muhanga mu by’ubukungu arangiza abivuga.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dfhjrw1254 - 16/07/2016 saa 11:13

Ubwo n' Uburundi bateye imbere kuko aribyo bisobanuro twahawe!!!
Kanda hano umusubize

turumwe - 4/07/2016 saa 17:47

Wowe witwa Bisenge kugeza uyu munsi nibura ukenera cg ukoresha amafranga y'amahanga cg urahomvomvwa ibyo utazi? nta mafranga y'amahanga dufite cze of PPP niba warize umenye icyo mvuze as economist sawa urakoze
Kanda hano umusubize

Bisenge - 4/07/2016 saa 16:08

Murabeshya twe ntamadolari twabuze nu Burundi bwayabuze kuberako babukomatanyirije kubera manda ya 3.Twese twabura amadolari gute kandi tutari muntambara?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X