Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Nyuma y’uku kwezi imisoro y’imyenda n’inkweto bya caguwa izikuba inshuro 10

Minisitiri w’imali n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver aratangaza Leta y’u Rwanda igiye kujya isoresha imyenda n’inkweto byambawe ku kigero cya 10%. Ibi bikaba biri mu rwego rwo guca intege ibi bicuruzwa byinjira mu gihugu hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Ibi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver yabitangarije inteko rusange imitwe yombi ubwo yayimurikiraga umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016/17 kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2016.

Imwe mu ngamba z’ubukungu zo mu gihe giciriritse Leta y’u Rwanda yafashe muri iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha, harimo kongerera agaciro ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Aha nabamenyesha ko mu rwego rwo guteza mbere ibikorerwa iwacu ari na ko tugabanya ibitumizwa mu mahanga, umusoro ku myenda yambawe (caguwa) uziyongera kuva ku madorali 0.2 ku kilo kugera ku madorali 2.5 ku kilo.

JPEG - 60.5 kb
Kuva mu ntangiriro z’ukwa karindwi imyenda ya caguwa imisoro yayo izikuba inshuro 10

Naho umusoro ku nkweto zambawe ukaziyongera kuva ku madorali 0.2 kugera ku madorali 5 ku kilo mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’iby’iwacu.

Minisitiri Gatete akomeza avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu mu gihugu kuko ngo Leta izafatanya na ba nyir’izi nganda mu kongererwa ubumenyi butuma banoza ibyo bakora.

Tariki ya 20 Gashyantare 2015, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bafashe umwanzuro wo guca imyenda n’inkweto bya caguwa muri aka Karere mu myaka itatu. Kugira ngo bishoboke, buri gihugu cyasabwe gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Amb Gatete asobanura ko u Rwanda rwahisemo ubu buryo bwo kongera imisoro ngo rwihutishe iyi gahunda bityo iyi myenda ndetse n’inkweto byambawe bigende bikendera buhoro buhoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UK-INN - 12/06/2016 saa 07:21

NYAKUBAHWA PEREZIDA WAREPUBURIKA, UBUSHISHOZI BWAWE NIBWO BUTUMYE MBANDIKIRA,MBANDIKIYE MBASABA KO MWARENGANURA RUBANDA. HAREBWA UBUSHOBOZI BW'IGIHUGU CYACU.
Kanda hano umusubize

waliha - 11/06/2016 saa 18:34

GATETE KO UVUGA IBIBINTU UKAGIRANGO BIZAKOROHERA NIBASE KENYA IFITE INGANDA ZIRENGA 50 ZIKORA IMYENDA TANZANIYA NAYO NUKO UBWO UZIKO MU RWANDA HARI ZINGAHE MBERE YOKUVUGA NGO MUFATANIJE NI BIHUGU BY'BIBURASIRAZUBA BWA FURIKA MWAGIYE MUREKA GUKINIRA POLITIKE ZANYU HEJURU YUMUTURAGE UTANISHOBOYE WABANZA UKUBAKISHA INGANDA NIBURA NKICUMI ZMARA GUTANGIRA UKABONA UKAZAMURA IYO MISORO YAWE NDABONA MURIYIMINSI USA NUTANGIYE KUNANIRWA AHUBWO MUZEHE ABE AGUSHAKIRA KUJYA MUNTEKO.
Kanda hano umusubize

kabera - 10/06/2016 saa 13:08

ibyo nukubangamira twebwe abakene????????????????????????????????
Kanda hano umusubize

kabera - 10/06/2016 saa 13:00

ibyo nukubangamira twebwe abakene????????????????????????????????
Kanda hano umusubize

kweri - 9/06/2016 saa 21:44

Nje mbona iki gihugu kizabamo ba. Nonese uriya mukecuru ngo aheruka kwambara ikariso afite 17 inketo arazitira agiye mumisa gitifu yakubise umuntu amutegeka gusakamdura inzu ye. Ngo ajye kubana na nyinina. Ubuse turaganahe none se iriya myenda ninkweoto byadufashaga kandi nibyiza kuruta ibyaha kandi birahendutse tuzabaho dute ?
Kanda hano umusubize

Mikeno - 10/06/2016 saa 13:20

Uya nimuhame hamwe muribwe, ndibuka mwirirwa mumuhanda ngo muramagana ikinani ngo FPR nibwo kogakiza kanyu.mukomere ahubwo ntabwo murabona.FPR ikomeze ibanyumvirize kuko burya uba uzi icyo ufite ariko utazi icyo uzagira.Mwabonye ishitamba mutanurwo mwari mwambaye.Ahubwo FPR oyéééé.
Kanda hano umusubize

kweri - 9/06/2016 saa 21:41

Nje mbona iki gihugu kizabamo ba. Nonese uriya mukecuru ngo aheruka kwambara ikariso afite 17 inketo arazitira agiye mumisa gitifu yakubise umuntu amutegeka gusakamdura inzu ye. Ngo ajye kubana na nyinina. Ubuse turaganahe none se iriya myenda ninkweoto byadufashaga kandi nibyiza kuruta ibyaha kandi birahendutse tuzabaho dute ?
Kanda hano umusubize

kweri - 9/06/2016 saa 21:37

Nje mbona iki gihugu kizabamo ba. Nonese uriya mukecuru ngo aheruka kwambara ikariso afite 17 inketo arazitira agiye mumisa gitifu yakubise umuntu amutegeka gusakamdura inzu ye. Ngo ajye kubana na nyinina. Ubuse turaganahe none se iriya myenda ninkweoto byadufashaga kandi nibyiza kuruta ibyaha kandi birahendutse tuzabaho dute ?
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 08:14

uyumuntu uvuze haruguru ni uwahe?ubukoko arafata ibya kinani abigereranye ibya FPR koko?sha kbs nkwise injiji sinaba nkoze ikosakweri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X