Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Rurambikanye hagati ya Rujugiro Tribert na Dyer & Blair

Umunyemari w’umunyarwanda uri mu buhungiro muri Afurika y’epfo Rujugiro Ayabatwa Tribert ahanganye bikomeye na Dyer & Blair Bank yo muri Kenya ayishinja ko yamuteje igihombo ubwo yatindaga kumwishyura imigabane ye yari yagurishije. Ku rundi ruhande iyi banki yo iravuga ko uyu munyemali yaba yarakoresheje imyirondoro itariyo bigatuma ishidikanya mu kumuha amafaranga ye.

Umunyemari, Rujugiro Tribert Ayabatwa, yajyanye mu rukiko banki yitwa Dyer & Blair ikorera mu gihugu cya Kenya , ayishinja kugurisha imigabane ye yari afite muri Safaricom ariko igatinda kumugezaho amafaranga ye bikamuteza igihombo.

Rujugiro akaba ashaka ko urukiko rutegeka Dyer & Blair kumwishyura igihombo yatewe no gutinza amafaranga yavuye mu migabane ye yagurishije iminsi 135 no kumwishyura ku gaciro k’idorali katumye atagaruza amafaranga yatanze agura imigabane.

PNG - 307.1 kb
Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert

Uyu muherwe w’Umunyarwanda yaguze imigabane ingana na miliyoni 8.8 ya Safaricom mu 2008 kuri miliyoni y’amadolari (Icyo gihe akaba yari miliyoni 61,4 z’amashilingi ya Kenya), abinyujije muri Dyer & Blair, ariko ayitegeka kuzagurisha iyi migabane mu 2013.

Dyer & Blair rero yaje gukura miliyoni 85 z’Amashilingi, ariko igumana amafaranga iminsi 1335, mbere yo kuyamvushija akavamo 989,631$. Rujugiro akaba avuga ko ishilingi rya Kenya ryazamutse ugererenyije n’idolari igihe ayo mafaranga yari abitswe iyo minsi yose.

Rujugiro asaba kwishyurwa 577,000 by’amadolari (Miliyoni 57 z’Amashilingi ya Kenya) y’igihombo yatejwe, ndetse asaba urukiko kumuhesha amafaranga atavuzwe umubare y’igihombo cyose yagize muri rusange nk’uko The EastAfrican ibivuga.

Uyu munyemari avuga ko yabuze amahirwe yo kugura indi migabane ku isoko mpuzamahanga ry’imigabane kubera ko Dyer&Blair yitwaye mu kibazo cye.

Umuherwe Rugiro Tribert, bivugwa ko ari we washinze ihuriro rigari ry’inganda zikora itabi ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Pan African Tobacco Group, kuri ubu ari mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho The East African ivuga ko yanabonye ubwenegihugu bwaho, akaba yaravuye mu Rwanda ahunze nyuma yo gushinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Dyer & Blair yo ku rundi ruhande yiregura ivuga ko amafaranga Rujugiro aba yarayaboneye igihe iyo yemera gukorana n’iyi banki ku cyibazo cy’umwirondoro cyari cyavutse.

Iyi banki ikaba ivuga ko amabwiriza yatanzwe na Rujugiro yo kugurisha imigabane ye yatanzwe mu 2013 yari yaje ku yindi adresse ya courier kandi ko passport yatanzwe itandukanye n’iri muri dosiye za Dyer & Blair.

Ibi ngo bikaba byaratumye habaho gushidikanya mu kohereza amafaranga

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

masende - 16/06/2016 saa 08:56

Niyitabaze ubutabera ariko ntibakabeshyere umusaza ngo yashakaga guhungabanya umutekano nabashaka kumuhuguza ibye
Kanda hano umusubize

masende - 16/06/2016 saa 08:55

Niyitabaze ubutabera ariko ntibakabeshyere umusaza ngo yashakaga guhungabanya umutekano nabashaka kumuhuguza ibye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X