Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Sosiyete sivili ntiyemeranya na Leta ku mpamvu inzara idacika mu burasirazuba

Imwe mu miryango ya sosiyete sivili y’u Rwanda yasabye Leta gusuzuma ikoreshwa ry’amafaranga ishora muri gahunda zo kuhira imyaka ivuga ko zitarafasha kurandura inzara mu gice cy’Uburasirazuba bw’igihugu aho ziganje.

Iyi miryango ishingira ku kuba ubu uturere twa Ngoma, Nyagatare, Kirehe na Kayonza twibasiwe n’inzara yakomotse ku ruzuba rwinshi, mu gihe nyamara ari cyo gice Leta y’u Rwanda imaze igihe ishoramo amafaranga menshi muri gahunda yo kuhira.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) Alexis Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko kuba bimeze gutya bikwiye gutuma guverinoma isuzuma ibitagenda neza.

Yagize ati:”Hakwiye gusuzumwa tukareba ziriya efforts (ingufu) twashyizemo twuhira ndetse twubaka n’ingomero, n’amamashini mu kuhira zitarashyizwemo mu buryo butari bukwiye.”

Yongeraho ko:“Urebye ukuntu guverinoma yashoyemo amafaranga mu myaka itanu ishize, mu by’ukuri ntabwo twakagombye kuba dufite icyo kibazo.”

Amakuru atangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi avuga ko inzara iri mu turere tw’uburasirazuba muri iki gihe yaturutse ku mapfa yatwibasiye hagati y’ukwezi kwa cyenda umwaka ushize n’ukwa kabiri uyu mwaka.

Ingaruka z’aya mapfa n’ubu ziracyakomeje, ndetse bamwe mu badutuye baganiriye na Imirasire.com bavuka ko hari abasuhukira mu gihugu cya Uganda.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko iyi nzara idasobanura ko gahunda zayo zo kuhira nta musaruro zatanze.

Yemeza ahubwo ko aho ikibazo cyabaye ari ahatari amazi cyangwa se aho gahunda zo kuhira zitaragera.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI Tony Nsanganira, yabwiye itangazamakuru ko aho ibikorwa remezo byo kuhira biri batahuye n’ikibazo cy’inzara.

Leta itangaza ko mu gutabara abaturage bibasiwe n’inzara yakoze mu kigega cyayo aho iha abaturage ibiribwa nyuma yo gukora imirimo.

Cyakora bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire .com bavuze ko ibiribwa bahabwa biba bidahagije kandi ko bishobora kubateza ikibazo cy’imirire dore ko ngo biba ari ibigori n’ibishyimbo gusa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umushonjii - 4/07/2016 saa 12:16

Iyumvire nawe abantu babiri batuye muri paradizo imwe.umwe akirirwa aririmba ijuru undi nawe akriirwa arira atahunga Nzaramba
Kanda hano umusubize

Kagabo - 30/06/2016 saa 21:12

Oya ahubwo bamwe bakomeje kutubwirako ntanza irimu Rwanda.Ese twemeriki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X