Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

U Rwanda mu bihugu 7 bifite imiyoborere myiza kurusha ibindi muri Afurika

Raporo ya Banki y’isi yakozwe nyuma y’ubushakashatsi yakoze ku bihugu 38 bya Afurika biri munsi y’ubutayu bwa Afurika iragaragaza ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza no kumenya gukoresha neza inguzanyo zigenerwa ibihugu bikennye itangwa n’ikigega cy’iyi banki cya IDA.

Ibyavuye mu isuzuma rya banki y’Isi ku ireme rya gahunda z’amaguverinoma n’urwego rw’imikorere y’inzego muri Afurika birerekana ko mu bihugu bisaga icya kabiri byagumye ku rwego rwo hasi.

Isuzuma banki y’Isi yakoze umwaka ushize ku bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ryerekanye ko ibihugu ibihugu birindwi muri 38 aribyo bihagaze neza mu gihe ibindi 12 byasubiye hasi ugereranije n’aho byari biri mu masuzuma yabanje.

JPEG - 56.1 kb
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho agejeje u Rwanda harashimishije

Birindwi bihagaze neza ni Ghana, Comoros, Chad, Guinea, Madagascar, u Rwanda na Zimbabwe.

Raporo ya banki y’Isi niyo ishingiraho itanga inguzanyo zihendutse ku bihugu bikennye binyuze mu kigega cyayo cy’iterambere International Development Association (IDA).

Cyakora Banki y’Isi itangaza ko nubwo hari ibihugu byitwaye neza bishimishije, Albert Zeufack, impuguke y’iyi banki avuga ko ibihugu by’Afurika biri mu byemererwa guhabwa inguzanyo n’ikigega IDA bayakomeje gusigara inyuma.

Yagize ati: “Hakeneye kugira igikorwa byihutirwa kuko ibihugu byinshi biri kwiteara nabi ku birebana ahanini no gucunga amafaranga, ibigega byo kwizigama bidahagaze neza, ifaranga rita agaciro, ihindagurika ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko ndetse n’umutwaro w’imyenda.”

Isuzuma urwego rw’ireme rya za politiki n’inzego hagendewe ku bipimo 16 byibanda ahanini ku kureba ku mikorere y’ubukungu, imiterere ya gahunda z’iterambere mu buryo bw’imibereho myiza n’imari ndetse n’imikorere y’inzego n’ibigo bya Leta.

Muri raporo ya 2015, ibihugu bigisohoka mu bihe by’imvururu nka Cote d’Ivoire biri mu bitaritwaye neza. Ibindi ni Uburundi na Gambia.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muheto francis rukeba - 30/06/2016 saa 11:42

ibyo iyi nkuru ivuga bibaye aribyo byaba bishimishije pe. ariko njye ndi umunyarwanda uba mu rwanda kandi nahabaye mu ngoma enye zose zaruyoboye nyuma ya 1980 nukuvuga iya Habyarimana A.K.A kinani, iya sindikubwabo, iya pasteur bizimungu , ndetse n'iya H.E paul kagame iriho kugeza ubu. kandi mbona zose zisa n'ibidasa bifitanye isano ,bikantera kwibaza nti niba urwanda ruri mu myanya irindwi y'ibihugu biyobowe neza muri africa ubwo ibindi bihugu ntibyapfuye? ubwo byarapfuye birashyika africa yaba ari iyo gusengerwa pepepe, nawe se mu rwanda nubwo H.E akangara ntibirubuza kuba iwabo w'ikimenyane, irondakoko ryo ryaracitse ariko irondankomoko riravuza ubuhuha, icyenewabo mu gutanga akazi na za mission z'akazi ku bakarimo , akarengane , ruswa y'amafaranga n'iyigitsina bifite ibyicaro mu rwanda ubwo simvuze ubwikanyize no kwikubira amahirwe yose ari mugihugu kubantu ngo bakibohoje. oya pe iyi raporo irabeshya cyangwa se ibi byayivuyemo ni tekenike ni nka byabindi bijya biva mu matora.
Kanda hano umusubize

by valens - 30/06/2016 saa 09:40

Rwanda yacu sugira berwa ukomeze ubahige tukurinyuma ntituzaguterera muguhiga amahanga mwiterambere.
Kanda hano umusubize

VIP - 30/06/2016 saa 04:54

kugereranya u Rwanda na Zimbabwe mu miyoborere koko!!!!
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA - 30/06/2016 saa 10:18

Ibi nanjye byantangaje
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA - 30/06/2016 saa 10:18

Ibi nanjye byantangaje
Kanda hano umusubize

ally - 30/06/2016 saa 01:10

Hamwe na Zimbabwe ya mugabe?hahhhhhhhhh hhh hhh nukuri!
Kanda hano umusubize

jim - 29/06/2016 saa 22:12

JP rekana nuwo yiyita ngo ni mukiza Brown. Ntarwo azi pee!!nkeka arwumva kumunwa.ntiyumvako nimihanda yohajuru igira itangure. Mbega mur Africa irihangah? Uwo ari mwabband bakunda agapfa bakanka agakira.ariko ncti urantunge kko sindagututse; Ihangane gose.
Kanda hano umusubize

JP - 29/06/2016 saa 17:40

ariko nk'uyu wiYITA mukiza Brown yemera iki? iyo abona Amahanga yemera u Rwanda akanga akananara avuga ko nta cyiza cyava muri Africa yumva amerewe ate/ Reka tureke Afurika twivugire u Rwanda; wowe MUKIZA ntiwemera aho twavuye ko ari kure kubi tukaba tugeze ahashimishije kdi turajwe ishinga no gukomeza tujya mu iterambere rirambye? sha uri indashima peeeeeeee. Guma muri ubwo bwigunge bwo mu mutwe no mu mutima ejo uzaba waboze kabisa
Kanda hano umusubize

karake - 30/06/2016 saa 11:00

AHASHIMISHIJE USHAKA KUVUGA NI AMAXU YUXUYE MULIG CENTER VILLE? AHASHIMISHIJE USHAKA KUVUGA NI IBIBOKO BYAGARUTSE? NI GUFUNGA UMUNYWA NTUSEPFURE NGO UBONE UKO BUCYA ? NI INZRA NZARAMBA ITUMEREYE NABI? Ni UKRAINA IZUBA LIVA ? NI IKI KOKO WASIMBUZA AMAHORO?
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 29/06/2016 saa 13:54

hhhhhhhh Afrika yose nimbozi ntibazambeshye ibyo ntibyanshitura kuko niwamugani wigifaransa uvugango . "dans le pays des aveugle.........."
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 29/06/2016 saa 13:54

hhhhhhhh Afrika yose nimbozi ntibazambeshye ibyo ntibyanshitura kuko niwamugani wigifaransa uvugango . "dans le pays des aveugle.........."
Kanda hano umusubize

nicolas - 29/06/2016 saa 13:47

urwanda oyeeeeeee
Kanda hano umusubize

MUGISHA - 29/06/2016 saa 13:44

wowoooooo!!!!!!!!!! birashimishije kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X