Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

U Rwanda na Uganda mu bihugu byiza byoroshya imirimo ya gasutamo

Raporo y’isuzuma Banki y’Isi yakoze ku rwego ibihugu byoroshya kandi bikihutisha igenzurwa ry’ibicuruzwa kuri za gasutamo (Logistics Performance) irerekana ko byinshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitagize kinini biteraho imbere. Iyi raporo ikaba igaragaza ko u Rwanda na Uganda bishimwa kuba gasutamo zabyo zikora neza.

Banki y’Isi yerekana ko mu myaka hafi icumi ishize ngo hakiri icyuho kinini hagati y’iterambere ry’uru rwego mu bihugu bikennye ugereranije n’ibikize.

Ivuga ko ibihugu bikize ngo byo byakomeje gutera intambwe ishimishije mu gihe ibihugu bikennye byo bikigowe no gushaka uko bishyiraho ibikorwa remezo bifasha muri uru rwego.
Ibisa nk’ibigifite akazi gakomeye kuri iyi ngingo ngo ni ibidakora ku nyanja, ariko cyane ibikiri mu ntambara cyangwa se ibiyivuyemo.

Muri rusange iyi raporo yiswe Logistics Performance index, isohoka kabiri mu mwaka, isobanura ko igihugu cy’Ubudage ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira inzira z’uruhererekane ruboneye rufasha mu koroshya itembera ry’ibicuruzwa ndetse no gufasha abaturage kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Iyi raporo inagaragaza ko igihugu cya Kenya, Ubuhinde, n’Ubushinwa nabyo byateye intambwe ikomeye mu kubaka ibikorwa remezo bifasha mu koroshya ahazaza habyo mu bucuruzi n’ishoramali.

Ibihugu 160 nibyo byasuzumwe ku ngingo ijyanye n’ikigero bigezeho bifasha mu nzira yo koroshya ubucuruzi ndetse n’andi mahirwe ajyana nabwo.
Raporo ya Banki y’Isi yerekana ko ibihugu icumi bya mbere byakomeje kuba bimwe, kandi byose ni ibyateye imbere.

Icyakora iyi raporo ivuga ko u Rwanda na Uganda ngo biri mu bihugu bihagaze neza ndetse byanateye intambwe ikomeye ku ngingo yo gushyiraho ibikorwa remezo byoroshya igenzurwa ry’ibicuruzwa.

Ngo ibi bihugu byombi bibikesha kuba biri mu miryango y’akarere ndetse na politike inoze mu guteza imbere imiryango y’ubuhahirane mu bucuruzi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Zéro Faute - 6/07/2016 saa 12:54

Gasutamo ya Uganda ku mupaka uyihuza na Kenya bakora nabi, baracyaka abantu ruswa ku mugaragaro. Njye ubwanjye bayinsabye nta n'ikosa mfite, nari nujuje ibyangombwa byose by'inzira. Conductor wa Kampala Coach niwe wantabaye bus igiye kunsiga banshize mu kazu. Busia na Malaba bakora nabi. Nta gasutamo yakora neza nk'iy' urwanda muri région de grands lacs na East Africa yose.
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 6/07/2016 saa 12:54

Gasutamo ya Uganda ku mupaka uyihuza na Kenya bakora nabi, baracyaka abantu ruswa ku mugaragaro. Njye ubwanjye bayinsabye nta n'ikosa mfite, nari nujuje ibyangombwa byose by'inzira. Conductor wa Kampala Coach niwe wantabaye bus igiye kunsiga banshize mu kazu. Busia na Malaba bakora nabi. Nta gasutamo yakora neza nk'iy' urwanda muri région de grands lacs na East Africa yose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X