Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

U Rwanda ngo rutunze abakire ibihumbi 58

Imibare mishya yerekana ibyiciro by’ubukungu bw’abanyarwanda irashimangira ko hashobora kuba hari ubusumbune hagati y’abakize n’abakennye mu gihugu.
Imibare yatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage (MINALOC), igaragaza ko miliyoni n’ibihumbi 480 bagize 16% by’abatuye igihugu bose ari abadashobora kwibonera ibyangomba by’ibanze kandi batagira aho bakinga umusaya. Leta ishyira aba bose mu cyiciro cy’abari mu bukene bukabije. Ku rundi ruhande hari n’abandi b’abakene bari mu cyiciro cya kabiri, bivuze ko bashobora kwibonera iby’ibanze ariko ntakirenze icyo.

Imibare ya MINALOC yerekana ko aba abarurwa muri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 77, bigize hafi 30 ku ijana by’abatuye igihugu cyose. Ibi bisobanuye ko abakennye cyane n’abakennye basatira kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda bose.

Abakire bo imibare ya MINALOC igaragaza ko ari ibihumbi 58 gusa muri miliyoni 10 n’ibihumbi 300, ariko ntabwo igaragaza icyo buri wese atunze.

JPEG - 187.9 kb
Gahunda ya Girinka ngo zizamura ubukungu bw’abaturage bakennye

Cyakora ushingiye kubyo ababishinzwe bavuga ko biranga abari muri iki cyiciro cyiswe icy’abakire, birimo kuba bafite ubucuruzi bukomeye, n’abakozi bari hejuru y’urwego rwa Directeur bakorera leta cyangwa abikorera, usanga bishoboka ko bihariye umutungo mwinshi mu iri mu gihugu.

Iki gishobora gushimangira ibivugwa n’amaraporo mpuzamahanga arimo OXFAM, yagaragaje ko icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo gikabije.
OXFAM ni impuzamiryango iharanira kurwanya ubukene n’ubusumbane hagati y’abakire n’abakene.

Ni iki u Rwanda rubivugaho

U Rwanda ruvuga ko iki cyuho kigenda kigabanuka uko imyaka ihita kandi ko kizarushaho kugabanuka mu myaka iza.

Nta ngamba nshya Minisiteri ishinzwe imibereho y’abaturage ivuga zizifashishwa. Ishimangira gusa ko iziriho zirimo iy’ubudehe, inkunga y’ingoboka na Girinka nta kabuza zizakura benshi muri iki cyiciro cy’ubukene.

Ubu buryo bwo gukura abaturage mu bukene nibwo bwakoreshejwe mu myaka irenga 10 ishize hasuzumwa ibyiciro by’ubukungu.
Umusaruro bwatanze abasesengura bavuga ko ari mwiza ariko ukiri hasi ugereranije n’ibikenewe.

Ukurikije inama za OXFAM ku kugabanya icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene, u Rwanda rwakagombye kuba rufata ingamba zindi nshya zishingiye kuri politiki.
Iyi mpuzamashyirahamwe ivuga ko ubusumbane bushingiye ahanini kuri politiki z’ibihugu zinyuranye ziha abakize amahirwe, zigasubiza inyuma abakene.

Zimwe muri zo ni nk’iz’imisoro ziha udushimwe zikanasonera imisoro abacuruzi n’amakompanyi bikomeye, mu gihe nyamara umusoro ku nyongeragaciro n’ucibwa abakozi ku mishahara wo uguma kuba hejuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X