Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

U Rwanda rwatsindiye ubutaka bwa Kenya

U Rwanda rwatsinze umunyemari w’Umunyakenya mu rubanza impande zombi zaburanagamo ubutaka ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. U Rwanda rwahawe na Kenya, biguranye, ubutaka ku cyambu cya Mombasa mu 1986 ngo ruhubakire abacuruzi barwo ububiko bw’ibicuruzwa. Ariko umunyemari Salad Awale niwe wabukoreshaga ndetse abwita ubwe.

Salad Awale yari yatanze ikirego avuga ko ubu butaka ari ubwe yakodesheje mu gihe cy’imyaka 99 na minisiteri ya Kenya ishinzwe butaka.

Umucamanza w’urukiko rukuru rwa Kenya Anyara Emukule, yanzuye ko ibyangombwa by’ubutaka Awale agaragaza bitari umwimerere, ndetse minisiteri ishinzwe ubutaka yanditse ku cyangombwa yavuze ko itazi iby’iyo nyandiko.

JPEG - 68.7 kb

Urukiko rwahaye umunyemari Awale iminsi 60, ibarwa guhera kuwa 31 Gicurasi uyu mwaka, ngo abe yavuye kuri ubu butaka.

Awale yari yaregeye inkiko ngo aburizemo ibikorwa by’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’ishinzwe umutekano byo kumwirukana kuri ubu butaka.

Icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kenya kivuze ko u Rwanda ubu rushobora gusubirana ubutaka bwarwo ndetse rukabukoresha mu gufasha gukemura ingorane abacuruzi barwo bakoresha iki cyambu bafite.

Igihugu kugeza ubu kinyuza hafi 40 ku ijana ry’ibyo gikura mu mahanga ku cyambu cya Mombasa, kuburyo kuhubaka ububiko bishobora kuruhura abacuruzi kwishyura ikiguzi bavuga kiri hejuru kuri serivisi zo kubitsa ibicuruzwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/06/2016 saa 23:40

bravo our leaders iki gikorwa ninyamibwa kbsa
Kanda hano umusubize

man power - 13/06/2016 saa 19:59

Azishyure ni gihe yamaze akoresha ubutaka bwu Rwanda no guhimba impapuro kwigana isinya minisitiri wubutaka uwo munyemari afite nubutaka bwa gali yamoshi yamenyereye amanyanga murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X