Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Ubukene bw’amadovize Burundi buhangayikishije leta

Banki nkuru y’igihugu mu Burundi iravuga ko ihanganyikishijwe n’ikendera ry’amadovize rituma ubukungu bw’igihugu burushaho gusubira inyuma. Iyi banki ikaba ivuga ibi bibazo biterwa n’ikibazo cy’ubukungu kigaragara ku isi yose

Ubukene bw’amadovize Burundi buhangayikishije leta
Mu Burundi hakomeje kugaragara ikibazo ubukene bw’amadovize . Abacuruzi bavuga ko basigaye bategereza amezi arenga atanu bataragezwaho ayo madovize mu gihe baba bakeneye kurangura.

Banki nkuru y’igihugu ivuga ko ikena ry’ayo mafaranga riterwa n’ubukungu butifashe neza mu Burundi no mu bindi bihugu byo ku isi.

Umukuru w’ishyirahamwe Parcem akaba n’inzobere mu by’ubukungu Faustin Ndikumana avuga ko umuti nyamukuru ari ugukura U Burundi mu bibazo bya politike. Avuga ko ibyo bituma igihugu kidashobora kwaka amadeni no guhabwa imfashanyo mu madevize.

Ku mazu akorerwamo imirimo y’ivunjisha umunyamakuru wa Imirasire.com yanyuze mu mujyi wa Bujumbura, yasanze ibiciro by’ivunjisha ku idorali biri hejuru cyane.
Ngo idolari rimwe rigurwa amarundi hagati ya 1660 na 1665 rikagurishwa hagati ya 1665 na 1670.

Ariko igiciro cy’ukuri cyari hagati y’i 2650 n’i 2660 kuw’ugurisha n’i 2700 kuwuyagura. Ifaranga ry’abanyabulayi « euro » uretse ko ahenshi ritaboneka, rigurwa 2800 rikagurishwa 2870.

Bamwe mu bacuruzi bavuganye n’uyu munyamakuru bavuze ko bumiwe batakibona ayo bacira n’ayo bamira kuri iri bura ry’amadolari.

Ubwo bukene bw’amafaranga y’agaciro bwatumye banki nkuru ya Republika BRB ifata icyemezo cyo kuyaha ibigo bitatu by’abaherwe.

Umuyobozi mukuru wa banki nkuru y’igihugu Jean Ciza avuga ko ubukene bw’amafaranga y’agaciro buterwa ahanini n’ikibazo cy’ubukungu ku isi butameze neza.

Ku rundi ruhande abacuruzi bo batanga ibintu 3 babona nk’umuti w’ibura ry’amadovize. Muri harimo uburyo bwo kugenzura uko amadevize agurisha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUHARABU - 28/07/2016 saa 16:55

BARETSE AMATIKU YO GUSHOZA IMVURURU N'INTAMBARA SE BAKAREBA KO AMADEVISE ATISUKA NK'URUBURA ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X