Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Urubyiruko rukomeje kubangamirwa no kutabona imirimo

Urubyiruko rw’u Rwanda ruravuga ko rubangamiwe no kutagira akazi ndetse no gukumirwa mu kazi iyo bagiye kugasaba kuko basabwa kugira uburambe mu kazi kandi nta handi bakoze.

Ibi ni ibyagarutsweho mu karere ka Rusizi ahabereye ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Uyu munsi wijihijwe mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwahariko mu bice by’imijyi urubyiruko rukomeje gutaka ikibazo cy’ibura ry’akazi.

Ni ikibazo ariko gisa nk’ikidafitiwe igisubizo kuko ni kenshi leta yakunze gusobanura ko umuti w’iki kibazo ugomba kuboneka mu rubyiruko ubwarwo rwihangira imirimo aho gutega amaso imirimo ituruka muri leta.

Urubyiruko rusobanura ko ikindi kibazo rukunze guhura nacyo ngo ni uko naho bageze bashaka abakozi ngo bakumirwa n’ibisabwa kugirango uhabwe ako kazi ku isonga hakaza uburambe aribyo experience.

Ubusanzwe iyi mbogamizi ishingiye ku burambe mu kazi, minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yari yavuze ko ubu burambe bwakurwaho ariko kugeza ubu buracyagaragara mu bisabwa ku isoko ry’umurimo.

Leta y’u Rwanda yamaze gutangiza umugambi wo guhimba imirimo mishya binyuze muri gahunda yiswe NEP mu magambo ahinnye y’icyongereza ngo buri mwaka hakaba hagomba kuvuka imirimo irenga ibihumbi 200 kandi idashingiye ku buhinzi.

Ibi bibazo by’ibura ry’akazi bivuzwe mu gihe kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Ku rwego rw’igihugu uyu umunsi wijihirijwe ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikorabuhanga bwana Jean Philbert Nsengimana yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga zose ngo kandi imirimo bakoze bakayivanga n’ikoranabuhanga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Noel - 15/08/2016 saa 09:36

Mbajekubasuhuza amahoroy"Imana abanenamwe asekomuvuga kwihajyira imirimo nimuvugekubasoresha basigayebaruta abaturange burwanda? ereganagihe urubyiruko rwurwanda ruzatera imbere abasoresha nabobataboroheye ase urabawifitiye ibihumbi ijana ukabura icyo uyakoresha kandi wakayahereyeho uhiga imibereho arko imisoro niyoronshye mutuvuganire urubyiruko natweturebekotwatera imbere Murakoze.
Kanda hano umusubize

Noel - 15/08/2016 saa 09:35

Noel - 15/08/2016 saa 09:33

U.Jd - 14/08/2016 saa 08:51

Mbanje kubasuhuza basomyi namwe banditsi bakoze kuriyi ngingo yubushomeri bukabije murubyiruko ndetse nabasaza basaziye mubushomeur.iki si ikibazo kiri murwanda gusa ahubwo ni kwisiii yosee.urugero muri Nigeria uzagisangayo kdi baturusha matière premier nka za pétrole nibindi.giterwa Niki rero? plus umubare wabantu bagana amashuli makuru wiyongera tayari ubushomeur bwavutse kuko leta yo CG ibigo byigenga biguma kuba bike akazi rero kababantu urumva gahita kabura kdi kubera imyaka amara yigaa yirya yimara nudufaranga yakagize capital adutanga kwishuli akarangiza atakwigurira nipantalo.kdi twibukeko muri africa ugeze kumwanya runaka mukazii awuvaho aruko ashaje atakireba urumva rero urubyiruko ntagahunda yo kuzabona akaziii kugeza Ubu.usibye kuba batubwira kwihangira imirimo nabyo bidashoboka bitanoroshyee mugihugu nkurwanda kumunyeshuli urangijee nabo byarabananiyee kdi bafite capital bamaze igihe bakora bakagombye kubisa abakiri bato nabo bakabasimbura gutyo gutyo. naho uburambe bwoo rwosee dukeneyeko his excellence yagira icyo abikoraho kuko ntasomo muri kaminuza bigisha ryitwa expérience CG uburambee.kdi nabo babwaka barangije muri universite bataryizee.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X