Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Urubyiruko ruratungwa agatoki ku kuba rutegereza akazi kajyanye n’ibyo rwize nyamara hari ibindi rwakora

Imiryango ifite mu nshingano kwita ku rubyiruko, ni yo itunga agatoki urubyiruko ku kuba rutegereza kubona akazi kajyanye n’ibyo rwize, ntirukore indi mishinga ugasanga rurahora rutaka ko rwabuze akazi, kandi nyamara hari andi mahirwe y’ibyo rwakora rutabyaza umusaruro.

Nk’uko iyi miryango ibivuga , mu bushakashatsi yakoze, urugero nk’umuryango STRIVE Foundation wita ku rubyiruko, Abagore n’Abana by’umwihariko ubushakashatsi wakoze bugaragaza ko akazi gahari mu rubyiruko ariko ugasanga urubyiruko rutazi aho rutabyitaho.

Jean Jacques Ndayisenga umukozi mu muryango STRIVE Foundation, agira ati “ akazi karahari ariko urubyiruko ntirubyitaho, kuko benshi muri bo baba bategereje kubona akazi akazi kajyanye n’ibyo bize, kandi ntabwo bishoboka”.

PNG - 698.1 kb
Urubyiruko rutungwa agatoki kuba rutegereza kuzabona akazi k’ibyo bize

Jean Jacques avuga ko ubushakashatsi STIVE Foundation iri gukora, bwagaragaje ko iyi myitwarire ari yo iri gutuma urubyiruko rutaka ko rwabuze akazi, uyu muryango ukaba ugiye gukora igitabo kigaragaza mahirwe y’imirimo urubyiruko rwakora, ndetse no kongera amahugurwa.

N’ubwo ariko uyu avuga ibi, rumwe mu rubyiruko ruvuga ko rubura igishoro cyo gukora imishinga, kandi n’ikigega gishinzwe kurwitangira ku ngwate BDF ugasanga kibatererana.

KAYITESI Liliane agira ati “batubwira gukora imishinga, nyamara tubura igishoro kandi n’ikigega BDF ntikikitwishingira uko bikwiye ku ngwate, kuko ngo hari rumwe mu rubyiruko bishingiye ntirwishyura, turasaba ko batwegera bakatworohereza ku ngwate”.

Hari n’abavuga ko iki kigega batakizi, bityo rero ikibazo cy’igishoro bakaba ari cyo benshi bavuga, iyi ikaba ari nayo mpamvu bategereza akazi kajyanye n’ibyo bize.

Kwizera Peter agira ati “kuba nta gishoro dukomeza gutegereza akazi kajyanye n’ibyo twize nyine, kuko nta kundi twabigenza ariko batworohereje kubona igishoro ntacyatuma tudakora imishinga”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri kamwe mu turere two mu ntara y’uburasirazuba ariko ka Bugesera Mutware Antoine, ikibazo atari BDF itabegera kuko usanga batumaho inama z’urubyiruko benshi ntibitabire.

PNG - 750.4 kb
Urubyiruko rufite amahirwe y’akazi

“ntako tutagira ngo tubegere, tubereke amahirwe y’imirimo yo gukora kandi yabateza imbere, yewe n’abakozi ba BDF barabegera ariko abenshi ntibitabira inama iyo twabatumyeho, tugiye kongera ubukangurambaga duhereye kuri komite z’urubyiruko mu midugudu”.

Akomeza avuga ko baranaganira na BDF ikajya yorohereza urubyiruko ku ngwate kandi ibi hari imirenge bimaze gutangamo umusaruro ushimishije nko mu murenge wa Julu, akaba kandi asaba urubyiruko kwibumbira mu matsinda n’amakoperative batironda ko bamwe bize abandi ntibige.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, igaragaza ko 13.2 ku ijana mu Rwanda batagira akazi bakora.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDASINGWA Joy - 2/08/2016 saa 15:59

Ibyo Siteri avuga ni ukuri, birakwiye ko Leta ishakira igishoro Urubyiruko ikanarusonera umusoro. BDF iri hariya ahhhhaaa!
Kanda hano umusubize

BWENGE Gasitoni - 3/08/2016 saa 17:46

Ibya BDF byo biri mu magambo gusa, kuko iyo wumvise ibikabyo bavugana aha mu bitangazamakuru byanyu ngo bafasha urubyiruko kubona ingwate kuri 75% wagira ngo ni ukuri muzakurikirane neza uko BDF yishingira urubyiruko, ntibyoroshye kuko kugira ngo ugurizwe nka milliyoni bisaba kuba ufite ibihumbi maganatanu, nonese umushomeri yayakurahe? Eeeeeeeeee, bafasha uwari usanzwe afite amikoro n'ubundi.
Kanda hano umusubize

Siteri - 2/08/2016 saa 15:57

Ariko ko mbona ikibazo kiri mu rubyiruko gisa n'icy'abagore bacuruza agataro bari kujyana mu masoko bakabasonera umusoro umwaka wose, n'abashomeri b'urubyiruko babajyanye mu masoko bakabasonera umusoro kandi banabahaye igishoro ku buryo bworoshye.
Kanda hano umusubize

ISIBOYINTORE - 2/08/2016 saa 15:55

Ariko se nk'ubwo iyo babona bakomeza gukina umubyimba ku rubyiruko, bagiye bagira imbabazi koko! Urabona ngo uriya Mugabo uri mu nkuru aravuga ngo Urubyiruko rwanze kwihangira imirimo.
Kanda hano umusubize

JJJ - 29/07/2016 saa 15:24

UMUNTU UMWE YARI AMAZE KUNYWA KU GATAMA NUKO AREBA ABANDI ATI UBUKOKO HARI UMUNTU UTANYWEYE ABO BATISHYUYE NYINE BAYAHAWE MURI TECHNOLOGIE NSHYA IKIMENYANE NOUVEAU MODEL RIMWE BATANZE HANGA UMURIMO MAZE ABABONYE AYO MAFARANGA BARABANTU BAKOMEYE RWOSE NARABIREBYE MFATA UMUHANDA IKINDIGIHE KUBYAKAZI NAGIYE GUKORA IKIZAMI AHANTU KUMUNSI NADEPOJEHO BATATU BARI BAMAZE GUSHYIRWA MUMYA BAKORA MUDEPOZE MWAKE INGUZANYO ARIKO UMUNTU AKUGURIJE IBIHUMBIMAGANA ABIRI UGAKURAHO IMISORO IBYANGOMBWA WACURUZA IKI ? UBU MAZE KUBA UMUHUNGU KUBERA UBUSHOMERI NAWE URAVUGA MUBYIHORE UWO VGA IBYO AZATANGE UWOMWANYA AHEMBERWA IKIRUNDO CYAMAFARANGA MAZE AHANGE UMURIMO REKA IBINDI MBIMIRE
Kanda hano umusubize

K - 28/07/2016 saa 21:24

AHUBWO MWAGOMBYE KWIBAZA IKIGENDERWAHO KUGIRANGO HASHYIRWEHO SECTION/FACULTY RUNAKA!!!! JYE HARI ABANYONGOREYE KO BAREBA "IKIDAHENZE KWIGISHWA"; WASANGA ARIYO MPAMVU URUBYIRUKO RUMWE RWIGA IBIDAKENEWE AHO KWIGA IBYO RUFITEMO IMPANO!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X