Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Urubyiruko rwihangiye umurimo rurasaba bagenzi babo gukura amaboko mu mifuka

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwibumbiye mu matsinda n’amakoperative, barashinja bagenzi babo bahora bavuga ko babuze icyo gukora ko ari bo babyitera, kuko ngo baramutse bibumbiye hamwe byabafasha kubona ibyo gukora nk’uko nabo babigenje.

Kwizera Samuel n’umuhungu umwe rukumbi uri muri Koperative COVANYA, igizwe n’urubyiruko 54 rw’abakobwa baboha uduseke ndetse n’ibindi bikoresho nk’ibikapu n’ibindi yo mu murenge wa Nyamata.

PNG - 538.3 kb
Urubyiruko rwihangiye imirimo rwerekano ibyo rukora

Aravuga uburyo yinjiye muri iyi koperative amazemo imyaka ibiri, nyuma y’uko yari arangije amashuri yisumbuye abona nta cyizere cyo gushaka akandi kazi.

Agira ati “ ndagije ishuri nasanze ntagomba guhora nicaye murugo nibwo negereye iyi koperative kugirango banyigishe ibyo bakora nanjye ndabimenya ubwo mba mbonye akazi gutyo”.

Kuba ari kumwe n’igitsinagore muri koperative, avuga ko nta pfunwe bimuteye, ahubwo agahamagarira n’urundi rubyiruko kugana amatsinda n’amakoperative.
“ benshi bagiye banca intege ngo nkora imirimo y’abakobwa, ariko sinabyitaye kuko nzi icyo nshaka kuko ubu ninjiza amafaranga ibihumbi 60 buri kwezi kandi nakuyemo ibyo mba nashoye”.

Yamuragiye Betty bari muri koperative imwe ashinja urubyiruko rutagira akazi ubunebwe kandi rwagakuye amaboko mu mifuka.

“ urubyiruko rukwiye kwishyirahamwe rugashaka icyo rukora, birashoboka kuko natwe twumvaga bitashoboka ariko byarakunze”.

PNG - 420.9 kb
Urubyiruko ntirugomba gusuzugura imirimo itanga amafaranga

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Bugesera Mutware Antoine, avuga ko urubyiruko rugaragaza ikibazo cy’ubushomeri ari urutitabira gahunda za Leta ngo ruhabwe impanuro zarufasha.

igisubizo n’ukurushaho kurwegera mu midugudu kugira ngo rubumbirwe mu matsinda n’amakoperative, aho komite z’urubyiruko ndetse n’inzego z’ibanze zigomba kumenya imibereho yarwo umunsi ku munsi”.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko 13,6% by’urubyiruko mu Rwanda nta cyo gukora rufite.

Leta y’u Rwanda ikaba yarashyize muri buri murenge Abantu babiri bagomba kujya bakorera imishinga urubyiruko, kugirango rurusheho kwihangira imirimo.

Aho ku mushinga umwe Umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ritanga amafaranga ibihumbi bitatu leta ikawutangaho ibihumbi birindwi, ari nawo uhita ujyanwa muri Banki cyangwa ikigo cy’imari, maze ikigega BDF kikawishingira ku ngwate ya 75 ku ijana.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yvette - 1/12/2016 saa 22:53

Caguwa mudufashije yasubiraho pe
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 22:50

Twasabaga Abayobozi bacu ko baturwanaho, harigihe urangiza kwiga muri abakene nabaturanyi barangije ntacyo bifashije. Twasabaga ko baturwanaho bakadutera inkunga tugakora twishyura yanguzanyo. 2. Abantu bo mukarare ka Nyaruguru mumurenge wa Ngera ntaterambere kuko ntamuriro turabona kuburyo hakorerwa ibikorwa remezo. Ndashimira president nabanyarwanda bose kwiterambere igihugu kigezeho. Ariko caguwa nayo yari igikenewe Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X