Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Arasaba miliyari 204 kugira ngo atandukane n’umugabo we

Christina Estrada Umunyamideli w’Umwongereza, yajyanye mu rukiko umugabo we Sheikh Dr Walid Juffali asaba miliyari 204 kugira ngo batandukane. Ni nyuma y’aho afatiye umugabo asambana n’undi mugore.

Christina Estrada wari umaze imyaka 13 ashyingiranywe n’umuherwe Sheikh Dr Walid Juffali wo mu gihugu cya Arabia Saudite yamujyanye mu rukiko amusaba akayabo ka miliyoni 237 z’amayero (ni ukuvuga asaga miliyari 204 mu manyarwanda) kugira ngo batane.

Christina Estrada w’ imyaka 54 ushaka kwiharira umutungo wose w’ uyu muherwe yarebye nk’icyo imbwa yanze miliyoni zigera kuri 45 z’ amayero uyu muherwe yemeraga gutanga ngo batane, akavuga ko yifuza miliyoni zigera kuri 237 z’amayero, ikiguzi gihanitse cya gatanya mu mateka y’u Bwongereza.

Christina Estrada, imbere y’urukiko rwo mu Bwongereza kuwa mbere w’iki cyumweru, yarondoye urutonde rw’ ibyo ashingiraho yaka amafaranga ya gatanya, agaragaza ko uyu muherwe agomba kumuha miliyoni 66,5 z’amayero zo kugura inzu nshya, yiyongera kuri miliyoni 1,2 yageneye ingengo y’imari yo kugura imyambaro.

JPEG - 44.1 kb
Christina Etrada akiri mu bihe byiza n’umugabo we mu 2005

Hakiyongeraho amayero ibihumbi 48 yo kugura imyenda y’uruhu yo kwifubika, amayero ibihumbi 132 yo kugura amakanzu maremare ndetse amayero ibihumbi 25 yo kugura inkweto buri mwaka.

Mu bindi bikorwa bitangaje uyu mugore akeneye gukoreshamo amafaranga y’ uyu muherwe havugwamo amayero agera ku bihumbi 60 azafatamo ifunguro ku munsi mukuru wa Noël, ibihumbi 34 azagura itike yo kujya kureba imikino ya nyuma ya tennis mu irushanwa rya Wimbledon n’andi mayero 5.000 azagura amataratara agera kuri 15.

Ubwo yasabwaga gutanga ibisobanuro ku by’amafaranga y’ikirenga asaba uyu muherwe, uyu munyamidelikazi yavuze ko ibyo asaba n’ubundi ari byo umugabo we yari yaramumenyereje bakibana.

Yongeraho ko anakeneye kugura inzu ya miliyoni 7,8 i Londres aho ashaka guturana n’ abakoresha be.

Uwunganira umuherwe Dr Walid Juffali utabonetse mu rukiko kubera ikibazo cy’uburwayi bwa kanseri yavuze ko amafaranga uyu mugore asaba ari menshi cyane. Yemeza ko n’umutungo w’uyu muherwe utarengeje miliyoni 783 z’amayero.

Abunganizi ba Estrada, bishimye cyane ndetse berekana ko ubutunzi bw’ umuherwe bugera kuri miliyari 9,6 z’amayero bakaba bashaka ko umukiliya wabo yabonamo miliyoni 237.

Christina Estrada yasabye gatanya mu mwaka wa 2013 nyuma yo kuvumbura ko umugabo we amuca inyuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 3/07/2016 saa 19:17

Abikigihe bakunda iyuro ni yaminsi ya nyuma wamugabowe kuki ujya mubajiji utarumujiji kaumve wajyizengo ni muri arabia saudia baragucurika kabisa
Kanda hano umusubize

- 13/07/2016 saa 14:53

IBINTU BIRASHUSHE PE\%@
Kanda hano umusubize

- 13/07/2016 saa 14:53

IBINTU BIRASHUSHE PE\%@
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 16:38

kotuzi kwisi umugore arumwe yaronderayiki?Ahubwo bamusavye make we nuko afise ayatanga nabandi bagabo bameze gutyo muhakure icirwa kuko abagabo nkabo nino ntibabuze murakoze
Kanda hano umusubize

ndayisaba - 7/08/2016 saa 16:39

kotuzi kwisi umugore arumwe yaronderayiki?Ahubwo bamusavye make we nuko afise ayatanga nabandi bagabo bameze gutyo muhakure icirwa kuko abagabo nkabo nino ntibabuze murakoze
Kanda hano umusubize

- 13/07/2016 saa 14:53

IBINTU BIRASHUSHE PE\%@
Kanda hano umusubize

- 13/07/2016 saa 14:54

IBINTU BIRASHUSHE PE\%@
Kanda hano umusubize

Jay - 3/07/2016 saa 04:31

Burya bose ni bamweee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X