Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Dore ibintu by’ingenzi biranga umukobwa utagira gahunda yo kurushinga

Niba uri umusore ukaba ufite gahunda yo kuba warushinga, ariko umukobwa mukundana ukaba utarabimuganirizaho ngo mwumvikane yewe nubwo waba warabimuganirijeho akaba ataraguha igisubizo, reba neza utaba uri guta umwanya w’ubusa umukobwa ukunda akaba we nta gahunda yo kurushginga imurimo na gato.

Dore bimwe mubintu by’ingenzi bizakwereka ko uwo umukobwa adafite gahunda yo kurushinga hanyuma uhitemo nawe gushaka undi ufite gahunda ureke guta umwanya wawe:

1. Akabya gukunda gusenga

Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y’abamalayika n’ibyerekaranye n’amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano kandi Cherie we ni Yesu/Yezu. Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa kwangirika kubera gukimbirana.

2. Ntahaga imibonano mpuzabitsina

Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro 6 ku munsi. Gukunda igitsina bikabije bitya ni ingeso mbi cyane. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n’umuntu umwe, n’abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n’abantu barenze umwe.

Uko biri kose bombi nta numwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma kandi wibukeko nta buryo buravumburwa bwo kuzimya bene uyu muriro waka gutya. Nushaka gukoresha imiti ibigufasha uziyica wice n’umubiri wawe.

3.Ukunda ibintu

Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyamant, imyenda y’igiciro, imibavu y’imitaliyani iza n’indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo mbese akunda icyo bita Luxe, nako Hilux aka ya modoka ya Toyota.

Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho gahenze. Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose. Itonde kuko ibyo wamuhaye ntabwo wabiteza cyamunara. Zibukira.

4.Ukunda rwaserera

Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru, cyane cyane zimwe bita ‘Iswari’ uko naka yakubise nyiranaka gutyo. Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa numara kumenya aka kadefaut ke.

5. Ni we utegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’. Umunsi wambere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe agukora munsi y’amatwi kuko n’uburinganire bwaje ubu.

6. Habuze gato ngo abe umuhungu (yigize umugabo kunguf)

Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y’ubu babita “Abajama” ngo “nta ribi rye”, n’ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk’abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk’abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n’umubiri we akenshi umeze nk’uw’abakora sport cyane.

Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk’abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo, kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n’ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane, n’ubundi ariko akenshi banakundana gacye bene aba!!

7. Ni Nyirabirori (akunda kujya mu birori naho atatumiwe)

Ijoro na week end nicyo kintu yikundira. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.

Mu gihe mwasohokanye ntuzagira ikibazo cy’irungu, ikibazo ni uko nimudasohokana utazizera ko uko akugenzereza atazanabikorera abandi, inzu z’imyidagaduro n’utubyiniro niho hantu he. Ariko ubundi niba asohoka kenshi ni izi mpamvu;

Nicyo gihe cye. Buri wese agira igihe anyuramo akumva yajya asohoka buri joro. Urebye ni ngombwa no kunyura muri iki gihe cy’ubuzima.

Niyo kamere ye. Aha nushaka mubise kuko azasohoka week end zose n’iminsi ibanziriza iya Conjé kugera agize imyaka 70 na…

Ajya kwiyibagiza ibibazo bye, urusaku rw’umuziki ruvanze n’urw’abantu n’urujya n’uruza n’uruvange rw’amatara amyasa cyane nibwo buhungiro bwe.

8. Ntagitekerezo cyubaka ajya atanga (Ntajya akura mu mutwe)

Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

9. Akunda gufuhira uwo bakundana birenze urugero

Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry’umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n’uwo mukeba.

Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y’uwo mukeba ataramenya

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonkuru adjimari - 29/11/2016 saa 11:11

ugombakumwihorerabigenze ukonguko
Kanda hano umusubize

eric - 14/08/2016 saa 12:51

npubuka npamagara 0784225131
Kanda hano umusubize

Piter - 2/08/2016 saa 13:37

Mbegibyago guhura nuwo mukobwa!
Kanda hano umusubize

Theophir G - 1/08/2016 saa 20:55

Yewe Muvandi Birakomeye Pe Kubona Abagabo Bakubitwa
Kanda hano umusubize

Rukundo patrick - 25/07/2016 saa 20:24

Muraho neza mbanje kubasubuza nanjye nitwa rukundo patrick ndi imibiri yo mfite1M 70 imyaka 26 ndashaka umukobwa ureshya nanjye cg se ansumba utari mugufi ntamusumba ufite gakunda yokubaka akaba ari inzobe cg imibir yombi ufite akazi akora yaba yikorer cg akorer reta ariko afite urukundo akunda Imana n,abantu Kdi udakina kand abaka yiteguye kuba yamfasha mubyo ndimo nkora ni wujuje ibyavuzwe haruguru mpamagara kuri 0788683384 Cg 0728683384 murakoze mugire ibihe byiza.
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 18:29

njyewe yambyariye abana bakonka yagenda agiye ntiyangarukira.
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 08:36

ndifuza umukobwa twakundana wubaha afite urukundo kandi afite icyo akora byaba byiza kuko najye ndajyifite uwumva afite gahunda ampamagare kuriyi nomero 0723131278
Kanda hano umusubize

Deo - 16/07/2016 saa 11:35

Fille,fille Mere Ushaka Kuryoshya Mpamagara Tel: 0788943346
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 20:30

Kwikinisha biteraizihengarukambi mu mubiri cq kumuntu?
Kanda hano umusubize

ibanga - 9/07/2016 saa 05:19

Umugore se cg umugabo udashaka kubaka agaragazwa ni iki?
Kanda hano umusubize

- 8/07/2016 saa 09:52

Abakobwa benshi muri ibihe ni gutyo babayeho sinzi niba turareka gukora urugo
Kanda hano umusubize

GMP - 13/07/2016 saa 13:53

Birasaba ko abagabo nabo bigira bigira amabill nigitangaza.
Kanda hano umusubize

jean - 7/07/2016 saa 15:32

Ni ugushishoza tukareba kure ,gusenga kugirango tuzabone abatubereye.
Kanda hano umusubize

Emeddy j - 6/07/2016 saa 11:28

Ahaaa!!!!!!!!!! Abakobwa nkabo bariho cyane, kuko hari igihe umushyira mumago yarangiza akajya kuryoshya nabandi bagabo kubera iraha.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 5/07/2016 saa 23:49

Bene abo turamaze kubbonesha Amaso.hasigay ayumubiri tuuu!!mugabo bene iyo Imana umundinde kbs
Kanda hano umusubize

Theophir G - 1/08/2016 saa 21:08

Burya Nabwo Aribyiza Gufuhira Umugabo
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 14:41

Nibyo kabisa.murakoze cyane
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 14:07

Eseumukobwafuhawokorikigorekegufuha Cg Umugoreafuhawomukorerikigorekegufuha,nimufashe.
Kanda hano umusubize

GMP - 13/07/2016 saa 13:57

iyo akubeshyeye nawe umuhimbira ikinyoma amenya ko bibaho kwibeshya
Kanda hano umusubize

NTAKABANOZA MARTHE - 4/07/2016 saa 20:48

UYUMUKOBWAUGENZURAUMUGABONTAMUMARO BISUBIREHO.
Kanda hano umusubize

Theophir G - 1/08/2016 saa 21:01

Ubundi Sinabyiza Ko Umugabo Agenzurwa Kuko Havamo Amahane
Kanda hano umusubize

jean - 4/07/2016 saa 19:02

ntabindi bibaho?mwoturonsa.
Kanda hano umusubize

MADIB - 9/08/2016 saa 15:04

shaka umana wogukunda ucyeye facebook
Kanda hano umusubize

MADIB - 9/08/2016 saa 15:05

shaka umana wog 19 ukunda ucyeye facebook
Kanda hano umusubize

MADIB - 9/08/2016 saa 15:05

shaka umana wog 19 ukunda ucyeye facebook
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X