Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Ku myaka 104 ye umusaza yasezeranye akaramata n’umukecuru w’imyaka 96

Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2016, umusaza w’imyaka 104 y’amavuko yakoze ubukwe n’umukecuru w’imyaka 96y’amavuko, gusezerana imbere y’Imana bikaba byarabereye mu gace ka Nyeri ko mu gihugu cya Kenya.

The Citizen TV ivuga ko uyu musaza yitwa Daniel Thenya Kanja, hanyuma umugore we akaba yitwa Gkadys Wahu, bakaba barakoze ubukwe nyuma y’imyaka 76 n’ubundi bibaniraga mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bataranasezeranye imbere y’Imana.

Umuhungu wabo mukuru yitwa Joseph Kanja, akaba yarishimiye kubona ababyeyi be bakora ubukwe ari abasaza. Mu bari batashye ubukwe, harimo n’umwuzukuru wabo Eunice Wanjiru wavuze ko urukundo rwa sekuru na nyirakuru rumuhaye icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ahazaza.

JPEG - 58.4 kb
Uyu musaza w’imyaka 104 yiyemeje kubana akaramata n’umukecuru w’imyaka 96

Mukaro Diocese, umuvugabutumwa wabasezeranyije, yavuze ko mu myaka 76 bari bamaranye bari babanye neza kandi nta kibazo bagiranye, bakaba baranakanguriye abakiri bato kujya bagerageza kubana mu mahoro n’abo bashakanye.

Nyuma yo gukora ubukwe bwabo mu zabukuru, Daniel Thenya Kanja ufite abana batanu n’abuzukuru benshi yafashe icyemezo cyo guhita ajyana umugeni we ahantu kure bakajya mu kwezi kwa buki.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayishimye Francois - 25/06/2016 saa 11:29

Nababagabo Na Bagore Babanye Nabi Bagerageze Bahakure Isomo Ry'imibanire Myiza.
Kanda hano umusubize

Nabubanda Gaspard - 2/07/2016 saa 13:20

Ivyo bintu ndabikunze cyane Kubera abo bantu bemeye gusezerana bakuze n'icigwa ciza mu babazi n'abatabazi
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 07:08

birasecyeje
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 20:44

EDUWARIMBEGAWIMANAYATASHEDYARIKOYATASHE,ATAMBARIYENIGUTE
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 07:37

Hari abasubiza batasomye neza. Abo Bari basanzwe banana bamaranye 75ans
Kanda hano umusubize

- 18/06/2016 saa 22:31

Hari abasubiza batasomye neza. Abo Bari basanzwe banana bamaranye 75ans
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 08:43

eeeh!!!isi igeze kure
Kanda hano umusubize

- 12/06/2016 saa 21:32

Murekeuwomwana Amuteteshe!
Kanda hano umusubize

- 21/06/2016 saa 12:47

MWISHINYAGURA
Kanda hano umusubize

murekatete sarah - 11/06/2016 saa 15:24

birasekeje kbsa
Kanda hano umusubize

B LOVE - 12/06/2016 saa 18:41

NAGAHOMERA BUNWA!!!!!
Kanda hano umusubize

murekatete sarah - 11/06/2016 saa 15:23

birasekeje kbsa
Kanda hano umusubize

Elis - 11/06/2016 saa 05:45

Ibyo Ni'dg Kbs
Kanda hano umusubize

- 10/06/2016 saa 09:35

Nibyiza kweri kweri ntibisazwe kbs
Kanda hano umusubize

AYIVANI - 10/06/2016 saa 05:34

ndabakunda mutubwila utuntu twubwenge
Kanda hano umusubize

- 10/06/2016 saa 03:38

Uhmmmm Imana igumye ibarinde
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X