Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Nyuma yo kunanirwa kureka gucana inyuma bahisemo guhinduranya abagore

Steven Wesonga na David Woisi nyuma y’aho bananiwe kumvikana bitewe no gucana inyuma bahisemo kugurana abagore babo kugira ibibazo by’amakimbirane bafitanye birangire.

Mu gace ka Sironko ko muri Uganda, abagabo babiri bari basanzwe ari inshuti bahinduranyije abagore bitewe no kunanirwa gucika ku ngeso yo gucana inyuma.
Abo bagabo Steven Wesonga na David Woisi.

Ku itariki ya 11 Kamena 2016, ubwo bari mu gace batuyemo hamwe n’abandi baturage, babyiyemereye ku mugaragaro ko bahinduranyije abagore.

Aba bagabo baje gufata iki cyemezo cyo guhinduranya abagore kuko buri umwe yacaga inyuma mugenzi we nyuma bahitamo kubahinduranya kuko basanze uwo muco mubi batazigera bawureka.

Wesonga ubwo yahise afata Sarah Muduwa, umugore wa Woisi. Woisi nawe afata uwa Wesonga, Annette Namataka.

Wesonga yari yarabyaranye n’umugore we abana batanu mu gihe mugenzi we Woisi we bari bafitanye abana babiri .

Rose Manyanya, uhagarariye abagore muri ako gace ibi byabereyemo, yavuze ko abo bagabo bombi bafashe icyo cyemezo kubera umutimanama wabo aho kuzahora bacana inyuma n’abo bari barashakanye.

“ Babyumvikaniyeho bombi n’umutima mwiza, natwe rero twarabashyigikiye”.
Wesonga ubwo bari mu muhango wo gusaba umugore wa kabiri, yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor ko yishimiye icyo gikorwa.

JPEG - 60.8 kb
Imiryango yombi mu muhango wo guhinduranya abagore ku mugaragaro

Ati “ Ubu noneho ndishimye. Ndifuriza na mugenzi wanjye amahirwe ku mugore we mushya, wahoze ari umugore wanjye”.

Woisi nawe yavuze ko nta kibazo abifiteho ariko aza kwibaza impamvu mugenzi we Wesonga yishimye cyane kumurusha”.

Umuturage witwa Ayub Magombe, yatangaje ko icyo gikorwa kidasanzwe aho yagaye abagikoze ko kitakagombye kubaho. “ Ntabwo guhinduranya abagore ari byo. Ibi biratanga isomo ribi ku bana turimo kubyara”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Thomas Niyokwizerwa - 22/06/2016 saa 08:27

Ngewe rero ndabona ikibazo ari about bagore nonese babonaga about bashakanye batabanyuze mbere yuko bakora mutation?isi rero igeze kwiherezo abayirangije Imana izabahemba ibiturimbere ntabyo tuzi nukuri.musenge cyane kuko satani nawe yakajije umurego,ibi ntibyari bikwiye.
Kanda hano umusubize

sabimana,ezechiel - 2/07/2016 saa 21:14

isigeze,kugasunuko,ibiriko,birakogwa,biteyubwoba,cane,nonese,abantu,bibagiye,rurema?muze,dusengecane.
Kanda hano umusubize

ABIDAN - 21/06/2016 saa 09:54

Abantu nibareka kubaha Imana bazakora nibirenze biriya.Ubwo se birengagije ko icyo ari igikorwa cy ubusambanyi?Birarenze!
Kanda hano umusubize

Higiro Emmanuel - 20/06/2016 saa 23:24

data weeeeeeee!! noneho mbonye igitangaza giteze igitambaro!!!! ubu se ibi nibiki koko¡ yeeweee!!! ndumiwe koko. mbabajwe Naba bana gusa.
Kanda hano umusubize

niyonkur renov - 21/06/2016 saa 21:01

nuko nyene bir ibyiyis biragoy
Kanda hano umusubize

Alias - 20/06/2016 saa 16:47

Aho kugirango umwe yic'undi ndumva baratekereje byakigabo!!!!!!!!!!Thes
Kanda hano umusubize

dfwrwierfdfd - 20/06/2016 saa 09:31

Nzi abagabo basangira abagore ahubwo; kandi bari hamwe; ni ukuvuga bahurira mu rugo rumwe; ubwo umwe akaryamana n'umugore w'undi kandi bose bari mu nzu imwe; bakarushanwa kubirora neza!!! Erega iterambere rizana ibyiza n'ibibi ; rinazana kandi ibyo dushaka hamwe n'ibyo tudashaka!!!
Kanda hano umusubize

rouis murenga - 18/06/2016 saa 13:08

Nabantu babagabo cyanerwose urubikoze kumugaragaro nababikora bihishe murumva mwashimand?
Kanda hano umusubize

rouis murenga - 18/06/2016 saa 13:03

Nigikorwa cyizacyane rwose kuko buriwese yanejeje irarirye cyane kobanabikoze kubwumvikane kuruta ko byarikuzaranjyira umwe ajyiriye undinabi
Kanda hano umusubize

Niygena - 17/06/2016 saa 23:47

Nibishyimbobaguranaga hhh ndabona isi igeze kundunduro pe
Kanda hano umusubize

Niygena - 17/06/2016 saa 23:44

Nibishyimbobaguranaga hhh ndabona isi igeze kundunduro pe
Kanda hano umusubize

junior - 16/06/2016 saa 18:58

wasanga isi yararangiye ntitubimenye!
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Erie - 16/06/2016 saa 14:32

Nge Ntumva Aringinzozi Ubwose Abana Bo Bazabahute Isi, Irashaje Pe!
Kanda hano umusubize

Sayinzoga - 15/06/2016 saa 00:35

Puuuu,isukanagatebo, jye birandenze,reka nibasigeho nta mubyeyi wahareba,
Kanda hano umusubize

jeanne - 14/06/2016 saa 22:15

Nashaka mufanshe jewe ngira siport ariko igitereko ntikinyoroheye ndababara cane uwomfasha nyimba ari umiti cang arico yompanura nmb 689 94367365 mwoba mukoze ibihe vyiza
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Erie - 16/06/2016 saa 14:36

Ese Ukeneye Ubufashabwiki Muvindi?
Kanda hano umusubize

simbashije kubibwira. - 14/06/2016 saa 12:59

Muraho mwese gusa ishyano ryaraguye ibi ntibibatangaze turi mwisi ishaje.
Kanda hano umusubize

- 14/06/2016 saa 12:20

Ibyona muriminsi namahano nonese kombona baguranye abagore ubwa abana bara abande abagore nabo bagebareka kwisha gaciro ese ibyo bibaho ayonamahano baragurana abagore nkabagurana imyenda abagore mutaye agaciro ese uzagenda witwa mama wabana usanganye uwomugabo abana mugiye kubagira impfubyi kandi atarizo ahubwo muribirara byabagore ntimurabagore amahano nkayo ntaho yigeze ababa mugiye guhirika isi
Kanda hano umusubize

karinganire Gaston - 14/06/2016 saa 10:26

ahhh ni akumiro koko! mbese ubwo Imihango yo kugurana abagore bayikurikiranyije bate?
Kanda hano umusubize

Nkunda Kwibuka - 14/06/2016 saa 04:47

Ibitekerezo byacu se ko mutabyerekana. Ntabwo bishimishije kutabyereka abasomyi.
Kanda hano umusubize

Haridi - 13/06/2016 saa 20:49

Mbega umwanda
Kanda hano umusubize

mpayimana jean - 13/06/2016 saa 20:37

nashaka umwigeme tuvyumva kumwe.wimy15ans.
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Erie - 16/06/2016 saa 14:41

Waramubonyese?Ngendayujuje Uritayarise?
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Erie - 16/06/2016 saa 15:41

Waramubonyese?Ngendayujuje Uritayarise?
Kanda hano umusubize

burakeye - 22/06/2016 saa 09:34

aha siho bashakira abakunzi uzage gutereta niba utabizi uzipfire kuko niwaba uri umuntu
Kanda hano umusubize

manirakiza gerard - 27/10/2016 saa 23:00

video porno xxxx
Kanda hano umusubize

Man x - 13/06/2016 saa 18:00

Ahaa akatumye inka ziba inkungu bazakazana bageze aho bagurana abagore mbega isi aho igeze buri wese ubwo yari yaribeshye kumufasha we.
Kanda hano umusubize

Ngarukiye - 13/06/2016 saa 17:55

Ariko se abo bagabo bitwara nk'isake, bigeze batekereza ku ngaruka bigira ku bana babo? ko mbona umuntu agenda arushaho kwigana inyamaswa kurusha kuba umuntu bizagarukirahe?
Kanda hano umusubize

kanumbiri muhire - 17/06/2016 saa 13:22

isi nihwigeze abantu turarushaho kuba babi cyane twarengeje abisodomo na gomora. abasenga nibakaze gusenga abatuye isi bahinduke
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X