Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Indwara ya Diyabeti ngo ibangamira abashakanye: Ubusobanuro na bimwe mu bimenyetso byayo n’uko wayirinda

Diyabete ni indwara iterwa n’ubwiyongere bukabije bw’isukari nyinshi mu mubiri, ariko kandi ikaba ivurwa igakira iyo igaragaye hakiri kare. Nkuko tubikesha Nytimes.com Diyabete irimo amoko atandukanye

Diyabete Type I ( Diagnos)

Ubu ni bumwe mu bwoko bwa diyabete ikaba ikunze kwibasira abantu bose barengeje imyaka 20. Ariko muri iki kigero umubiri ugaragaza ibimenyetso gake cyangwa se ntubigaragaze cyane ko aba ari mu gihe cy’ubusore.

Mubisanzwe “injections of insulin” (ni uburyo bukoreshwa ku murwayi wa diabete kugira ngo yunganire impyiko mu kuyungurura inkari) bufasha umurwayi wa diyabeti kudahuhurwa nayo. Kugeza ubu igitera diyabate nyacyo ntikizwi, kuko ntavuga niba ari indwara ifata urwungano rw’inkari, niba iterwa na virusi cyangwa se niba ari indi mpamvu, uretseko na byo bishobora kuba byagira uruhare mu gufatwa na yo.

Diyabete Type II

Ubu bwoko na bwo ntibutandukanye cyane n’ubwa mbere uretse ko bufite umwihariko wabwo kuko aha ngo yibasira abageze mu zabukuru. Ni ukuvuga abatakiri mu kigero cy’urubyiruko kuko twabonye ko urubyiruko rwo rwibasirwa ahanini na diagnos.

Aha ngo nkuko (pancrea) urwagashya ngo ruba rutagishoboye gutanga amatembabuzi ahagije ku rugero rusanzwe ni ukuvuga kuyungurura amaraso itanga ibyo umubiri ukeneye bityo umubiri ntubashe kugira ubwirinzi kuko uba watakaje abasirikare.

Abantu benshi babana n’ubu bwoko bwa diyabete bwavuzwe haruguru ariko batabizi nubwo ngo bitoroshye kuyibana. Ubu bwoko bwa diyabete ntibutandukanye cyane kuko ngo kuba abantu batamenya hakiri kare ko bayirwaye bituma igenda ifata umubare munini ni ukuvuga ko abayirwara barushaho kwiyongera.

Diyabete Type III (Gestational diabetes)

Ni ubwoko bwa 3 bwa diyabete akaba ari na bwo bufite ubukana kurusha ubwavuzwe haruguru kuko bwibasira cyane abagore mu gihe batwite. Umugore aba afite umwaku wok u rwego rwo hejuru wo gufatwa n’imwe muri ziriya diyabete zavuzwe haruguru.

Bimwe mu bishobora gutera diabete z’ ubwoko 2 bwa mbere

Kuba urengeje imyaka 45 ishobora kugufata byoroheje kuko umubiri uba ufite intege nkeya, kugira umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri ihagije, kuba ari indwara ikomoka mu muryango w’ iwanyu by’umwihariko bikaba bikunze kugaragara ku baturage bakomoka ku babyeyi bo muri cyangwa bitwa (African Americans, Native Americans, Asians, Pacific Islanders, and Hispanic Americans)

Ibimenyetso bigaranga umurwayi wa diyabete 2 za mbere

Umunaniro, kubabara impyiko, umubyibuho ukabije, gukenera kunywa amazi cyane… kimwe no ku bwoko bwa kabiri bwa diyabete ariko ho hiyongeraho kurya cyane bidasanzwe. Mu gihe ubonye ufite ibi bimenyetso ushobora kwihutira kugera kwa muganga ngo abaganga bagukurikirane hakiri kare.

Inama

Niba urwaye diabete usabwe gufata imiti neza no gukurikiza inama wahawe na muganga.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet Nytimes.com inzobere mu kuvura indwara ya diyabete zibona ko ibyiza ari ugufata miligarama ziri hagati ya 80-120 kuri dekalitilo imwe (80-120mg/dL) mbere yo gufata ifunguro rya ku manywa ndetse na miligarama ziri hagati y’ 100-140 kuri dekalitilo imwe(100-140mg/dL) nijoro ugiye kuryama.

Umurwayi wa diabete kandi agomba kurya ibyo kurya yihitiyemo byiganjemo intungamubiri kugira ngo bimufashe kugira isukari igereranije mu mubiri, ni ukuvuga ntibe nke cyane kandi ntirenze n’urugero.

Ibi byose bivuzwe haruguru bigufasha gukomeza kubana nayo ukaramba ariko ntibiyigukiza. Kugeza ubu abashinwa nibo bonyine bashobora guhangana n’iyi ndwara ndetse bakayivura burundu igakira. Ubuvuzi bakoresha buba ari ubw’imiti y’ibinini ariko ikomoka ku bimera. Iyi miti ikaba itagira ingaruka ku izo arizo zose ku mubiri.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Vepsi - 2/11/2016 saa 21:22

Nimureke Kutubesha Nta Diabète Ifise Imiti!Nimba Iriho Kubera Iki Idashika Mu Burundi?
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 18:19

Ziriya mg/dl se ni iz'iki nta bwo namenye niba ari iz'umuti cg ibinyobwa
Kanda hano umusubize

MANIRAKIZA DON DIVIN - 14/10/2016 saa 17:06

MUTURUNGIKIRA AHOHANTU TWORONKA IYO MITI
Kanda hano umusubize

Habavia - 14/10/2016 saa 12:51

Iyo miti y,abashinwa mwaturangira aho umuntu yayikura? Muduhe ayo makuru turayakeneye kandi turi benshi.
Kanda hano umusubize

kanani - 14/10/2016 saa 12:08

Ni mutubabarire muturangire neza aho hantu.
Kanda hano umusubize

kayiteta - 13/10/2016 saa 17:25

mwiriwe, njye mfite ikibazo cya diabete, umuntu ashaka ko mumufasha ya babona gute? mukorera he he ? ni izihe number umuntu yabahamagariraho?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X