Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Ubuke bw’abakobwa bwatumye buri musore byibura agira abafiyanse 3 bemewe

Mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Dongguan wo mu ntara ya Guangdong hatangiye kugaragara ikibazo cy’ibura ry’abasore. Ibi byatumye muri aka gace haduka umuco buri musore ko agomba kugira byibuze abakobwa bakundana batatu.

Bamwe mu batuye muri uyu mujyi, kubera kubimenyera bavuga ko batiyumvisha uko byaba bimeze mu gihe umusore yakundana n’umukobwa umwe wenyine, kuko ibisanzwe ari ukumubona akundana na batatu cyangwa barenzeho.

Muri uyu mujyi wa Dongguan, abakoresha benshi bishakira guha akazi abakobwa, bigatuma umubare w’abakobwa uba munini cyane ugereranyije n’uw’abasore, cyane ko hari abasore banga kuwubamo kuko bazi ko batapfa kuwubonamo akazi.

Urubuga News.com.au, ruvuga ko umwe mu basore batuye muri uyu mujyi, yatangaje ko iyo uhageze uri umusore kuhabona akazi bitoroshye, mu gihe bitagoye na mba guhita uhabona umukobwa mukundana, kuko abatari bacye bahita babikwisabira.

Umusore witwa Li Bin ukora mu ruganda ruri mu mujyi wa Dongguan, we yagize ati : "Mfite abakobwa batatu dukundana, kandi bose baraziranye. Abahungu benshi b’inshuti zanjye nabo birasanzwe ko usanga bafite abakunzi benshi kandi baziranye nta byo guhishahisha."

Uwitwa Xiao Lin we yagize ati : "Abakobwa bakiri bato kandi bafite uburanga usanga hano bahari ku bwinshi. Bariyoroshya kandi ntibangira abasore ko bababangikanya n’abandi bakobwa benshi. Byaba ari igisebo ahubwo kubona umusore ufite umukunzi umwe, buri wese yamuseka."

Ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza, cyo kivuga ko abagabo benshi bo mu mujyi wa Dongguan, usanga bakora akazi gaciriritse mu gihe abagore bo bahabwa akazi keza ku bwinshi, ibyo bigatuma umusore ashaka abakobwa benshi bakundana kandi buri umwe muri abo akaba agomba kumwishyurira bimwe mu byo aba akeneye mu buzima bwa buri munsi.

Aba bakobwa ngo nta n’umwe ukunda umusore amukurikiyeho amafaranga kuko nta n’umukobwa ubura akazi keza mu mujyi wa Dongguan, ahubwo rimwe na rimwe usanga hari umusore utagira akazi nyamara afite abakobwa batatu cyangwa barenga, akundana nabo kandi bose bafite akazi kabahemba menshi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUCYO - 24/06/2016 saa 21:27

NIBA ABAKOBWA ARI BENSHI HAJYIZE UNYITWARIRA .
Kanda hano umusubize

Gabriel - 2/07/2016 saa 08:45

Nanje mbaye nkawe,badushakire vyangombwa,tugende tubatunganye,tubapfubure
Kanda hano umusubize

amosy - 18/08/2016 saa 15:08

uransekeje kabisa hahahajaja
Kanda hano umusubize

Sibomana pierro OK - 18/11/2016 saa 13:55

CYAKORA BAGUHE NKI 10: UBATUGE UBUNDI BAGUSARAGANYE OK
Kanda hano umusubize

NDBAE - 20/06/2016 saa 06:03

vyari vyaravuzweko abakobwa indwi bazobwira umugabo umwe ngo turongore,tuzimenyera ibidutunga.
Kanda hano umusubize

inosa - 19/06/2016 saa 16:18

ndifuza,umukunzi,N,0728710656
Kanda hano umusubize

Munyihanganire - 24/06/2016 saa 13:09

Umva Wowe Waka Umukunzi Wagiye Ureka Guteka Imitwe Wangiza Abana Babandi Bavandi Uyu Muntu Mumuhane Rwose
Kanda hano umusubize

Joniterry - 25/06/2016 saa 22:32

Waramushats Uramubur Uranyegera
Kanda hano umusubize

Umutoni - 28/06/2016 saa 15:55

umukunzi umeze gute?tellme,
Kanda hano umusubize

Cela - 17/06/2016 saa 15:48

NGO ubuke bwa bakobwa tu!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 18/06/2016 saa 11:17

yibeshye! ni ubuke bw'abahungu.
Kanda hano umusubize

elias - 15/06/2016 saa 14:01

iyo abakobwa babaye bake ntabwo abahungu bemererwa abafiance benshi. murebe title y iyi nkiuru yanyu plz ntabwo ihuje na content.
Kanda hano umusubize

elias - 15/06/2016 saa 14:00

iyo abakobwa babaye bake ntabwo abahungu bemererwa abafiance benshi. murebe title y iyi nkiuru yanyu plz ntabwo ihuje na content.
Kanda hano umusubize

ALOYS - 12/06/2016 saa 03:34

BASORE MWITONDE MUDAKUNDA BYINSHI MUKABURA NADUKE MWARI MUFITE MWITONDE IHUBUTSE IBYARA IHUMYE
Kanda hano umusubize

ALOYS - 12/06/2016 saa 03:28

BASORE INAMA NABAGIRA MWITONDE NTIMUHUBUKE UWITONZE AKAMA ISHASHI
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 09:46

Si tu n'a pas de l'argent tu ne verras pas une copine comme tu le voudras,c'est un sisteme de la majorité des filles d'aujourd'hui.si je ment veillez me corrigé..
Kanda hano umusubize

Rukundo J Claude - 10/06/2016 saa 09:09

Abo bakobwa ko bashyizwe imbere cyane muguhabwa akazi!!!!! basore namwe nababwira iki mwirire kuri ibyo binote by'izo nkumi.
Kanda hano umusubize

tom - 10/06/2016 saa 09:09

Mujye mukora proofreading mbere yo gusohora injury mwandika!UBUKE BW'ABAKOBWA CG BW'ABAHUNGU?
Kanda hano umusubize

inshuti - 9/06/2016 saa 18:32

please igihe.mujye mugerageza muhuze sujet nibiyigize. abakobwa bake ????? ubundi ngo umusaza wimyaka 96 numukecuru 104. mwarangiza ngo uwo musaza rero wimyaka 104. kuki muducanga?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X