Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Umupolisi yashahuwe n’umugore we amukekaho kumuca inyuma

Umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Lyatonde muri Uganda yakaswe igitsina n’umugore we ubwo yari amusanze aryamye mu nzu, amushinja mukuca inyuma.

Ikinyamakuru The New Vision kiratangaza ko Jessica Ochaya yaciye ubugabo bwa James Ochaya mu ntangiroro z’iki cyumweru ariko polisi ibigira ibanga ngo abanyamakuru batabimenya, kugeza ubwo ikibazo cyabaye ingutu abapolisi bagenzi be barabyerura.

Bivugwa ko Jessica yari asanzwe akeka ko Ochaya yihererana n’abandi bagore bagakora imibonano mpuzabitsina, ndetse ngo yari yaranamwihanangirije mbere y’uko amazi arenga inkombe.

PNG - 609.9 kb
Abapolisi bagenzi be babanje kubigira ibanga ariko bibanga mu nda babishyira hanze

Abapolisi bagenzi ba Ochaya bavuga ko yabamenyesheje ibimubayeho ubwo yarimo aviririrana, aho umugore yamukatishije igisu gifite ubugi.

Bavuga ko bahise batabara, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Lyatonde, aho abaganga bashinzwe kubaga batangiye guteranya igitsina cye.

Umuganga uri muri bari kumukurikirana aravuga ko igitsina cya Ochaya gishobora kongera kubasha gukora umurimo cyahamagariwe, ariko ngo ibyo bizatwara igihe gisaga umwaka.

Idi Ibin Ssenkumbi, umuvugizi wa Polisi mu gace ka Masana, yemeje aya makuru, avuga ko bibabaje kuba umupolisi wabo yarakorewe ubu bugome, avuga ko ubu arimo koroherwa.

Ssenkumbi avuga ko Ochaya yari kwitabara ubwo yaterwaga, ariko ngo umugore yahengereye asinziriye abona kuza kumukata igitsina.

Yasabye abaturage kujya bageza ibibazo byabo by’imibanire ku rwego rushinzwe kurengera abana n’umuryango (CFPU) kugira ngo bishakirwe umuti, aho gukora amahano.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana willson - 29/07/2016 saa 14:48

birababaje rwose uwo madamu yakoze ibidakwiriye rwose
Kanda hano umusubize

uwimana willson - 29/07/2016 saa 14:46

birababaje rwose uwo madamu yakoze idakwiriye
Kanda hano umusubize

- 19/07/2016 saa 21:51

NAWE N,UMUJINYA YAGIZE.UMUGABO ARARYOHA.
Kanda hano umusubize

- 14/07/2016 saa 13:05

uwomugore arakabije ahanwe nukuri rwose thats abig mistake tu.
Kanda hano umusubize

kwizera - 13/07/2016 saa 11:04

birakabijepe!!! uwomudamu ya koze ibidakwiye rwose.
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 21:43

Uwo ntiyakemuye ikibazo yakoreshejwe n' umujinya uwougabo nakira bazatandukanywe mu mategeko umugore ahanwe.
Kanda hano umusubize

niyonkuru esron - 29/06/2016 saa 17:12

abagore murabe mwisubireko kuko murabangamiye abagabo
Kanda hano umusubize

Desos - 28/06/2016 saa 09:02

Ahubwo uyomugor Numwicany Nahamwe Kand Cane,umugabo Suwumwe,murakoze,
Kanda hano umusubize

ange - 28/06/2016 saa 08:23

ubwobugome bwo burakabije pee?
Kanda hano umusubize

celestin - 28/06/2016 saa 13:22

ubwobugo me nibubi bisubireho.
Kanda hano umusubize

NSAVY - 27/06/2016 saa 23:17

EREGATWARAGOWE IRYONIHOHORA RISHINGIYE KUGITSINA EMWEABAGABO TURAGOWE IMANA IZOMUFASHA ASUBIRE KURIMA ABAGABO NATWETUMUSENGERE MWIZINAR YAYESU AKIRENINGOGA
Kanda hano umusubize

Michr - 27/06/2016 saa 21:17

Yoo yihanganepe ariko uwomu ntu wandi tse ngwa bagore boseni ba mwe yibe shyepe murakoze uwite ka aba nena mwe.
Kanda hano umusubize

Niyibikora Annick - 27/06/2016 saa 20:22

ibyo sibyo uko nugukorera kumujinya sinuko ikibazo gicyemurwa. bakwiriye kubinyuza mubiganiro ikibazo cyigacyemuka ntamahane abayeho.murakoze
Kanda hano umusubize

nshuti - 26/06/2016 saa 22:32

niyihangane
Kanda hano umusubize

gasore - 26/06/2016 saa 18:24

niyihangane imana izamufasha
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 13:18

Muraho ndabakunda
Kanda hano umusubize

FANDEMUKURU - 26/06/2016 saa 16:23

NIYIHANGANE IMANIRAMUBONA KUKABAGOREBOSENIBAMWE
Kanda hano umusubize

Michr - 27/06/2016 saa 21:08

Yihanganepe Nyagasani aramukiz ariko uwo wavuze ngo abagorebose nibamwe yibeshye uwiteka abane namwe murakoze.
Kanda hano umusubize

SAROME - 8/07/2016 saa 20:02

BAMUGIRE IMBABAZI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X