Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Urukundo >> 

Umusore w’umurokore yabenze umukobwa bagiye gusezerana

Umusore usengera mu itorero ADEPR ku mudugudu wa Kiruhura nyuma yo kutumvikana n’umugeni bari bagiye gusezerana yahisemo kumubenga ntiyagaragaza impamvu ibiteye.

Uyu musore n’umukobwa tudatangaza amazina ku bw’umutekano w’ubuzima bwabo bwite, bagombaga gusezeranira ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura mu mujyi wa Kigali kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse imyiteguro bari bayigeze kure ku mpande zombi.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo bagombaga gusezerana imbere y’amategeko, ariko uwo munsi umusore yarabuze ntiyagera ku murenge ndetse n’abamuhamagaye yabasubije ko nta bukwe buhari.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR basengera ku itorero rya Kiruhura, babwiye Imirasire.com ko intandaro yo gupfa k’ubu bukwe ari uko umukobwa yabwiranye agasuzuguro umusore bendaga gukora ubukwe, undi akarakara agafata icyemezo cyo kudasezerana nawe. Bavuga ariko ko bishoboka kuba bari basanzwe n’ubundi bafitanye ibibazo.

Bamwe muri aba bayoboke, bavuga ko umukobwa akimara kumva ko ubukwe bwapfuye byamurenze agashaka kujya kwiyahura muri Nyabarongo ariko abantu bakamutangira ataragerayo, kuva ubwo na korali yagombaga kuririmba basezerana ikamenyeshwa ko idakwiye gukomeza kwigora yitegura kuko ubukwe bwapfuye.

Imirasire.com yagerageje kuvugisha umusore n’umukobwa ku murongo wa telefone ariko bombi bari bazikuyeho zitabasha kuboneka. Ubwo Imirasire.com kugera ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura, abasenganaga nabo bahamije ko umusore yitondaga kuburyo batunguwe n’ibyabaye.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

john - 6/07/2016 saa 11:06

sha urumugabo. yari yihuse kugusuzugura ataragera no murugo.uwo mukobwa azabona undi uzemera gusuzugurwa barahari bitwa igaruza muheto.
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/07/2016 saa 11:08

Umuntu ushobora gutinyuka akavuga ko uyu musore yahubutse cg yafashe umwanzuro ugayitse yaba arimo kurengerera cyane, kdi mwibukeko twe twese nta numwe wari kuzamufasha kubaka ejo hazaza ha family ye ! cyakoze niba hari uwari ufite gahunda yo kumufasha kubaka ubwo niwe ushobora kugaya uno Musore! Ariko nabwo byaba bibaje kuko yaba yaratinze gutanga ubufasha kugeze aho ubukwe butaba, ubwo yari kuzatangira ryari? Tureke kuba abafana bibyo tutazi.
Kanda hano umusubize

VIATEUR MUNYANEZA - 5/07/2016 saa 14:14

Ark rero niba hari ibibazo yari afitanye n'umukunzi we aba yarabimunyesheje hakiri kare ntakomeze gusesagura umutungo ategura ubutazaba.Kunenga uyu musore si ukurengerere rwose.
Kanda hano umusubize

value - 9/07/2016 saa 14:21

nibigumanir Imana izabahezagir
Kanda hano umusubize

MBITUYIMANA EMMANUEL - 27/06/2016 saa 12:44

Umuko usuzugura atsindwe niyihangane azabona undi wubaha nka>muhawe] Ni mbituyimana emmanuel .
Kanda hano umusubize

YAMUREMYE ASTON - 28/06/2016 saa 09:46

SHAA UWO MUKOBWA NIYIHANGANE HARI AHO VYOBA VYAVUYE KWISHAVU YATEYE UMUHUNGU MUKUMUSUZUGURA.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 09:06

ABISHIMIYE IBYO UWO MUSORE YAKOZE MUSHIMISHIJWE NIKI TEKEREZA ARI WOWE BYABAYEHO. NACANE KO MUTAZI NEZA ICO BAPFUYE
Kanda hano umusubize

muvisha fidel - 12/06/2016 saa 08:11

mukuri sinzi uyo musore cnk iyo nkumi,ariko burys ngo umugabo ntarinda aba yamwaye. sinumvz ukyntu yari kwanka gusezerana ntampamvu ifatika.agasuzuguro karyana mumutwe nikabi cane. ne nunva uyu musore yabaye intwari hako azaja kwaka gatanya,amakibirane kwicana nibindi.ha.a nawe sabasajya imirongo watNze niyo wa avuze neza ariko warangije nabi ucs imanza ndetse winjira no muri politique.aho uri kosore.
Kanda hano umusubize

Er.N.Boss - 22/06/2016 saa 05:57

Hakugira Baguseke Ngo Ubanye Nugore Mutumvikana Boguseka Bavuga Ko Wanse Gusezerana.Uwo Musore Yabaye Intwari.Umukobwa Agusuzugura Muri Fiancaille Mubanye Ho Vyocuriki?
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 07:12

Bunane J P Uwomusore Ndamunenze Yagombaga Kumumenyesha .
Kanda hano umusubize

muvisha fidel - 12/06/2016 saa 08:11

mukuri sinzi uyo musore cnk iyo nkumi,ariko burys ngo umugabo ntarinda aba yamwaye. sinumvz ukyntu yari kwanka gusezerana ntampamvu ifatika.agasuzuguro karyana mumutwe nikabi cane. ne nunva uyu musore yabaye intwari hako azaja kwaka gatanya,amakibirane kwicana nibindi.ha.a nawe sabasajya imirongo watNze niyo wa avuze neza ariko warangije nabi ucs imanza ndetse winjira no muri politique.aho uri kosore.
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 04:37

Iby'isi ni amabanga
Kanda hano umusubize

Denis - 10/06/2016 saa 23:18

Uyu musore Imana imuhe umugisha cyane Kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka kuba yabonye atazashobora kubana akaramata nuriya mushiziwisoni ngo n'umukobwa ni mwukawera wamugaruye ataragwa mucyobo, rata wamenye ubwenge muhungu mwiza ntiwite Ku magambo y'abantu.
Kanda hano umusubize

NADIA - 9/06/2016 saa 10:25

niyihangane
Kanda hano umusubize

Abizera Pauline - 14/06/2016 saa 22:04

Arikose Ubwo Wakwihangana Koko? Umusore Nkuwo Nuwo Kugawa Kuko Bakundanye Igihe Ntago Twavuga Ko Ataramuzi Bihagije Kugeza Igihe Bapanga Ubukwe? Ntakigenda Pe!
Kanda hano umusubize

Abizera Pauline - 14/06/2016 saa 22:34

Arikose Ubwo Wakwihangana Koko? Umusore Nkuwo Nuwo Kugawa Kuko Bakundanye Igihe Ntago Twavuga Ko Ataramuzi Bihagije Kugeza Igihe Bapanga Ubukwe? Ntakigenda Pe!
Kanda hano umusubize

modise - 9/06/2016 saa 09:11

Ariko reka njye nibarize abasomyi biyi nkuru: Kurakara icyaha cyangwa si cyaha? Kwivumbura byo se ni cyaha cyangwa so cyaha? Munyumve neza, mubyukuru impamvu yateye umusore kubenga uriya mukobwa irahari ntabwo aragasuzuguro nkuko umusore yakagize urwitwazo. Muti kuki, iyo kaza kuba aragasuzuguro koko aba yariyambaje abayobozi be, bakabaza umukobwa icyakamuye ikibazo kikava munzira. Ikibazo gihari umuhungu so umunyakuri, ahubwo afite ibindi birenze agasuzuguro byamuteye kubenga uyu mukobwa twita mucyngereza conflicts of interest, ngenekereje navuga ko ari intambara igsmije izindi nyungu. Ariko kurundi ruhande, nibyiza aho gusenywa na sinamenye. Ariko abayobozi bo ahari bamuariki bamaze kumva imyanzuro yuyu musore? Imiryango yombi se yo ntacyo yabashaga gufasha aba bageni my buryo bwo ubunga. Birsgaragara ko umuco nyarwanda ugeze my marembere.
Kanda hano umusubize

js - 10/06/2016 saa 08:21

mubyihorere agahinda kinkoko kamenywa ninkike yatoreyemo ubwo se murumva uyumusore we yariyanze kunezezwa nubukwe bwe? abakobwa twamaze kubamenya ahubwo nibatisubiraho imana izabahana kuko ntizaceceka
Kanda hano umusubize

SEBAGABO SIRAS - 8/06/2016 saa 23:49

1) ntagitangaza kirimo kubenga iyo harimpamvu kuko na (BIKIRAMARIYA) baribamubenze iyohatagoboka (MARAYIKA) ngo atange ibisobanuro 2) NAHO IBIJYANYE NA [AGASUZURO] koni kabi cyane pee!! imana yabwiye iki ? MOSE igihe yakubitaga inkoni kurutare( INSHURO EBYERI ) nagirango mumve uburemere bwagasuzuguro ; kandiga ntibyoshye kwihanga nira agasuzuguro itekaryose. MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 8/06/2016 saa 20:39

Ko Mbona Abenshi Mushyiriho Comments Zitandukanye n'inkuru?ikibazo ni ijambo UMUROKORE ko mbona rirya benshi?cyangwa ikibazo ni ubukwe bwapfuye?wowe uvuga ngo bazinywa bihishe uzisangiye na bangahe?wiyita umuhanga wa Bibiriya Nyamara uri impumyi ya mbere.Kuba utazi ububi bw'inzoga.ubundi se akamaro kazo ni akahe uretse gusenya?
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 10/06/2016 saa 00:30

Bavuga ibigondoye umuhoro ukarakara. Abo wita impumyi wasanga bakurusha ubwenge. Inzoga ni mbi iyo uzinyweye nabi. Amafaranga ni mabi iyo agutumye kwica, kwambura, ubugugu n'ubundi buhemu. Aliko kuyatunga si icyaha. Kuvuga si icyaha, aliko ibyaha bikorwa hakoreshejwe ururimi ni byinshi. Yezu hari hari aho yamagana amafaranga muri bibiliya. Hari aho yamagana kugira akarimi gatyaye. Ko ntarumva mwigishije abantu guca indimi zabo? (Ukaruca ukarumira wangu!). Jyewe nabanye n'aba pasiteri banywaga kurusha umwobo. Hari igihe twataramanaga bigatinda, hakaba abo dutaha turandase. Ibyo birazwi ko mu madini yose hari abanywa inzoga n'abatazinywa. Gutuka umuntu wakweretse imirongo ngo ni uko usanze ibirimo bitagushimishije, sinzi niba hari icyo byunganira abakeneye gusobanurirwa. Umwana niwe iyo abonye ikintu adashaka kubona, yipfuka mu maso, akaba azi ko ikibazo agikemuye. Areka kubona, aliko cya kintu ntaho kiba kigiye.
Kanda hano umusubize

yeweee - 14/06/2016 saa 19:31

Wiyobya abantu , nta cyaha kiba kiza na mba , nta nicyaha kiba gito imbere y'Imana , kuko ngo niba udakonje cyangwa ngo ubire, ..... Mukomeze mubane n'Imana
Kanda hano umusubize

mugabo v - 8/06/2016 saa 07:05

ariko muranshimisha kuba umuhungu ayabonye ko urworugo atazarushobora akabireka mbère ntibiruta kuruta cg kujya gushaka gatanya ubuse abafashe ibyemezo byo gushakana bazi ko umwe azahindura undi akamugira mwiza bariho bate ??? ikiza nukubireka utarata umutwe naho uko abantu bakubona siko uba uri iyo uganiriye nabo ingo zananiye bakubwirako babibonaga ariko bazi ko bazihangana bakanabahindura kdi ntibibaho ko umuntu ahindura undi kereka imana yonyine ibyiza nuko mwareka gushaka kuruta gushakana nuzakubuza amahwemo
Kanda hano umusubize

Audace - 8/06/2016 saa 04:02

Uwo musore n'intore cane 'kuko ntampamvu yo gusezerana ubudatana n',Umugore azakubuza n'Ijuru je ndamishimye caaaane kandi nta caha yakoze nakimwe ! Ahubwo nabandi mukwiye kumwigirako mukigarura mutaragira ibibazo . Umusore akomeze inzira yiwe yo kuja mw,ijuru ' akeshi abantu nkabo bafata ivyemezo bikomeye n'Intwari!!
Kanda hano umusubize

Agnes - 7/06/2016 saa 17:11

Burya Umugabo Ajya Guhaguruka Byamuyobeye Ntimurenganye Uwo Musore Ubwo Harimpamvu Ahubwo Namara Gutuza Muzamubaze Impamvu Mutubwire
Kanda hano umusubize

Nk.Emmanuel - 7/06/2016 saa 19:40

Ncuti reka abakobwa bubu niho bokworoha.komera muhungu kumbe ntarosubira kwishima.
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 15:15

Uriya musore ahubwo ni umugome ,ninjye warikubambika,bashing bumugabo namadayimoni gusa nibo bane umugeni babaza umugome niba ariwe mwiza yabonye naho umukobwa ararengana pe numukobwa ucicije make kdi wubaha.
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 21:39

Mushake niba waramubengutse.
Kanda hano umusubize

- 12/06/2016 saa 08:08

SHA BYIHORERE
Kanda hano umusubize

Lianne Sauvage - 25/06/2016 saa 22:22

Urakaze Kweli !
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 15:15

Uriya musore ahubwo ni umugome ,ninjye warikubambika,bashing bumugabo namadayimoni gusa nibo bane umugeni babaza umugome niba ariwe mwiza yabonye naho umukobwa ararengana pe numukobwa ucicije make kdi wubaha.
Kanda hano umusubize

Queen - 19/06/2016 saa 07:10

Umwe Wese Afita Uwimana Yamuteguriye Niyompamvu Vyabaye Uko.Kand Ntampamvu Ikomeye Cane Yabitumye Kuko Atari Wiwe Kuko Vyamera,kuko Imana Ntabwo Yemera Ko Umuntu Atwara Urubavu Rutari Rwe,mwamubabariri Uwomusose Kuko Siwe.Uwomukobwa Nawe Niyihangane Arindire Wiwe.Arik Mpanuye Abakobwa Duhindure Kuko Iyo Tubonye Ubukwe Bwimirije Duca Twerekana Ingeso Mbi,ese Wamwereka Ingoso Ataragutwara Yamara Kugutwara Naho Vyagenda Gute?
Kanda hano umusubize

Cyamatare - 7/06/2016 saa 15:12

Umuvandimwe Cosma ibyo avuga nibyo 100%, kdi bihuye 100% na titre y'iyi nkuru: ahubwo aba biyita abarokore batazi imirongo ya bible bigisha za alleluia na amen... bibwira ko gukizwa ari ukureka inzoga bagiye baganira n'abashumba babo (ariko abize theologie) bakabasobanuza? birirwa bavuga ngo barakijijwe kdi bibilia ivuga ko uwihangana akageza kumperuka ariwe uzakizwa, ubuse imperuka yageze?
Kanda hano umusubize

Felix Ndayizeye - 13/06/2016 saa 11:22

Urya Musore Yari Kwitonda Harinubwo Imana Yagomba Guhindura Uwo Mukobwa Iciye Kuriwe,
Kanda hano umusubize

innocent - 7/06/2016 saa 11:00

Ubundi ikibi n'ikiza tukibwirwa n'Umwuka wera kuba wowe utemera kandi utagira Umwuka wera Ibyo wavuga byose sinakurenganya.
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 7/06/2016 saa 10:53

Ndabaza uwitwa DO.Jye nasomye neza inkuru ya SABASAJYA ili munsi hano.Ntaho mbona yaciye imanza na hamwe.Ahubwo yeretse abantu ibibi byo kutamenya BIBLE. Igitangaje nuko wabanje gushima inyandiko ye.Niba nawe wiyita UMUROKORE,soma neza inyandiko ya SABASAJYA.Aradutera inkunga yo KWIGA NEZA BIBLE kugirango abanyamadini badakomeza kutubeshya.IMIRONGO myinshi ya Bible SABASAJYA yaduhaye,yose yerekana ko kunywa INZOGA NKE atari icyaha nkuko Pastors babyigisha.Kandi bakarenga bakazinywa bihishe !!! Nibe twabonaga abantu benshi bandika batwigisha BIBLE.
Kanda hano umusubize

rugira - 7/06/2016 saa 17:19

Njye iyo nsomye igitekerezo cyawe mbona icyo ukeneye atari ugukiranukira Imana no kumenya Bible nkuko ubivuga ahubwo ukeneye inyigisho zikubwira ko kunywa inzoga atari icyaha, ubwo rero nubundi uzabyara icyo usanzwe utwite niyo bakwigisha
Kanda hano umusubize

rugira - 7/06/2016 saa 17:20

Njye iyo nsomye igitekerezo cyawe mbona icyo ukeneye atari ugukiranukira Imana no kumenya Bible nkuko ubivuga ahubwo ukeneye inyigisho zikubwira ko kunywa inzoga atari icyaha, ubwo rero nubundi uzabyara icyo usanzwe utwite niyo bakwigisha
Kanda hano umusubize

nitwa past eric wa blessing churh - 9/06/2016 saa 07:13

bazabona ishyano abigira intwarizokunwa inzoga. abigishakokunywainzoganke ataricyaha, abo bafite ubgengebginzoka, aboni anti christ.nimbabadakijijwe inzoga,niyoyaba umushumba azarimbuka,
Kanda hano umusubize

Danilo - 10/06/2016 saa 18:09

Kwitwa pastor ntibiguha uburenganzira bwoguca urubanza.Yesu wavuze ko ntakijya munda gihumanya noneho yarabeshye? Oya.inyigisho mwigisha n'amategeko y'abantu.
Kanda hano umusubize

Danilo - 10/06/2016 saa 18:39

Kwitwa Pastor ntibiguha ububashya bwoguca urubanza
Kanda hano umusubize

SHUMBUSHA SIBOMANA - 7/06/2016 saa 07:27

NIYIHANGA N. KUKO BIBAHO
Kanda hano umusubize

kamikazi - 17/06/2016 saa 06:48

njye mbona aho kwica ubuzima bwawe ejo ukazaregretta. wabivamo kuko udashobora guhindura umutima wa satani.kandi udashobora guhindura ibuye ngo ribe umugati
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 23:17

Yabikoze neza cyane aho kugira akunde aragane kandi ntabwo azabishobora, yabyanka kare nyene. Ntaco yasinye ntaco yakosheje. Ahubwo numuchristu ukomeye. Abantu baravuga ibyo bashatse m we yakoze neza hakugira amutware adashaka
Kanda hano umusubize

jean - 6/06/2016 saa 19:45

Uwo mukobwa yihangane ubwo igihe cye cyo gushyingirwa ntikiragera, naho umusore mushobora kumugaya ariko wenda hari ibyamukomerekeje mu mutima bigatuma abivamo. Erega burya ugushakana biva mu rukundo no kwizerana, si agahato cyangwa igitugu cy'abantu. Ahubwo ubwo abashumba babashinzwe babegegere babahumurize, babahe inama banabafashe gucyemura ikibazo badakoresheje igitugu kuko iyo inzu isenyutse ishobora no gusanwa.
Kanda hano umusubize

jose - 6/06/2016 saa 19:31

Mbega sabasajya duhuje ukwemera nezaneza Good to hear
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 08:36

uwo mukombwa yihangane shitani uriho humura imana irakuzi wikeheba harima mvu gusa ndababaye iyaba byashobokaga go nkuvane mugahinda Bose babireba kumugaragara gusa mbashe kukubona nakugira intama nzima ukivanamo uwo muhemu kuko si yagukundaga pee!! uko byari kujyenda gute abayari bivuyemo hakirikare nubishake jye mubyo nize bijyanye ntukoba nabagira intam
Kanda hano umusubize

SEBAGABO SIRAS - 8/06/2016 saa 23:20

IBYONTAGITAZA KIRIMO KUKO HARAMUTSE HARI IMPAMVU KUKO NA BIKIRAMARIYA YARI YABENZWE IYOHATAGOBOKA (MARAYIKA) NGO ATANGE IBISOBANURO. KANDIGA UMUGORE USUZUGURA KUMWIHANA BIRAGOYE WEE! NTIMUZI IBYO IMANA YAKOREYE (MOSE) AKUBISE INKONI KURUTARE INSHURO EBYIRI AGASUZUGURO NIKABIPEEE!
Kanda hano umusubize

My Nigeer - 10/06/2016 saa 17:39

Nivyo Umusi Ucya Iyo Ijoro Ryahabaye
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 6/06/2016 saa 18:00

Birababaje cyane.Gusa ntimukishinge abiyita ABAROKORE.Bitiranya kutanywa inzoga no kuba umuntu w'imana.Icya mbere,babeshyera Bible.Muli TITO 2:3 na 1 TIMOTE 3:8,bavuga ko umukristu agomba kwirinda kunywa INZOGA NYINSHI.Naho muli YESAYA 25:6,hakatubwira ko imana iha inzoga abantu ikunda.Ndetse Bible ivuga ko YESU yanywaga INZOGA ku buryo ABAFARISAYO bamwitaga umunsinzi (Matayo 11:18,19).YESU kandi yatanze INZOGA mu bukwe bw'i KANA.Imana yemereye KUNYWA INZOGA NKE,umukristo witwaga TIMOTE (1 TIMOTE 5:23).Icya 2,BIBLE ivuga ko umuntu azamenya ko ali UMUROKORE ku munsi wa nyuma,ubwo imana izica abantu babi bose,wowe ugasigara (Matayo 24:13). Ntihakagire abantu babifatira bababwira ko ali ABAROKORE.Babiterwa no kutamenya BIBLE. Kandi mwese muzi ko Pastors n'aba SHEHI benshi banywa inzoga bihishe.Kubera ko perezida NKURUNZIZA atanywa inzoga,nawe ngo ni umurokore.Nyamara yamaze abantu abica.YESU yabujije Abakristu nyakuli kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).
Kanda hano umusubize

jean - 6/06/2016 saa 19:37

Ntekereza ko imirongo yose witwaza muri Bibiliya ntaho itaniye niyo Satan yitwazaga igihe yageragezaga Yesu, Ariko Yesu yamutsindishije indi. Aho kwireba ngo wisuzume ubwawe uhagaze mu nzira ya gifarisayo wiyemera ko utunganye n'idini yawe ucira abandi urubanza nk'aho uwabihawe (Yesu) atabishoboye. Ndumva ibyuburanira ni ukunywa ibisindisha gerageza utere imbere muri byo niba wibwira ko aribyo birimo ubugingo! Buhoraho.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 7/06/2016 saa 12:51

Aha nawe urajijishije. Umuntu akweretse ko Yezu yanyoye inzoga, akwereka aho yayitanze muri Bibiliya, uti uwibukije iyo mirongo aba ari uwa satani.
Kanda hano umusubize

mm - 7/06/2016 saa 15:11

Ndagukunze cyane. Urumuhanga.
Kanda hano umusubize

tuyi - 8/06/2016 saa 15:53

niyihagane
Kanda hano umusubize

do - 7/06/2016 saa 07:54

Nibyiza nshuti kuri izo comments zawe. Ariko nawe jya wirinda kuba umucamanza, jya wirinda gucira abandi urubanza; ahubwo ibyiza wabagira inama!
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 8/06/2016 saa 03:59

Abarokore mu Rwanda bagomba gushakisha udukoryo ngo babone abayoboke. Ngaho kwikorera ibitebo ngo bashyiriye Imana ibibazo by'u Rwanda i Yeruzalumu, ngaho guhindura ururimi ngo batavuga nk'abandi banyarwanda cg abagatolika (radio Rwanda na mwalimu mw'ishuli bakavuga "Misiri" umurokore ati oya ni Yekiputa -mwari mwumva u Rwanda rwakinnye na Yekiputa?-; vin yabona bayise divayi ati ntihazagire unyitiranya, jye nzavuga ubushera cg umutobe -ubwo akaba aranajijishe ngo yemeze ko vin ivugwa muri bibiliya idasindisha- wavuga ko uturanye n'umusaza witwa Izayi akabyumva aliko ati dusome muri Yesaya... Mu bindi bihugu amadini aba asangiye ururimi n'amazina ntahinduke iyo uhinduye ukwemera. Nzabandora.
Kanda hano umusubize

EVARISTE - 6/06/2016 saa 17:54

NTA KIBA KIDAFISE IMPAMVU.PORE SANA
Kanda hano umusubize

KABISA - 9/06/2016 saa 22:39

SHA KOMERA MUSORE NTUZIYAHURE MURUZI URWITA IKIZIBA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X