Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Ese wari uziko hari umuntu washobora kugendera mu kirere ahagaze ku mugozi banikaho imyenda?

Umusore witwa Rwabukamba Nkusi utuye mu mujyi wa Kigali, afite impano itangarirwa na buri wese yo kunyura ku mugozi wanikwaho imyenda umanitse mu kirere kandi ntaho afashe.

Ubwo yaganiraga na mugenzi n’itangazamakuru yavuze ko iyi ari impano Imana yamwihereye kandi ko yifuza ko yamugeza ku rwego mpuzamahanga.

Hakozwe by’inshi ku mpano z’abanyarwanda ariko uko bwije nuko bukeye hagaragara abantu bakora ibyo tutamenyereye mu rwa Gasabo.

JPEG - 152.2 kb
Rwabukumba Nkusi afite impano yihariye yo kugendera hejuru y’umugozi

Usibye ababa barabibonye cyangwa bakabibwirwa mu nkuru ko abanyamahanga bakora ibitakwiyumvishwa mu bwenge bwa muntu nko kugenda ku migozi ifite imibyimba bigoye kubonesha ijisho bamwe ntibiyumvisha ko byabaho mu Rwagasabo.

Icyakora kuba iyaremye abantu ari imwe byaba impamvu yo kwemera ko baganganya ubushobozi bagatandukanira gusa kumahirwe yo kubyereka isi.
Rwabukamba Nkusi umunyarwanda uvuga mu karere ka Huye ariko wigeze kuba i Burundi ,yiga imyuga mu kigo cya IPRC Kicukiro kandi nabyo abikora neza.

Ku ruhande rw’ibi afite impano mpuzamahanga yo kugendera ku kagosi k’icyuma benshi banikaho imyenda.uyu mugozi amanika mu metero ziri hejuru y’enye awuyuraho ntaho afashe.kandi mugihe abanyamahanga baba bagana imbere anabasha gusubira inyuma nk umwihariko we.

Ubwo twamusanganga mukigo benshi bagize ubwoba bazi ko ahanuka ariko mu minota isaga 30 ntakibazo yagize kuko ngo yabimenyereye icyakora abandi bikanze bati: “byagora benshi kwemera ko ibi ari ibintu bisanzwe ndetse bamwe bagakeka amajini nk’ibimenyerewe mubanyarwanda ariko abamuzi neza bakorana bigana bemera ko ari impano ye.”

Rwabukamba utarashaka kubera ubuzima avuga ko bumugoye kubera ubushobozi buke ,ngo afashijwe yagera kure kandi yakwigisha ubishaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kayitare - 7/12/2016 saa 13:04

impano ziragwira da
Kanda hano umusubize

Maric - 5/12/2016 saa 04:28

Ngunabonye Benshi Murwanda Siwewenyine
Kanda hano umusubize

muhire - 2/12/2016 saa 12:46

Nashake adress ya Guiness Record azahita aba milionnaire mu madorali.
Kanda hano umusubize

muhire - 2/12/2016 saa 12:45

Nashake adress ya Guiness Record azahita aba milionnaire mu madorali.
Kanda hano umusubize

- 5/12/2016 saa 17:38

niyihangane imana iramubon
Kanda hano umusubize

itonde - 1/12/2016 saa 19:07

Ariko umunsi "J" , muzumva ngo rwamutwaye. Mbiswa ra!!!
Kanda hano umusubize

Adeline - 29/11/2016 saa 21:24

It's amezing!! Gusa ntacike intege akomereze aho kandi azagera kure
Kanda hano umusubize

Eugene - 28/11/2016 saa 10:17

Very good! uyu musore afite impano rwose. Niyegere Federation ya Gymnastique mu Rwanda tumufashe. Abishoboye yakoresha iyi numero 0788547034
Kanda hano umusubize

biziyaremye pasifique - 28/11/2016 saa 20:00

uwo musore rwose ufite impano idasanzwe, nakomerez'aho tumurinyu.
Kanda hano umusubize

kadenge geofri - 27/11/2016 saa 20:27

Nakoreshe impanoye azajyerakure nashyiramabokomumufuka ntacyo azibonera saw
Kanda hano umusubize

fidele castro - 27/11/2016 saa 14:54

Ni dange banza afitemo amaraso yuru vampire?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X