Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Ingagi yo mu birunga yari imwivuganye Imana ikinga ukuboko

Gemma Cosgriff ubwo yari mu birunga ingagi yari imwivuganye bitewe n’umwenda yari yambaye Imana irahagoboka ikinga ukuboko ntiyagira icyo imutwara.

Umugore wo muri Australia avuga ko ubwo yari muri Parike y’Ibirunga asura ingagi, imwe muri zo y’ingabo yari imwivuganye abo bari kumwe bagakeka ko yari yamukunze.

Gemma Cosgriff, w’imyaka 29 yari mu kwezi kwabuki, n’umugabo we, basura ingagi, ngo nibwo ingagi y’ibiro 300 yamubonaga ikiruka imusatira ikamukubita hasi.
Ati” Nari mfite ubwoba ko iranyica muri ako kanya.”

Abo bari kumwe bamugiriye inama yo kwipfuka mu maso ntagerageze kuyirwanya.
Cosgriff ati’Barambwiye ngo sinyirebe mu maso nanjye nahise nyima amaso.”

PNG - 620.5 kb
Gemma Cosgriff bamuterura nyuma yo gusagarirwa n’ingagi

Ingagi nayo ntacyo yamutwaye, hashize akanya agato ihita igenda abashinzwe parike baramuhagurutsa akomeza ubukerarugendo bwe.

Uyu mugore avuga ko impamvu yahagurutse nta n’igikomere ariko ukubera ukuntu umubiri w’ingagi worohereye.

Ati” Nubwo ari kinini, cyorohereye nk’umusego, nibyo byatumye ahari ntakomereka.”
Uyu mugore ngo yari yahoze yifotoreza hafi y’iyo ngagi, abo bari kumwe basigaye batera urwenya ko ‘yari yamukunze’.

We ariko yabwiye ikinyamakuru 9News ko amabara y’imyenda yari yambaye ashobora kuba ari yo yayikuruye . Ati” Nemeza ntashidikanya ko ari uko nari nambaye imyenda y’iroza.”

Ibi bishimangirwa n’umwarimu mu buzima bw’ubwonko muri kaminuza ya Melbourne Varsha Pilbrow.

Ati” Birashoboka ko iyo ngagi yabonye amabara adasanzwe mu bwatsi bwayo ikagira igihunga .”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSABUMUREMYI ERIYA - 21/08/2016 saa 22:23

eeebabawe yari yamukunze kubera ko yari mukwezi kwabuki ibaze sher we ntiyatekereje ko imukujeho.
Kanda hano umusubize

Twagirimana alexis - 9/08/2016 saa 15:16

ahanindanjekabisa ubwoningagi isigaye izikwibariza ubwo iyo ayirebamumasoharigukurikiraho iki?
Kanda hano umusubize

Hakorimana - 13/09/2016 saa 17:20

Ingagintabwoyariyamukunze,ntawamenya Imigambiyinyamaswa,uwomukerarugendo,ashime Imana.
Kanda hano umusubize

Hakorimana - 13/09/2016 saa 17:34

Ingagintabwoyariyamukunze,ntawamenya Imigambiyinyamaswa,uwomukerarugendo,ashime Imana.
Kanda hano umusubize

j m v - 3/08/2016 saa 10:54

ndumva nazo zisigaye zitinyuka ubwose umuntu yagenda yambaye irihe.bara
Kanda hano umusubize

j m v - 3/08/2016 saa 10:50

ndumva nazo zisigaye zitinyuka uwose umuntu yagenda yambaye irihe.bara
Kanda hano umusubize

reberambere - 24/07/2016 saa 10:19

Byaba byiza wambaye umukara
Kanda hano umusubize

manuel - 28/07/2016 saa 06:33

nibyizacyane.
Kanda hano umusubize

manuel - 28/07/2016 saa 06:33

nibyizacyane.
Kanda hano umusubize

manuel - 28/07/2016 saa 06:33

nibyizacyane.
Kanda hano umusubize

Sengorore - 21/07/2016 saa 06:57

Ahubwo yagize amahirwe ingagi ntiyamuha, ese buriya rwogamabondo yayo ntireshya nk'iyi mfizi?
Kanda hano umusubize

reberambere - 24/07/2016 saa 10:16

Reka ?twabaza abahanga mu mpuguke.
Kanda hano umusubize

Mess - 6/08/2016 saa 19:38

UZIKUSETSA
Kanda hano umusubize

dushimiyimana jean damascene - 14/08/2016 saa 21:10

ubwo yariyikanze Ibyo itamenyereye
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Envérité - 20/07/2016 saa 21:52

Ko Numva Ari Hatali? Burya Ingagi Nazo Birashika Zikabenguka Igitsina Gore? Ahaaa Ndumva Nazo,...
Kanda hano umusubize

samuel - 20/07/2016 saa 20:08

ubwose iyo ayireba mu maso nicyi cyari gukuricyiraho?
Kanda hano umusubize

NGENDAHIMANA - 7/08/2016 saa 08:08

UBWOYARIKUMURYA,URUMVAKOHA,ICYINUBYAHINDUTSEHO
Kanda hano umusubize

Rukundo - 20/07/2016 saa 15:23

ESE burya ingagi ishobora kubenguka inkumi?
Kanda hano umusubize

Julius - 20/07/2016 saa 18:49

cyanerwose nabanyenaz cyane ndaziz
Kanda hano umusubize

MUTABARUKA Celestin - 19/07/2016 saa 22:31

Umva iyo ngagi yari yamukunze yari yambaye neza peee!!
Kanda hano umusubize

kalisa jules - 19/07/2016 saa 20:54

Niko bimeze,ingagi zikururwa n,imyenda isa nka rose,umuhondo,umutuku,ubururu n,umweru.Bityo rero si byiza kujya kuzisura uyambaye,mujye mwambara amabara y' icyatsi,umukara,ikigina
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X