Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Kenya: Umugabo yatemye umwana we amuziza kumurira ibishyimbo

Umugabo wo mu gace kitwa Gichiche muri karere ka Runyenjes muri Kenya, yatemye umwana we aramukomeretsa bikomeye amuhora ko yariye ibishyimbo byuzuye isahani.

Kenneth Njiru watemwe na se witwa Joseph Nyanga, avuga ko ubwo ise yatahaga agasanga uyu muhungu yariye ibishyimbo, yahise amwadukira amutemesha umuhoro, mkuko tubikesha igitangazamakuru cyo muri Kenya, edaily.co.ke.

Ibi ngo byabaye mu masaha y’igicamunsi, ubwo Njiru yari amaze gutema ubwatsi bw’inka i, maze ajya mu rugo gufata ibyo kurya kuko yumvaga ashonje. Yaje kwarura ibishyimbo byari byatetswe na mukase babana nuko arabirya.

Ku mugoroba ise atashye rero nibwo bamubwiye ko umwana we yariye ibishyimbo byuzuye isahani, maze umujinya uramwica, ahita abatura umuhoro, aramutema amuca ugutwi, anamukomeretsa bikomeye mu mugongo, Umwana abonye ko ari bupfe ahungira ku bandi bantu bo mu muryango.

Kugeza ubu, Njiru ntarasobanukirwa icyateye ise kumukorera ubugome bungana gutyo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AREXI - 27/06/2016 saa 10:39

hhhhhh .ababyeyi.bara gwira. icyambwira iyoziba.inyama.yamwi caga ?
Kanda hano umusubize

- 25/06/2016 saa 11:14

eeee!!!! isi igeze kundunduro pe!!!!!
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 12:09

ibishyimbo koko biruta umwana wabyaye?mbega umubyeyi!
Kanda hano umusubize

ever - 29/08/2016 saa 22:59

isi irarangiye IMANA nidutabare?
Kanda hano umusubize

Solange - 14/06/2016 saa 18:11

ibishyimbo nicyo kiribwa kiryoha muri Kenya!birababaje
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 21:22

uwo mwana yacuze se nawe ashonje.inama ni ugukora bakabona ibihaza urugo rwose kandi bajye bajya gusenga baniyirize ubusa baneshe uwo dayimoni w'inda Nini. bajye biyiriza ubusa bazamutsinda mu izina rya Yesu.
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 21:21

uwo mwana yacuze se nawe ashonje.inama ni ugukora bakabona ibihaza urugo rwose kandi bajye bajya gusenga baniyirize ubusa baneshe uwo dayimoni w'inda Nini. bajye biyiriza ubusa bazamutsinda mu izina rya Yesu.
Kanda hano umusubize

Majyambere francois - 24/06/2016 saa 15:49

Birababaje kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X