Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Mu gushaka kwihorera umunyeshuri wa kaminuza yanduje SIDA abagabo 324 ku bushake


Umukobwa wiga muri kaminuza ya Kabarak muri Kenya, yiyemereye ko nyuma yuko asambanyijwe atabishaka, akanduzwa SIDA, nawe amaze kwanduza abagabo barenga 324 ku bushake kubwo kwihorera.


Umukobwa wiga muri kaminuza ya Kabarak iherereye i Nakuru muri Kenya, yiyemereye ko yanduje agakoko gatera SIDA, abagabo 324 ku bushake ubwo yari yateguye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru we w’imyaka 19 y’amavuko, aho yari yarishyize mu mutwe kuzanduza abagabo nibura 2000 kubwo kwihorera.

Mu nkuru yatangajwe na Kenya Daily Post,(igitangazamakuru cyo muri Kenya) yavugaga ko uyu mukobwa ariwe ubwe wiyandikiye kuri facebook ko hari ikintu ashaka kuvuga kandi gikomeye.

Amaze kwizezwa ko umwirondoro we utazatangazwa, Kenya daily post yahise isohora inkuru ikubiyemo ubuhamya bw’uyu mukobwa we ubwe yiyandikiye agira ati:

Ku italiki ya 22 Nzeri 2013, ni umunsi ntazibagirwa na rimwe, njye n’abandi banyeshuri banduta twari twagiye kwishimisha mu nzu y’urubyiniro mu mugi, ndetse nari nasinze. Nyuma twaje kugaruka gushaka aho turyama ngo twikomereze igice cya kabiri cy’ibirori.

Akomeza avuga ko bamaze kugera aho, bararyamye buracya, ariko mu gitondo akangutse aza kumenya ko hari umuhungu witwa Javan wamusambanyije yasinziriye maze ntiyabimenya kuko yari yasinze cyane. Ati, namubajije niba nibura yakoresheje agakingirizo, arikiriza ariko ngiye mu rwogero naje kwibonaho amasohoro ye.

Akomeza avuga ko yashatse kwiyahura kubwo gutinya gusama ndetse no kwandura agakoko gatera SIDA.

Nyuma yaje kwipimisha asanga yamaze kwandura, nuko yiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge ndetse ava iwabo aratorongera kuko ngo yumvaga ubuzima bwe burangiye.

Hashize igihe yaje kwiyakira ariko asigarana igitekerezo kimwe gusa aricyo cyo kwihorera ku bagabo bose azajya akorana nabo imibonano mpuzabitsina, baba abasore cyangwa abagabo bubatse ingo.

Muri ubwo buhamya yakomeje agira ati; Nahambye ingeso nziza zose nagiraga, nsigarana ingeso mbi gusa. Intego yanjye yari iyo kwanduza benshi bashoboka.

Kugeza icyo gihe atanga ubuhamya yiyemereye ko yari amaze kwanduza abagabo 324, ariko 156 muri bo bari abanyeshuri bo muri kaminuza yigagaho ya Kabarak, naho abasigaye bari abarimu, abagabo bubatse ingo, ababuranira abandi(Avocats), abanya Politiki, abapolisi, ndetse n’ibyamamare.

Ati; nta munsi warangiraga ntaryamanye n’umugabo, hari n’igihe nahuraga n’abagabo bane ku munsi. Yasoje ubuhamya bwe agira ati: Umunsi anyu namwe mwanyiciye ubuzima uzagera kandi nzakora kuburyo mwebwe n’inshuti zanyu muzabyishyura.

Ibi byabera isomo n’abandi basore batagira ukwitangira muri bo, bakumva ko umukobwa mwiza wese bahuye nta kindi ari ukuryamana, abenshi bakanabikora nta kwikingira.


Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaneza janviere - 16/11/2016 saa 17:22

hi?,muvandimwe wanjy icyo nkubwira nuko ibibazo icyusubizo cyabyo atarukwihorera kuko ushobora nanone kuhuriramo nicyind cyirusha icyo ahubwo inama nakugira nuko warecyera ukangwa imiti ukegera imana ubund ubona ibyinshimo ntae utazi aho bimvuye .reka nkubaze ubu urumva umfite ibyinshimo ?ndacyek ntabyo ark ubikoze uko nakubwiye wabona amahoro kuko nimana iyatanga gusa muvandi nanjy nijyize kubabara necyerez kwihorera ark nyuma nabony ataribyo bisubiz necyereza imana ubu ndumva mfite amahoro ko icyo imana yakumvuzeho cyizaba.
Kanda hano umusubize

kaneza janviere - 16/11/2016 saa 17:17

hi?,muvandimwe wanjy icyo nkubwira nuko ibibazo icyusubizo cyabyo atarukwihorera kuko ushobora nanone kuhuriramo nicyind cyirusha icyo ahubwo inama nakugira nuko warecyera ukangwa imiti ukegera imana ubund ubona ibyinshimo ntae utazi aho bimvuye .reka nkubaze ubu urumva umfite ibyinshimo ?ndacyek ntabyo ark ubikoze uko nakubwiye wabona amahoro kuko nimana iyatanga gusa muvandi nanjy nijyize kubabara necyerez kwihorera ark nyuma nabony ataribyo bisubiz necyereza imana ubu ndumva mfite amahoro ko icyo imana yakumvuzeho cyizaba.
Kanda hano umusubize

jolie - 26/06/2016 saa 17:21

Inama naguha, nukwihana kugirango uzabon'Ijuru
Kanda hano umusubize

Nigasasira Yihanane Arikeraho - 9/07/2016 saa 11:06

Yihane arekeraho ?
Kanda hano umusubize

diane - 19/07/2016 saa 16:09

nshuti yanjye gabanya umujinya ucururuke bitabaye ibyo gehinomu irakubonye hitamo inzira nyayo ariyo gucyizwa ibindi byose nubusa
Kanda hano umusubize

Nigasasira Yihanane Arikeraho - 9/07/2016 saa 11:06

Yihane arekeraho ?
Kanda hano umusubize

King - 10/07/2016 saa 20:46

So Warab Icakuzanira Aventage Kuk Ivyo Bifis Garenti
Kanda hano umusubize

Nigasasira Yihanane Arikeraho - 9/07/2016 saa 11:07

Yihane arekeraho ?
Kanda hano umusubize

Tumukunde Aderine - 23/06/2016 saa 15:36

abantu ntimugapfe guca imanza namwe arimwe bibayeho mwafata igitekerezo ubwonko bubahaye baca umugani mukinyarwanda NGO umutwumwe wigirinama yogusara ndatekerezako nawe nyuma yogusanga yaranduye ntawe yagishije inama ngewe inama namugira niyo kubireka agafata imiti agasenga imana ikamukiza murakoze
Kanda hano umusubize

Bizimana Frederic - 26/06/2016 saa 08:23

AKIMARAKUBONAKOYASAMBANYIJWE YARIKUHUTIRAKWAMUGAGABAKAMUHA IMITIYICA IYO VIRUSI IGIHEBITARENZE AMASAH48UBUYAKUBA ARIMUZI
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 15:26

abantu ntimugapfe gucira umuntu urubanza namwe arimwebibayeho mwafata igitekerezo ubwonko bubahaye GS inama nagira uwomukobwa nuko yabireka ahubwo agafata imiti agasenga imana ikamukiza murakoze
Kanda hano umusubize

uzabakiriho jean claude - 22/06/2016 saa 10:10

NI DENGER BAVANDI
Kanda hano umusubize

NDBAE - 20/06/2016 saa 05:21

ivyo yakoze ni agahomerabunwa,nta buntu afise yarasanzwe atanero agira.
Kanda hano umusubize

rukebeshajohn - 18/06/2016 saa 16:28

Uyumukobwa nasigeho yarihoreye bihagije rwose narekeraho
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 17/06/2016 saa 14:18

Ibi yakoze n'umugambi wa Satani yashyize mu bikorwa,gusa hali n'abandi babikora batabivuga biduhe isomo, Gusambana n'icyaha muze twihane kul'iyi so haliho ubugome bukabije abihishe muli Yesu Kristo by'ukuli bafite amahoro.
Kanda hano umusubize

nija - 24/06/2016 saa 19:48

Karenzi avuze neza abantu twese twari dukwiriye kwihana kugendera muri izo nzira zidashimisha IMANA kgo twirinde akaga kose
Kanda hano umusubize

Kagaba Honore - 16/06/2016 saa 18:02

Azarinda Agagara Ngo Ari Kwihorera ! Yihane Vuba Imbabazi Zikiriho
Kanda hano umusubize

kiki - 14/06/2016 saa 22:45

Uwo mukobwa ni umwiyahuzi. Gusa ikigararagara yari asanzwe afite imico itari myiza na mbere hose
Kanda hano umusubize

Alias - 16/06/2016 saa 20:07

Najyendumukobwa nakwandu abantu 1000 Kandibampa namafaranga Kuko yarahohotewe bikabije??????
Kanda hano umusubize

Umwanawumwami - 26/06/2016 saa 16:02

Yaranyoye,arasinda, arabyina,agwa agacuho, abana b'abahungu baramurongora!!! nonese yumvaga bari bworonse babona icyabuferi? ko nawe yari yakibungije! iyo SIDA ahubwo ayimaranye iminsi n'abiryo joro niwe wabanduje. Ahubwo noneho yareruye!!! Bagabo agenzi banjye rero mujye murya akarika byarahindutse.
Kanda hano umusubize

sj - 13/07/2016 saa 15:25

Icyo gitekerezo cyawe cyuzuye ubugoryi nububwa bwinshi nabo yirata ngo yarabanduje wasanga harimo abimana yarokoye kuko tumaze kubona benshi babana nabanduye arikobo batabizi bakwipimisha bagasanga bakiri bazima bakabona gufata umwanzuro urug:my sister yamaranye numugabowe umwaka wose bagiye kwa muganga asangawe ari muzima baratandukana
Kanda hano umusubize

Alias - 16/06/2016 saa 21:01

Najyendumukobwa nakwandu abantu 1000 Kandibampa namafaranga Kuko yarahohotewe bikabije??????
Kanda hano umusubize

Felix Ndayizeye - 14/06/2016 saa 12:15

Nagezaho,abo Yahay Nabo Bazoha Abandi!Namugirinama Yo Kwihana,ariko Nta Ngeso Nziza Yigeranye Ntatubeshe,
Kanda hano umusubize

Eric - 14/06/2016 saa 07:04

Iri ni isomo rikomeye kubagabo twese.nge mushimiye ko yagezeho akabyatura,buriya hari abahita birinda kubera ko abivuze.Imana niyo yonyine ishobora kutwikiriza,n'aho ubundi turamarana pe!
Kanda hano umusubize

nija - 24/06/2016 saa 19:51

Tuve mubibi byose kgo tubashe kurokoka
Kanda hano umusubize

Adeline - 13/06/2016 saa 16:01

Ark abantu baransetsa koko icyo nakubwira iyo wanduza umuhungu cg umugabo uba uri kwanduza natwe abakobwa udakuyemo nurubyaro rwawe uwakunyegereza nagucamo udupande mpereye kurako gace wamarishije basaza bacu wa shitani we uri umugore rusoferi ark abahungu ni mpumyi koko ubwo icyo kida cyawe bakubenguka gute usa no munsi yisafuriya umuntu yize bimugoye urangije umubikamo icyo gitindi ngo nisida nubundi nta mukobwa wankwey inzoga.
Kanda hano umusubize

NIYONKURU SAMWEL% - 15/06/2016 saa 00:21

Adeline ndakwemeye cane gos... iyaburiruhandeyanje bandaguhay'ikibiz" uraboniryo shitani, ryikwiyekurya muburo kigakorumunyororo. nkabandi!!!! adeline--- ndifpuza umukunzi ameze nkawe canke wewe nimero yanj TEL61388449
Kanda hano umusubize

Adeline - 16/06/2016 saa 00:59

Ark se samwe ubona ibyo usaba umukobwa njye nabibona ngo imitungo ngi iki reka da sinanakurangira niba utaramubona ubwo nyine wipfire ntakundi.
Kanda hano umusubize

Elysé - 15/06/2016 saa 20:14

Adeline Wob Wubats? Ufit Ibitekerez Byiza, Nib Byakund Wanyandikiy Kur elynitereka@gmail.com haricyo nshak kukwibariza.
Kanda hano umusubize

Adeline - 17/06/2016 saa 01:34

Ntago nubatse uzatange numero yawe ariko ntuzanterete abarundi sinjya mbizera rimwe narimwe murakoze.
Kanda hano umusubize

byukusenge wilson - 16/09/2016 saa 19:20

nshuti usubije neza nanjye nagufasha kumucamo ibice wakoze
Kanda hano umusubize

Edmond - 13/06/2016 saa 13:41

Icyo mbaza abwirwa nicyi ko yabanduzaga ibyo bikoko bye ?cg yibwira ko umuntu wese uryamanye nundi nta gakingirizo ko byanze bikunze ahita amwanduza,yabanzaga kubapima ngo arebe ko ari bazima na nyuma akareba ko abahamije cg abwirwa niki ko baryamanaga batamurusha irya izindi .
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 12:11

yeweyewewe narekeraho pe nduvayarihoye pe
Kanda hano umusubize

Ndayisenga - 13/06/2016 saa 08:56

ico nomuhanuea nuko yokwihana; ahandiho umuriro uramurindiriy. gusa Yesu aracari kuntebe yimbabazi ,
Kanda hano umusubize

Bahati - 13/06/2016 saa 04:00

Nareke kwanduza abandi ahubwo anyandikire kuriyi email yanjye murangirumuti yivure ubuzima bukomeze email address yanjye Ni yamungu.ba@gmail.com
Kanda hano umusubize

- 12/06/2016 saa 16:52

aragatsindwa
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 17:51

Warabamazde Ariko Gezabo Wihane Imana Ifise Impabazi Nyishi
Kanda hano umusubize

ugirashebuja joel - 12/06/2016 saa 08:10

rekeraho ibyowakoze birahagije
Kanda hano umusubize

ugirashebuja joel - 12/06/2016 saa 08:09

ibyo wakoze imana izabikubaza ,nutihana ukakira yesu nkumukiza wawe
Kanda hano umusubize

man power - 11/06/2016 saa 22:07

ntago wigaga wari indaya uzasarura icyo wahinze ibyo ukora bizagagara kwisi ntisakaye witonde
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 21:49

ntamukobwa wasinze ng akomeze kwitwa umukobwa yitwa umusinzikazi
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 11:32

Nindaya yubugomepeeee
Kanda hano umusubize

alias rwakagaju - 11/06/2016 saa 09:30

uzagere na hano iwacu i rwanda uzahasanga izirya izindi ubahe nabo baguhe.
Kanda hano umusubize

Soustene - 11/06/2016 saa 22:20

Uwo mukobwa ararenze arikose abo bagabo barazira,iki?
Kanda hano umusubize

Benzo Egide - 10/06/2016 saa 22:15

Nabandibare Bereho.
Kanda hano umusubize

giti - 10/06/2016 saa 19:41

Arabesha nta ngeso nziza yigeze kuko umukobwa aja mubuvyiniro akanywa agasinda kugezaho asambanywa ntabimenye. iyo niyo ngeso nziza avuga ?? yarasanzwe ari indaya
Kanda hano umusubize

NIYONGERE LEVIS - 11/06/2016 saa 19:55

UVUZE UKURI YARASANZP AR INDAY
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 21:00

uwo numwicanyi azohura nanyagasani.
Kanda hano umusubize

- 10/06/2016 saa 17:02

uko yaryamanaga nabo siko yabanduzaga ushobora kuryamana numuntu ubana na virusi ntiwandure
Kanda hano umusubize

joach.tuza - 11/06/2016 saa 17:21

Imana izaguha kwihorera.Gusa rekera aho maze ukizwe Imana izagikiza niyo SIDA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X