Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Nyuma y’imyaka ine gutora Nyampinga na Rudasumbwa ba UTB bitagikorwa bigiye gutwara akayabo

Nyuma y’imyaka ine igikorwa cyo gutora nyampinga na rudasumbwa muri kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC cyarahagaze, kuri ubu kigiye gutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24. Ingengo ikubye kabiri iyo cyari gisanzwe gikoreshwa.

Nk’uko byatangajwe na Kabera Callixte, umuyobozi mukuru w’iyi kaminuza ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ngo ubusanzwe iki gikorwa cyo gutora nyampinga na rudasumbwa muri iyi kaminuza cyatwaraga miliyoni 12 gusa, ariko kuri iyi nshuro kigiye kuzatwara asaga miliyoni 24 z’amanyarwanda. Aya akaba akubye inshuro ebyiri ayari asanzwe akoreshwa.

Kabera Callixte yavuze ko iki gikorwa cyari kimaze imyaka igera kuri ine (4) kidakorwa kubera impamvu zitandukanye zirimo; kuba ari igikorwa gihenze, kuba ngo ubundi gutora Miss byarakorwaga na za Kaminuza ariko ngo n’igihugu kikaza gushyiramo ingufu. Byanatumye ubuyobozi bw’iyi kaminuza buba buhagaritse iki gikorwa ngo babanze bategure neza uburyo cyajya gikorwa ku buryo gitanga umusaruro ushimishije yaba ari kuri iyi kaminuza ndetse no ku muryango nyarwanda.

Yagize ati: "Gutora Miss na Mr byari byarahagaze kubera impamvu zitandukanye, icya mbere ni igikorwa gihenze gitwara amafaranga menshi. Ubundi twakoreshaga miliyoni 12, ariko ubu kizatwara miliyoni 24."

JPEG - 224.9 kb
Kabera Callixte, umuyobozi wa UTB wungirije

Kabera Callixte avuga ko icyatumye iki gikorwa kigaruka ndetse kikongererwa ingufu, ari ukumenyekanisha izina rya kaminuza ngo kuko yahoze yitwa RTUC ikaza guhindura izina ikitwa UTB, bitewe n’uko itakiri kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo gusa, ahubwo yabaye kaminuza yigisha ikoranabuhanga n’amasomo y’ubucuruzi.

Iki gikorwa cyo gutora Rudasumbwa (Mr) na Nyampinga(Miss) ngo ni kimwe mu bizatuma izina UTB rimenyekana cyane.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gikorwa kirimo gutegurwa neza ngo kuko ikiciro cya mbere cyarangiye aho abahatana muri iri rushanwa uko ari 20 bamaze kumenyekana, 10 bakaba ari abasore, abandi 10 bakaba ari abakobwa.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uri muri iri rushanwa wese afite igihembo azagenerwa, ariko abazabona ibihembo bishimishije cyane ngo ni batatu (3) ba mbere muri buri cyiro.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’ubuyobozi bwa UTB ngo gutoranya abazahatanira rudasumbwa ba nyampinga hagendewe ku kuba bazi icyo igihugu gikeneye, Kumenya gutanga ikiganiro imbere y’imbaga no Guteza umuco nyarwanda imbere.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gutora nyampinga na rudasumbwa muri UTB kizaba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Kanama 2016, aho ku wa 6 Kanama 2016 iki gikorwa kizasorezwa muri Lemigo Hotel.

Kaminuza ya UTB yatangiye mu mwaka wa 2008 itangira yitwa RTUC, kugeza ubu ifite abanyeshuri basaga 4236 babarizwa mu mashani y’iyi kaminuza ari yo ya Kigali Campus na Rubavu Campus. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bwarebye bugasanga mu gutora Miss Rwanda harimo icyuho kuko nta mwanya wa Rudasumbwa ubamo, bwo ngo bukaba bwarashatse kugaragaza itandukaniro.

Ubu buyobozi kandi buvuka ko bunaboneyeho gukangurira abanyarwanda bose bifuza kwiga muri iyi kaminuza ko kwiyandikishamo bizatangira ku wa 12 Nzeri 2016.

Dore urutonde rw’abazahatanira kuba Mr na Miss UTB

Kigali Campus

Abakobwa
INGABIRE Doreen
BURANGA Cynthia
UWAMAHORO Tidjala
UWANYIRIJURU Roselinda
NISHIMWE UWINGABIRE Albine

Abahungu
MABONEZA Gilbert
RWAMAGAJU Stanley
RUKUNDO Dismas
KIZERA Assouman
KABANDA Alexis

Rubavu Campus
Abakobwa

UWAMURERA Patience
NYIRABARUTA Aline
KAZENEZA Marie Merci
MCYO Nathalie
Isimbi Delice

Abahungu
RUTHI Patrick
NTSINZI Eloi
NKURUNZIZA Enock
Rugamba Charmant
CYUBAHIRO Pacifique

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/07/2016 saa 08:25

Ni Mukihe Gihugu Hatowe Bande
Kanda hano umusubize

Kazige - 27/07/2016 saa 15:40

Ni byiza ko amashuri aha abanyesguri urubuga rwo guteza impano zabo imbere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X