Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Utuntu n’utundi >> 

Yibye umuntu ikofi ihinduka inzoka yomatana nawe ikiganza

Mdu umusore w’imyaka 27 y’amavuko umuhanga mu kwiba mu mifuka y’abantu ku munsi wo kuwa mbere tariki ya 27 Kamena 2016 ntiyahiriwe n’ubujura asanzwe kuko yibye umuturage ikofi ihita ihinduka inzoka nini.

Umujura kabuhariwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo usanzwe uzwi mu gukora mu mifuka y’abantu, yasabye imbabazi nyuma yo kwiba ikofi (akantu babikamo amafaranga bashyira inyuma mu ipantaro) igahinduka inzoka.

Uwo mujura w’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Mdu, yibye ikofi y’uwitwa Sangoma. Ubwo yafunguraga kofi, yahise ihinduka inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ikiri mu ntoki ze.

PNG - 524.6 kb
Akimara kwiba ikofi yahise ihinduka inzoka ya cobra yomatana n’ikiganza

Uwabyiboneye n’amaso yavuze ko Mdu yahengereye Sangoma arimo kurira imodoka itwara abagenzi maze ikofi ye ahita ayikura mu mufuka w’ipantaro. Akibona ko ihindutse inzoka, yahise ashakisha nyirayo ngo amusabe imababazi.

“Urumva akimara kwiba iriya kofi, yagiye nyuma ya kiriya gikuta, arayinfungura, ihita ihinduka inzoka ako kanya. Yaje kubona uwo yakekaga ko ari nyirayo (Sengoma) maze akiyimushyikiriza, ahita amubwira ko atari iye (ikofi) ahubwo ahita amukubita urushyi. Iyo nzoka ntabwo yamuriye ariko yomatanye n’ikiganza cye kuko yagerageje kuyikuraho birananirana na n’ubu”.

Ikinyamakuru Dailytimes kivuga ko Polisi yahise ihagera ariko ibura uko ibigenza, gusa ivuga ko iza kureba uko ivugana na Sengoma, akareba uko yatabara uwo mujura. Kugeza nubu uwo mujura aracyafite iyo nzoka mu biganza kuko yanze kuhava.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Twagirimana alexis - 9/08/2016 saa 15:51

najye ubwonarindimwisukoryaruhango umujurayankuzemumufukawishati akuramo amafarangandamufata ayita ayansubizanukoyadushaga imbaraga imbanaramushyikirije ubuyobozi retayaragowe ubwose irakora ikikuruwomujuragusa nakomezekwihangana
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 18:34

Iyi nkuru ko intangaje!Uwambwira nimuvaho ubuhamya azatanga uko buzaba bumeze?
Kanda hano umusubize

- 3/08/2016 saa 22:53

Mbona igisigaye arugukizwa naho ntamunyabyaha uramira mubyaha
Kanda hano umusubize

IRAMBONA Paterne - 2/08/2016 saa 14:31

ooo rara uwo mujura niyahangane kandi yihane
Kanda hano umusubize

reberamberevincent - 31/07/2016 saa 10:42

Nyiri kofi nagire imbabazi.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Emmanuel - 30/07/2016 saa 06:15

Mbega Umujura Arababaje Kbs Ark C Nuwomukihe Gihugu? Ubwose Uwomuntu Yayibye Sumurozi Erega Iminsi Y, Igisambo Ni Mirongwine Ubundi Kikagaragara Ubwo Nyine Bimuhe Gasopo Imana Nihamukura Azajye Murusengero Kuyishima Ubundi Atange Ubuhamya Nabandi Bajura Bose Barebereho Kuko Ubujura Ningesobi Cyane Kandi Ibangamira Abataribacye Kuriyisi Gushaka Kurya Ibyutavunikiye Wabikurahe? Ok Niyihangane Ark Ntazongere!
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Emmanuel - 30/07/2016 saa 06:04

Umujura Arababaje Kbs Ark Nicyo Cyabashobora Nimana Izamukura Ahongaho Nahubundi Niyihangane2!
Kanda hano umusubize

kubwimana omega jules - 29/07/2016 saa 21:38

uwomujura arababaje nukumusabira iyonzoka ikamuvaho
Kanda hano umusubize

kubwimana omega jules - 29/07/2016 saa 21:36

uwomujira arababaje nukumusabira iyonzoka ikamuvaho
Kanda hano umusubize

kubwimana omega jules - 29/07/2016 saa 21:33

isi yameze amenyo peeeeeee
Kanda hano umusubize

MUHIRE jean bosco muri R D C - 22/07/2016 saa 18:42

njendumiwe arikonibyiza wendaubujurabgagabanuka.
Kanda hano umusubize

MICO CHRISTIAN RDA - 26/07/2016 saa 18:18

NTUGACIRE UMUNT U URUBANZA NAWE SIWE WA SANGA AR I UBUKENE.
Kanda hano umusubize

reberamberevincent - 31/07/2016 saa 10:39

Nyiri kofi nagire imbabazi
Kanda hano umusubize

Jean Damaur - 18/07/2016 saa 21:34

Yebabawe!! uwo Songoma nihatari!!!
Kanda hano umusubize

- 14/07/2016 saa 07:55

isi yaramez amenyo umushats ibura uwitunganya
Kanda hano umusubize

Nsanzimama Jmv - 27/07/2016 saa 08:13

Bibere Bose Urugero Nta Keza Ko Kwiba.
Kanda hano umusubize

Gaudiose - 13/07/2016 saa 18:11

Isi ishyitse kumusozo
Kanda hano umusubize

Mpagazehe Niyonkuru - 4/07/2016 saa 18:58

Isi Irarangiyepe Kuko Umva Ibitangiyekubape! Abasenga Nimusengepe Kuko Byarangiye!
Kanda hano umusubize

- 4/07/2016 saa 09:21

BIRATANGAJE PE! ISI IRASHAJE PEEE!!!
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 10:55

Wamukristowe nugendera kubyabantu nukurikwabo ufitibibazo byakubuzakujya nomwijuru gendera kiri Yesu wenyine uhereko uvugekurumugenzi ujyamwijuru.
Kanda hano umusubize

Paccy - 1/07/2016 saa 21:58

Yesu mwii!!ndatunguwe pe ahubwo uwo mugabo ndamushimiye azadupasse utwo tuntu hano murwanda twihanangirize abaswa!
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 10:25

Ibaze ubikorey'uwomumuryangowawe wihakurahira Yesu
Kanda hano umusubize

JEADO IGISUMIZI - 30/06/2016 saa 16:48

NDUMIWE PEE ARIKO NICYO CYASHORA IBSAMBO
Kanda hano umusubize

Umukunzi Blaise - 1/07/2016 saa 07:00

Ndumiwee! Isi Yameze Amenye
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 11:06

Ni Danje Pee! Ubwose Yabikoreye Iki?
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 10:29

I bazenawe icatumy'abikora
Kanda hano umusubize

Tuyizere Jean Claude - 26/07/2016 saa 20:56

Nawe ibyo uriya mugabo yakoze uramutse ufite ubushobozi wabikora cyeretse abajurura batakwibasiye
Kanda hano umusubize

titi - 30/06/2016 saa 16:33

sha uwanyiribiye televiseur na radio yo mumodoka azajya arya amarirandoki ya buri gitondo kugeza abigaruye. ibisambo nicyo cyabashobora
Kanda hano umusubize

- 8/07/2016 saa 01:40

oyamumu vandu jyira impuwe nawe uzazijyirirwa
Kanda hano umusubize

PATRICK - 19/07/2016 saa 20:47

ha!haaa!! NIKOBIMEZEBOKANYAGWA SHA NANGE UWANWARIYETEREFON WARAHI NANGE AZABONAYOGAPFA
Kanda hano umusubize

tuyizere gervais - 30/06/2016 saa 12:39

Yabonye isomope kuko abajura bareze
Kanda hano umusubize

jose - 29/06/2016 saa 07:49

Hamwe iyo nkuru yoba ari yukuri uwo mugabo abonye ibara ngira ntazongera kwiba.
Kanda hano umusubize

habihirwe eric - 1/07/2016 saa 22:12

Niyukuri banjye babahana, Jose mwampa number yanyu Nibantacyo bibatwaye?
Kanda hano umusubize

habihirwe eric - 1/07/2016 saa 22:12

Niyukuri banjye babahana, Jose mwampa number yanyu Nibantacyo bibatwaye?
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 05:19

mani gahose uzame:0722950982
Kanda hano umusubize

valentine - 28/06/2016 saa 20:22

awaa!!! nicyo mwakabonye!!! ubundi mubamuri mubiki? ntamaboko mugira kugirango mwicirincuro? iyaba byagumagako!!!
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 28/06/2016 saa 17:36

Kimwe n'indi nkuru IMIRASIRE.COM iherutse kuduha yerekeye abafundi bibye cement muli Uganda noneho UMUPFUMU akabarogesha kurya amabuye,iyi nkuru ni indi gihamya yuko ABADAYIMONI babaho koko.Ntimukabihakane.Kuko na YESU ubwe yivugiye ko abadayimoni aribo bayobora iyi si bafatanyije na Chef wabo,SATANI (Yohana 12:31).Nubwo abantu batabizi,BIBLE ivuga ko SATANI ali imana iyobya abantu nkuko tubisoma muli 2 Abakorinto 4:3,4.Ngo SATANI yigira MALAYIKA w'umucyo (angel of light).SATANI akoresha cyane amadini nkuko Muzehe MPYISI yavuze.Nubwo abayobozi b'amadini biyita abakozi b'imana,BIBLE yo ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Ngo bakoresha amagambo y'amahimbano kubera IRARI (greed) ryabo.Bisome muli 2 Peter 2:3.Urugero,babeshya ko imana yaberetse ko ugiye gukira cyane,ko ugiye kubona akazi gakomeye,ko bagiye kwirukana INYATSI yawe mu izina rya Yesu,etc...Ndetse Yesaya 56:11,havuga ko ali Abungeri b'ibisambo(greedy Pastors). Mu gihe YESU n'Abigishwa be birirwaga mu mihanda buli munsi babwiriza ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8 na Ibyahishuwe 20:33,abandi bo bategereza kuza muli "Boutiques" zabo arizo nsengero rimwe mu cyumweru baje gutwara icyacumi,ubundi bakibera muli Business nk'abandi bose.Bivanga cyane muli Politics nyamara YESU yarabitubujije (Yohana 17:16).Nizere ko bemera ibyo MPYISI yabavuzeho ko bakorera SATANI.Yakoranye nabo,arabazi cyane.Birababaza kubona abayoboke babo batazi ko Pastors bakorera SATANI nkuko MPYISI yavuze.BIBLE ivuga ko nibatabahunga bazarimbukana nabo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X