Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

01 Ukwakira 1990: Byinshi utari uzi byaranze iminsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, mu Rwanda ni umunsi wahariwe gukunda igihugu, ukaba warahujwe n’umunsi wibukwaho itangizwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda ariko ukaba wizihirizwa rimwe n’umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare za buri mwaka, aho ingabo zahoze ari iza APR zinjiraga mu Rwanda zigatangira urugamba rwamaze imyaka itatu n’amezi icumi bityo hakaba hashize imyaka 25 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe Twifashishije ibiganiro byigeze gutangwa na General Ceasera Kayizari na Gen Happy Ruvusha. Hari mu 2011

Benshi mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, bari mu ngabo za Uganda (UPDF), ubwo bamwe bahitagamo kwifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi bakiyemeza kubohora u Rwanda, dore ko byafashe igihe kinini hagakoreshwa n’imbaraga n’ubushobozi by’Abanyarwanda bari no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzaniya, u Burundi n’ahandi.

JPEG - 63.8 kb
Nyuma y’urupfu rwa Gen Rwigema Perezida Kagame niwe wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda

Icyo gihe begeranyaga inkunga y’amafaranga ndetse n’abasore bahitagamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura urugamba.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990,ni yo yabaye imbarutso.

Mu kwezi k’Ukuboza 2011, mu kiganiro n’itangazamakuru LT General Siza Kayizari ndetse na Gen Happy Ruvusha wari Eskoti wa Gen. Rwigema ubwo twari i Kagitumba aho rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ndetse ari naho isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ryumvikaniye, bagize byinshi basobanura ku minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ceaser Kayizari abisobanura, ku itariki ya 01 ukwakira 1990, bambukiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba aho bambutse mu gitondo kare bagera ku bantu magana abiri, bakinjira mu byiciro ku buryo ahagana mu masaa sita z’amanywa bari bamaze kugera ku basikirikare 800 bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Siza akomeza avuga ko intambara yo ku mupaka wa Kagitumba itamaze iminota irenze itatu, bityo bagakomeza bigira imbere nubwo avuga ko byageze aho bikaba ngombwa ko bahindura uburyo urugamba rwarwanwaga.

Gen Siza kandi akomeza asobanura ko ubwo binjiraga mu Rwanda bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Uganda, amapeti n’indagamuntu za gisirikare bya Uganda, ariko mbere y’uko bambuka umugezi w’Umuvumba byose babijugunye mu mazi.

Siza Kayizari wari mu binjiriye ku mupaka wa Kagitumba avuga ko n’ubwo urugamba rwari rworoshye kurukomereza Kagitumba, abayobozi ba RPF baje gutekereza ko nibakomereza urugamba mu gace karimo abaturage biza kubagiraho ingaruka, bityo bagahitamo kwinjiririra iy’amajyaruguru mu gace k’i Burunga aho batari borohewe no kubona ibyo kurya ndetse n’ubukonje.

Yagize ati “ hano (Kagitumba) hari abaturage, abayobozi baravuze bati ’intambara nituyitangirira mu baturage, abaturage barahashirira, afazali reka tugire ikibazo cy’ibyo kurya, turwane n’abarwana, kuko burya intambara igera muri Kapitali yarangiye, iyo ubonye bakugeranye muri Kapitari ujye umenya ngo intambara yarangiye..."

Ni cyo gituma intambara yatangiye Kagitumba, ntiyatangirira Byumba ntiyatangirira Ruhengeri

Lieutenant General Siza asobanura uburyo bajugunye ibirango by’igisirikare cya Uganda mbere yo kwinjira mu Rwanda aho agira ati “tugeze kuri uyu mugenzi (Umugenzi w’Umuvumba) twahageze twambaye uniforme za kiriya gihugu (Uganda), mu gitondo twari magana abiri, aya masaha twari tumaze kuba magana inani (11h47).

JPEG - 69.4 kb
Abasirikare b’inkotanyi mu minsi itangira urugamba

Intambara ya hano yamaze nk’imonota itatu yonyine, yari irangiye. Ariko icyaranze intambara ya hano…, ni uko twari dufite identity card za gisirikari z’i Bugande." Ibi bya hano byose (yerekanaga amapeti ari ku mwenda), byasigaye mu mugenzi w’Umuvumba..,guhera ku bya Fred Rwigema”.

Lieutenant General Siza Kayizari avuga ko iyi tariki ya mbere yabaye imbarutso y’iterambere ry’ibimaze kugerwaho bigikomeza n’uyu munsi...

Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwariho, bwumvaga ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu, mu gitondo cyo kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira 1990, Radiyo y’igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe ndetse ko igihugu kinjiye mu ntambara cyavugaga ko cyatewe n’Ubugande.

Guhera uwo munsi hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe (couvre-feu) aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko turenze abantu babiri, ko tutemewe.

By’umwihariko nta muntu wari wemerewe kugenda mu muhanda guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri wese yasabwa kuba ari we mu rugo kuva sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Nkuko bisobanurwa na Gen Happy Ruvusha, wari mu barindaga Gen. Maj Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice. General Ruvusha ati “ icyo gihe nari body guard wa Rwigema.

Tuza ku itariki ya 02 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 01 iraza ijya ahantu bita Nyabwishobonzi,… twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Rwigema) aratubwira ati ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gu-kominiketinga (coummuniquer) kugira ngo mbashe kuyobora urugamba, ari abari iburyo bwanjye n’ibumoso bwanjye mbikurikirane neza. Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y’ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z’amajipe exfar yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk’amasasu nk’atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Rwigema. Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by’ukuri tuhamara n’umwanya. icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe." .

Col Ruvusha Happy yerekana aho isasu barashe Rwigema ryahingutse mu mutwe
Benshi bakunze kwibaza impamvu mu bari kumwe na General Majoro Fred Rwigema ari we wapfuye ku ikubitiro, ari na byo bituma bamwe babivuga ukwinshi, bamwe bakeka ko Jeneral Rwigema yaba yarishwe na bagenzi, hibazwa uburyo yaba yarapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba, kuri iki kibazo Gen Ruvusha Happy avuga ko ibyabaye kuri Rwigema ari iby’urugamba nkuko abihamya nk’uwarashwe bari kumwe.

Ati“..jye ubabwira ibi nari kumwe na we, yari yararwanye intambara nyinshi.., ni nkuko wambaza kuki wowe uri ho, kandi nazanye n’abantu ibihumbi byinshi ariko bose si ko bariho", Gen Ruvusha Happy warindaga Fred Rwigema.

Ruvusha avuga ko byakomeje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda guca intege na morali abasikikare, maze bamushyinguye hafi aho babanje kwereka umufasha we umurambo wa Rwigema.

Gen Ruvusha avuga ko mbere y’uko ashyingurwa I Kagitumba, habanje kwerekwanwa uburyo yarashwemo, ndetse n’umugore we icyo gihe akaba yari ahari mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’ibyo abantu bakekaga ko Jenerali Majoro Fred Rwigema yaba yarishwe biturutse ku gusubiranamo kw’abari ingabo za RPF, akaba yarashyinguwe Kagitumba itariki 25 Ukwakira 1990.

Nyamara ubwo mu burasirazuba bw’igihugu, urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanyije, mu gihugu hagati hari hatangiye ibikorwa byo gufata abitwaga ibyitso, cyane cyane abatutsi bari mu nzego z’imirimo itandukanye n’abari bajijutse, aho bagiye bafungirwa mu ma sitade na za burigade zariho icyo gihe.

Ku itariki ya 04 Ukwakira 1990, nibwo muri Kigali haraye humvikana urusaku rw’imbunda. Benshi mu banyarwanda batangiye guhohoterwa no gutotezwa bavuga ko bafitanye isano n’intambara yashojwe mu gihugu n’Inkotanyi.

Mu gihe mu burasirazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanjije hagati y’ingabo za FAR na APR, mu gihugu hagati ibintu ntago byari byoroshye kuri bamwe, aho za kasho za Komini, Gereza na Burigade ndetse n’amasitade, byari byuzuye abantu bafashwe bagafungwa bitwa ibyitso by’inyenzi zateye u Rwanda.

Muri iki gihe mu gihugu hose hashyizweho ibihe bidasanzwe by’umukwabu nk’igihugu kiri mu ntamabara.

Tariki ya 03 Ukwakira 1990, mu murwa mukuru Kigali ndetse no mu gihugu hose habaye ibikorwa byo gushyingura imitumba, nk’ikimenyetso cyo kwishma, aho Ubutegetsi bwa Habyarimana bwishimiraga urupfu rw’uwari Umukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Fred Rwigema.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

didi - 26/10/2016 saa 16:02

ariko nk'ababaza ngo umwanzi ni nde? ari uwateye n'uwatewe? murumva mutibarisha!!!! umuntu aba umwanzi bitewe na politique na gahunda imuranga. uwatewe niwe wari umwanzi bitewe na polititique mbi yarafite: irondabwoko, kwanga ko abanyarwanda bataha mu rwabo nkaho atari abana b'u rda. ariko uwateye icyo gihe yashakiraga abanyarda bose ubumwe, ngaho namwe nimwibaze umwanzi yarinde?
Kanda hano umusubize

Marira - 3/11/2016 saa 21:07

Ngo uwatewe niwe warumwanzi? Uwo watewe yari leta, harimo abanyarwanda bagerageza kubana neza nyuma y'intambara n'amateka bavuyemo kuva 1959-1966.Iyuteye igihugu nk'icyo ntibyari bitangaje kumvako bamwe mubavutse kubabyeyi basizubuzima murizo ntambara bongera kuzamura urwango.Ubumuntu ateyurwanda ibyumuntu numwe adashobora kwifuza, mwareba ukuntu mumezi 2 byahinduka.Leta ya Habyarimana yamaze imyaka 4 muntambara bamwe bahitamo guca akadodo gato kari gasigaye.
Kanda hano umusubize

RWEMA - 13/10/2016 saa 15:59

THAT'S MY HERO
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 11:28

RIP our hero Fred!!! wagiye tukigukeneye!!! muzadufazhe mudushakire rimwe mu ma speech yavuze twumve ijwi ry, Iyo ntwari yahogoje benshi!!!
Kanda hano umusubize

mpayimana emmanuel - 3/10/2016 saa 10:03

ariko arabateye nabatewe nuwatewe umamwanzi ninde
Kanda hano umusubize

À - 3/10/2016 saa 10:29

Umwanzi Ni Wowe
Kanda hano umusubize

Kagabo - 9/10/2016 saa 14:11

Emanuel abajije ikibazo cyiza kuko iyuru musoda ugmba kuzuza inshingano wahawe zirimo kurinda ubusugire bw'igihugu.Bityo uteye aba ari umwanzi.Kimwe nuko Fdlr ubu arumwanzi.
Kanda hano umusubize

Ras rwande mule - 24/10/2016 saa 12:42

Nimwe mwa muliye nalimpali reka gushuka abandi
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 22:52

iby'urupfu rwa Gen.maj Rwigema n'ibanga yuko bagenzibe:Bayingana Bunyenyezi nabo bahise bicwa
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 2/10/2016 saa 11:43

ariko umugore wa Rwigema baramuriye barakabya kuko ntaho njyanumva afite nkinshingano mukazi kigihugu kandi byose babikesha umugabo we . yabarubumenyi bucyeyaaaa kuko yenda atize yaba aricyi!?
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 2/10/2016 saa 11:43

ariko umugore wa Rwigema baramuriye barakabya kuko ntaho njyanumva afite nkinshingano mukazi kigihugu kandi byose babikesha umugabo we . yabarubumenyi bucyeyaaaa kuko yenda atize yaba aricyi!?
Kanda hano umusubize

fred - 30/10/2016 saa 05:57

hari ibintu bitaragwa: diplome, I.C, permi, ubutwari ...niyi mpamvu LT Fred Rwigema ibyo yakoze ni we tubibaraho. ikindi ni uko umuryango we uri mu gihugu gitekanye ukabasha kwiteza imbere n'igihugu muri rusange. sinumva icyo ushaka kuvuga rero.
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 10:47

fredigwigema.Twavugako.Umunsiwewariwageze.Namugayonahonako.Atagize.Ese.Ahubwoko.Mutatubwira.Ukuntukagameyaje.Atarimurwnda.Agahita.Ayobora,igihugu.Ngomuntatubwire.Ukuntu.Havyarimanayishwe.Nuwariperezidanagamira.Ukuntubapfuye
Kanda hano umusubize

Mikeno - 2/10/2016 saa 08:05

Ese kuki iyo muvuze umunsi wambere w'urugamba mutwereka Kagame kandi ataranahari?
Kanda hano umusubize

Mr TYPE - 2/10/2016 saa 06:31

RWEMA gutukana nibyo bagutoje? mureke KAMIKAZI ni igitekerezo cye nawe ushyireho icyawe tugihe amashyi cyangwa tukinenge.
Kanda hano umusubize

RWEMA - 13/10/2016 saa 15:52

NTAGO NAMUTUTSE NAMURASE UBUTWARI URIYA MUNYAMAHANGA .
Kanda hano umusubize

Gashyimbo - 2/10/2016 saa 03:14

Mwatubwira icyo Peter Bayingana na Chris Bunyenyezi bazize kandi n'impamvu amazina yabo atajya ahingutswa nk'abandi batangije urugamba? Barasiwe he ? Ko tubwiwe ahi Rwigema yarasiwe, bo baba bararasiwe Gatuna? Ruhengeri se? mu mutara se? Murakoze
Kanda hano umusubize

MUSENGIMANA - 1/10/2016 saa 22:43

Ibyurwo rupfu nurujijo ruzwi n'imana abobarikumwe bo ntibarusobanura neza ese iyoTabwira ko arashwe ntibarikubimenya ? nta caval c baribakoze nkabantu baribarashweho ?ese ubwontabibazo baribafitanye L kwikeka bifite impamvu
Kanda hano umusubize

jado - 1/10/2016 saa 20:06

wowe ubishidikanya ntabwo wavuga ngo abandi basirikari bashyingurwaga aruko bahamagaye abagore babo wibuke ko Afande Rwigema ariwe waruyoboye urugamba ntabwo yari gushyingurwa umuryango we utabimenyeshejwe ndetse nabari bamwungirije mu Rugamba ngo nabimenye. ikindi numvise ushidikanyaho nihambwa ry'imitumba mu mujyi wa kigali jyewe ndabihamya nigaga muwa mbere primary icyo gihe ndabyibuka narabibonye namaso yanjye abantu bikoreye imitumba mukirago bavuza amafirimbi bavuga ngo bagiye guhamba Rwigema nari mu mujyi wa kigali niho navukiye Afande Ruvusha ibyo avuga byimitumba ndabihamya byarabaye sinabyibagirwa. uwabihakana nutarahabaga tujye dukuraho urujijo byakorwaga ku manywa habona.
Kanda hano umusubize

jado - 1/10/2016 saa 19:57

wowe ubishidikanya ntabwo wavuga ngo abandi basirikari bashyingurwaga aruko bahamagaye abagore babo wibuke ko Afande Rwigema ariwe waruyoboye urugamba ntabwo yari gushyingurwa umuryango we utabimenyeshejwe ndetse nabari bamwungirije mu Rugamba ngo nabimenye. ikindi numvise ushidikanyaho nihambwa ry'imitumba mu mujyi wa kigali jyewe ndabihamya nigaga muwa mbere primary icyo gihe ndabyibuka narabibonye namaso yanjye abantu bikoreye imitumba mukirago bavuza amafirimbi bavuga ngo bagiye guhamba Rwigema nari mu mujyi wa kigali niho navukiye Afande Ruvusha ibyo avuga byimitumba ndabihamya byarabaye sinabyibagirwa. uwabihakana nutarahabaga tujye dukuraho urujijo byakorwaga ku manywa habona.
Kanda hano umusubize

GASABA IMBABAZI - 1/10/2016 saa 18:27

Mbanjye kwisegura na magambo yavuzwe nabakurambere sayanjye,je cite:igihugu gihira imbwa nabasazi,aha ndashaka kuvuga benshi murabo bahambaga iyo mitumba nibo barikwinikiza,hari nabavuhako bo bitwaga ba Rwigema rutarurwinyenzi.(homo),la revolution mange ses propres enfants.Intwari nka Rwigema ntizipfa kuko FPR ye irahari kandi yabaye ubukombe,abasheshe akanguhe,abagabo abasore nabagore barayiyobotse iba ubukombe.Kandi yasize nurubyaro, harikidashoboka rero nuko umukunzi apfa nti mujyane nawe ntagaruke ngo arebe abo yasize.Ibikorwa yasize bizivugira, twaratashye turi mu rwanda.IL Y A LE NOIR ET LE BLANC.RIP.
Kanda hano umusubize

GASABA IMBABAZI - 1/10/2016 saa 18:26

Mbanjye kwisegura na magambo yavuzwe nabakurambere sayanjye,je cite:igihugu gihira imbwa nabasazi,aha ndashaka kuvuga benshi murabo bahambaga iyo mitumba nibo barikwinikiza,hari nabavuhako bo bitwaga ba Rwigema rutarurwinyenzi.(homo),la revolution mange ses propres enfants.Intwari nka Rwigema ntizipfa kuko FPR ye irahari kandi yabaye ubukombe,abasheshe akanguhe,abagabo abasore nabagore barayiyobotse iba ubukombe.Kandi yasize nurubyaro, harikidashoboka rero nuko umukunzi apfa nti mujyane nawe ntagaruke ngo arebe abo yasize.Ibikorwa yasize bizivugira, twaratashye turi mu rwanda.IL Y A LE NOIR ET LE BLANC.RIP.
Kanda hano umusubize

Rwema - 1/10/2016 saa 16:16

@Kamikazi, ibintu wanditse ntibisobanutse! Imyandikire ipfuye n'ibitekerezo bidasobanutse!
Kanda hano umusubize

nuru - 1/10/2016 saa 15:48

muzaduhe amateka yukuntu paul kagame yageze kurugamba nezaneza turabashimira cyane
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 15:45

fred waringabo papa sinzakwibagirwa
Kanda hano umusubize

Mahoro - 1/10/2016 saa 14:43

Imana Izamuhe Iruhuko Ridashira Yakoze Ibyo Yagombaga Gukora Mugihe Cye Ijuru Turarikwifurije Rwose Warakoze.
Kanda hano umusubize

peter - 1/10/2016 saa 14:02

sacrifices
Kanda hano umusubize

Kamikazi - 1/10/2016 saa 13:33

Rwigema yari imfura kdi ntateze kuzava mu mitima y'abanyarwanda benshi
Kanda hano umusubize

Kamikazi - 1/10/2016 saa 13:32

Ibyurupfu rwa Rwigema igihe cyose biranshengura. Nonese iyo mitumba yambwaga gute kdi urupfurwe rwari rwagizwe ibanga, abahambaga imitumba bari babwiwe n'iki ko yapfuye? Kubera iki amaze gupfa abo bari kumwe bagize kwicyeka bagahamagara umufasha we ngo bavaneho urwicyekwe, nonese niko byagiye bijyenda kubasirikare bose baguye kurugamba habanzaga guhamagara abafasha cg imiryango yabo ngo berekwe uburyo ababo bapfuyemo?
Kanda hano umusubize

nuru - 1/10/2016 saa 15:47

biragoye kumva ibyurupfu rwanyakwigedera intwari nkuru gusa twe ntitwabona icyo twamushimira we wabashije kugira ubutwari bwogutekereza kubohora u rwanda agafata iyambere mukuza guha amahoro abanyarwanda ahwari Imana izamuduhere ibihembo naho ibyokumenya uko yapfuye twe ntacyo twahiduraho ubutwari yagize buzamuhesha ibyo yaikuzabona Imana ikomeze irinde umuryango we
Kanda hano umusubize

Rubimbura - 1/10/2016 saa 17:44

kamikazi kuba barahamagaye umudamu bakabanza kumwereka umurambo wumugabo we nukugirango ashire amatsiko kuko nawe ubwe ntiyabyiyumvishaga ko yarashwe,ariko ntabwo burimusirikare wese wapfaga bamwerekaga umuryango we kandi bari Ku front basumbirijwe numwanzi.
Kanda hano umusubize

Ruberintwari - 1/10/2016 saa 23:19

Uwo Rwigema vyogora kwumvisha abantu ko yishwe ningabo za Habyarimana bugingo nizo nsiguro zose batanga ntabwo zisobanutse. Muntambara buriya kugambana bibaho no kubanza huhamagara umigore harimwikibazo. Igihambaye kuko Abo yipfuzaga kurengerwa barengew
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X