Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Amabanga y’urupfu n’akagambane Perezida Kayibanda yagiriwe na Habyarimana

Coup d’Etat yo kuwa 05 Nyakanga yakurikiwe na poropaganda zo kubeshya zari zigamije kwizeza ko Habyarimana yari amaze kurokoka umugambi wo kumwivugana wari ugiye gushyirirwa mu bikorwa mu rugo kwa Kayibanda, kandi ko n’abandi basirikare bakuru bakomoka mu majyaruguru bari ku rutonde rw’abagomba kwicwa. Abanditsi banyuranye, nka Bonaventure K. Mureme bagaragaje neza uko ibintu byagenze.

Bagaragaje bihagije ko cyari ikinyoma gikabije cyatewe n’uko abateguraga coup d’etat bari banze ko habaho ibiganirompaka. Urugero, byavuzwe ko uwitwa Captain Bizimana André ariwe wagerageje gutangira Habyarimana ariko bikamunanira ngo kubera ko Habyarimana yari afite ibigango.

Nyamara kandi iyo ugereranyije ayo makuru n’uko Captain Bizimana yatawe muri yombi nyuma yaho gato, ibyo Habyarimana yamuvuzeho ko yari agiye kumuhagarika, bita agaciro.

JPEG - 48.5 kb
N’ubwo basangiraga umwe yaryaryaga undi ari nako amuteguraho umugambi mubi

Captain Bizimana yafashwe n’umusirikare wari ufite ipeti rya Sergent Major witwa Mbonigaba Guillaume wari umukanishi, akanaba mukuru wa major Rwendeye. Aha Mbonigaba avuga ko yatumwe kwa Captain Bizimana wari utuye iruhande rwa Ecole Belge, agakomanga Bizimana akaza gufungura.

Mbonigaba ngo yabwiye Bizimana ko general Habyarimana amushaka byihutirwa kuri état-major.

Captain Bizimana ngo yinjiye mu nzu yambara neza afata aga carnet yandikagamo utuntu arasohoka. Yagiye kwegera imodoka ye, sergent major Mbonigaba amusaba ko yamutwara muri jeep yari ajemo, ibintu Bizimana yakiriye n’umutima ukeye kuko nta kintu yikekaga.

Ubwo baragiye bageze Nyabugogo Bizimana abona ko batagiye kuri Etat Major ahubwo bagiye mu Ruhengeri. Ubwo nibwo yatangiye gushaka kwanga bahita bamushyiraho amapingu.

Urupfu rwa Kayibanda

Urupfu rwa Kayibanda ubwarwo narwo rwavuzweho byinshi bitandukanye, ku buryo kwemeza ikintu cyaba cyaramuhitanye bitapfa koroha, keretse nka Habyarimana azutse akavuga ukuri kwa nyako k’ukuntu yapfuye kuko nkeka ko ariwe muntu wari ufite amakuru ya nyayo ku rupfu rwa se wabo wa batisimu.

Umusirikare wari ufite ipeti rya caporal bise Giti kubw’umutekano we, akaba yarakomokaga i Byumba, yari umwe mu basirikare bari bashinzwe kurinda mu rugo rwa Kayibanda ubwo yicwaga.

Ku ruhande rumwe, nk’uko umwanditsi Bonaventure Mureme avuga, Gregoire Kayibanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 15 Ukuboza 1976 yishwe na Elie Sagatwa afashijwe n’abasirikare barindaga Kayibanda barimo Giti, bakaba baramwicishije imigeri ya botine bamukubitaguye mu mbavu bakazimena.

Nyuma yaho ngo aba basirikare babahaye avance ku mushahara wabo w’imyaka ibiri boherezwa mu makomini bakomokamo ndetse babuzwa no kuyasohokamo ukundi.

Nk’uko Mureme akomeza avuga, ngo gutabwa muri yombi kw’aba basirikare ku gicamunsi cyo kuwa 15 Ukuboza 1976 ngo rwari urwiyerurutso.

Nyuma y’imyaka ibiri y’ubushomeri, Giti yagiye gusaba akazi k’izamu Umubiligi wari umaze gufungura chantier muri komini y’iwabo kubera ko atari yemerewe kuyisohokamo.

Muri icyo gihe nibwo Giti yamennye ibanga ritari gupfa kumenyekana mu mateka y’u Rwanda. Giti avuga ko Kayibanda yanizwe na Elie Sagatwa mu gitondo cyo kuwa 15 Ukuboza 1976, hanyuma abasirikare barindaga urugo rwe barimo na Giti bakaza kumurangiza bamunyukanyuka na botine zabo imbavu bakazijanjagura.

Andi makuru avuga ko Kayibanda yari yaroherejwe muri Rwerere mu Ruhengeri, hanyuma umugore we akaza kwitaba Imana mu rugo iwe i Kavumu hafi ya Gitarama. Kayibanda ngo yari yarakatiwe igifungo cya burundu hifashishijwe iteka N° 0001/ 74/ CM ry’urukiko rwa gisirikare ryo kuwa 29 Kamena 1974 bisabwe na Habyarimana Juvenal.

Ngo Kayibanda yaje gupfira iwe kuwa 15 Ukuboza 1976. Amakuru avuga ko Kayibanda yaje kumva ababara hafi y’umutima, hanyuma umuhungu we, Pio abimenyesha abamurindaga bahise bahamagara umuganga wo mu bitaro bya Kabgayi.

Uwo muganga utari warigeze avuraho umukuru w’igihugu na rimwe, yahageze ahagana saa moya z’ijoro hanyuma mu minota igera nko kw’icumi yahamaze, yahise asohoka avuga ko Kayibanda nta kibazo gikomeye afite amwandikira imiti yakuwe muri pharmacie y’ibitaro.

Muri iryo joro ngo Kayibanda yaje gukomeza kuribwa, bigeze nka saa kumi za mugitondo Kayibanda aba ararangiye. Hakaba hari kuwa 15 Ukuboza 1976.

Ngayo amateka y’ihirikwa rya repubulika ya mbere n’urupfu rwa Gregoire Kayibanda twabashije kubegeranyiriza uko bivugwa gutandukanye, ariko hakaba nta wapfa kwemeza ibiri ukuri n’ibinyoma cyeretse habayeho iperereza ryimbitse rikozwe n’abantu badafite aho babogamiye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RASHID - 23/09/2016 saa 12:33

wowe witwa yusuf ibitekerezo byawe ni nki bya Habyarimana naKayibanda kuko birimo amacenga yingenga bitekerezo mbi.ibogamiye abo bagome bahekuye U RWANDA
Kanda hano umusubize

ODETTE MUSENGIMANA - 21/09/2016 saa 12:35

Uriya musaza yararenganye kwer
Kanda hano umusubize

rwema - 1/10/2016 saa 01:08

yarenganye ate?uzi abo yarenganije uko bangana?
Kanda hano umusubize

Baza - 3/11/2016 saa 21:40

Ujyumenyako yayoboye igihugu kirimuntambara.
Kanda hano umusubize

karemangingo - 21/09/2016 saa 08:43

ikibazo cyanyu muba muzi uduce tumwe gusa.hari ahitwa Rwerere ahahoze ari Prefecture Ruhengeri ahari commune Cyeru ahari Isar Rwerere.
Kanda hano umusubize

karemangingo - 21/09/2016 saa 08:41

ikibazo cyanyu muba muzi uduce tumwe gusa.hari ahitwa Rwerere ahahoze ari Prefecture Ruhengeri ahari commune Cyeru ahari Isar Rwerere.
Kanda hano umusubize

aimable Kanyarwanda - 21/09/2016 saa 08:22

Ndagira ngo mbwire uriya wiyise Village Urugwiro ko Rwerere bavuga iba mu Ruhengeri ndetse hari ahahoze ISAR (ikigo cy'ubushashatsi mu buhinzi) ISAR RWERERE ni mu Ruhengeri ndakeka hafi y'ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Ndabikubwira kuko mbizi neza. Hari icyahoze ari Komini Rwerere ku Gisenyi ariko Rwererre ya Burera na Ruhondo ari naho hahoze Prison (ngo iri mu mazi hagati) noneho aho hantu hitiriwe ISAR RWERERE ahantu bakundaga gukora ubushakashatsi mu buhinzi cyane cyane IBIRAYI bya SANGEMA. Komera turi kumwe!!!
Kanda hano umusubize

aimable Kanyarwanda - 21/09/2016 saa 08:17

Ndagira ngo mbwire uriya wiyise Village Urugwiro ko Rwerere bavuga iba mu Ruhengeri ndetse hari ahahoze ISAR (ikigo cy'ubushashatsi mu buhinzi) ISAR RWERERE ni mu Ruhengeri ndakeka hafi y'ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Ndabikubwira kuko mbizi neza. Hari icyahoze ari Komini Rwerere ku Gisenyi ariko Rwererre ya Burera na Ruhondo ari naho hahoze Prison (ngo iri mu mazi hagati) noneho aho hantu hitiriwe ISAR RWERERE ahantu bakundaga gukora ubushakashatsi mu buhinzi cyane cyane IBIRAYI bya SANGEMA. Komera turi kumwe!!!
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 20:00

Mumakomini Yaragize Ruhengeri Nta Rwerere Irimo
Kanda hano umusubize

muntu - 20/09/2016 saa 21:55

mwese imirongo muzikuyisoma kurusha abapastoro aliko ibikorwa ishwi daa ubwo uwaruse undi ninde imana ifashe urwanda
Kanda hano umusubize

Ignace Emmanueli Andrea - 22/09/2016 saa 00:46

Nawese kuhayubaza uwarushijundi washaka kugra icyubahaye?
Kanda hano umusubize

muntu - 20/09/2016 saa 21:53

mwese imirongo muzikuyisoma kurusha abapastoro aliko ibikorwa ishwi daa ubwo uwaruse undi ninde imana ifashe urwanda
Kanda hano umusubize

vugukuri - 20/09/2016 saa 21:20

Ubu se iyi nkuru yawe itubwiye iki ku rupfu rwa Kayinda?Ubundi se washakaga kumvikanisha iki?none se Habyalimana we ari he? ngira ngo abo bicanyi ba Repuburika ya 2 nako ya 3 bahembewe ibyo bari barakoze.Kayibanda nawe yagiye ku butegetsi nyuma y'inkongi y'umuriro yakwiye igihugu cyose n'imfu zinzirakarengane nyinshi.Abamubanzirije na bo birashoboka ko hari ibyo babazwa.Ubwo rero guhora ni ukw'Imana.Ntabwo Imana yaremeye umuntu kwicwa na mugenzi we .Imana ihorera ubugingo bw'umuntu ubwo aribwo bwose.uhereye kera kose amateka arabigaragaza.Rero bikwiye kutubera isomo.Niba koko twemera ko nyuma y'ubu buzima hari ubundi ubu Kayibanda na Habyarimana baba baganira iki?Birashoboka ko baba baramaze kwiyunga kuko ntabwo babana mu ijuru bakirebana ay'ingwe.Abemera purigatori bakomeze babasabire misa nyinshi kugira ngo roho zabo ziyunge.Imana Iti:"Mpora abana gukiranirwa kwa ba se kugeza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga".Rero byange bikunde amaraso y'ikiremwamuntu arahorerwa.TWIHANE BIGISHOBOKA twigana Daniel
Kanda hano umusubize

Kalisa - 20/09/2016 saa 23:08

@ vugukuri Ngo Kayibanda na Habyarimana mu ijuru! Ubwo ryaba ari irindi ritandukanye n'iryo abanyamadini birirwa bigisha...
Kanda hano umusubize

Kigeme - 21/09/2016 saa 07:29

Ntabwuzi ubyabanyarwanda bahishiye repubulika ya 5 sha kerekanibutabazi nibahishamunda bose.
Kanda hano umusubize

ayisha - 20/09/2016 saa 20:02

none se habyara we yishwe nande?mwandika mubogamye kandi muri abana ntimuzi ibya kera.byonyine kuvuga ngo rwerere ni mu ruhengeri byerekana ko mwandika ibyo mutazi mwabwiwe gusa.nta debat iba mu Rwanda
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 01:02

debat ushaka irenze iyi ukoze se niyihe?
Kanda hano umusubize

village urugwiro - 20/09/2016 saa 18:35

Rwerere ni mucyahoze ari prefecture yagisenyi ndetse hafi ya Busasamana mubugoye ntabwo ari Muruhengeri niyo mpamvu burigihe mwandika inkuru mudahagazeho mutanazi neza muve mukuzimu mujye ibumuntu
Kanda hano umusubize

village urugwiro - 20/09/2016 saa 18:35

Rwerere ni mucyahoze ari prefecture yagisenyi ndetse hafi ya Busasamana mubugoye ntabwo ari Muruhengeri niyo mpamvu burigihe mwandika inkuru mudahagazeho mutanazi neza muve mukuzimu mujye ibumuntu
Kanda hano umusubize

GISANUKURI OCTAVE - 20/09/2016 saa 15:12

ubundi bibiliya ibivuga neza ko uwicishije inkota azicishwa indi.none se ko Habyalimana yishe urwagashinyaguro KAYIBANDA we wabonye igihe kitagera nawe akicwa,PEREZIDA KAYIBANDA we yashyinguwe mu gihugu cye ariko uzabaze niba KINANI we yarashyinguwe mu gihugu nk'uwo yahemukiye .BIBILIYA IVUGA UKURI.
Kanda hano umusubize

edo - 20/09/2016 saa 14:29

muri RWERERE HO MU RUHENGERI NI HEHE?
Kanda hano umusubize

Alain Pascal - 20/09/2016 saa 20:55

Rwerere yo mu Ruhengeri ni mu murenge wa Rusarabuye, akarere ka Burera.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 20/09/2016 saa 13:34

Bose,barabagome,nibagende.N.B. Kayibanda.bamushinguyehe?
Kanda hano umusubize

Yusuf - 20/09/2016 saa 12:54

Ubuswa ubugome n'ubushinyaguzi nibyo mbashije kubona muri ino nkuru, Kuva wabaho tuvuge ko ntawo mu muryango wanyu urapfa? Hazutsemo bangahe? Ngo Habyarimana azutse? Imagine! Ese waruzi impamvu ba giti birukanywe muri Kigali? Tega amatwi: Mu kinyarwanda kiza bavuga ko ukoze mu nkono ntashye ashyekerwa bivuze ngo nubundi kuko batari batinye kwica Kayibanda ku ndonke nke nta nubwo bari gutinya kugambanira Habyarimana kuzisumbuyeho cg ziciye no munsi yayo. Reka nkubwire ikindi utar'uzi" wijyeze wasoma inkuru y'agace k'ikiringiti? Oya nako kuko warayisomye ntabwo washinyagura. Icyutaruzi nuko uvuga utaranga unasebya umukoresha mwatandukanye wibeshya ari bugushime ahubwo ahita abona uwo uzaba umufata nkawe atagihari. Reka turebe niba hari ibyiza twakwigira ku bayobozi babanje niba nta nabyo tubareke twigire ku babifite ariko tudashinyaguye.
Kanda hano umusubize

Benjamin - 20/09/2016 saa 12:35

Uwicisha inkota nawe azayicishwa, bijye bibabera isomo mwebwe mubyumva mujye mwibuka igitekerezo cya Naboti n'umwami Ahabu cyagwa Hamani na Morudekayi uko byabagendekeye abo bose muri iyi si amaherezo y'umwicanyi ni urupfu rw'iteka ryose. ibihembo byibyaha ni urupfu
Kanda hano umusubize

Vipi - 20/09/2016 saa 09:54

Mort comme un chien, le petit pays avec un petit président sans lunettes, Monsieur MOBUTU a dit.
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 20/09/2016 saa 09:30

ubwo nawe nguravuze.
Kanda hano umusubize

Kmali Thom - 20/09/2016 saa 09:14

Ari Habyalimana ari Kayibanda n'abana ba Satani,ndabibutsa ko ari bo bateguye genocide yakorewe abatutsi mu 1994,bari bafite ubugome bukabije,Imana ihora ihoze,Kayibanda yazanye amoko mu ndangamunru ivangura ry'uturere we na Habyara puuu, baragatsindwa n'Imana n'abameze nkabo bose Imana izabaturinde none n'iteka ryose mu Izina rya Yesu Kristo.
Kanda hano umusubize

Joel Kagabo - 20/09/2016 saa 14:39

uwanditse iyi nkuru arabogamye kandi arashaka kujijisha abantu wabona hari icyo ashaka guhisha. cyakora reka dutegereze tuzarebe ib'iyi si.
Kanda hano umusubize

Niyomwungere Eric - 25/09/2016 saa 02:38

Ko muvuga kayibanda na havyarimana kagame naw n'umweranda ha!sinz!
Kanda hano umusubize

atangana - 20/09/2016 saa 09:07

perezida yishwe nabi uwamwicgishije yapfuye ate? bashyinguwe he? Gusa iyaba byaberaga bamwe isomo
Kanda hano umusubize

LAURENT - 20/09/2016 saa 13:48

Abaroma bati kunda mugenzi wawe nkuko wikunda.Bibliya ikongera ikatwibutsa ko,guhora arukw'Imana kandi ihora ihoze.Naho zaburi 124:8,hakavugako gutabarwa kwacu kubonerwa k'Uwiteka waremye ijuru nisi.Basomyi bavandimwe abandika izinkuru ntaho bataniye nabarutwi,ese kuberiki wandika inkuru udafitiye gihamya,contraductoire,sans technique de redaction,ngenda banyarwanda murabaswa tu!
Kanda hano umusubize

saul - 25/09/2016 saa 12:28

kuki se wowe Laurent wandika utukana waba utaniyehe nabo ugaya kandi wabanje kudusomera ijambo ry'Imana? watangiye neza uheruka nabi ubwo wabyishe?????
Kanda hano umusubize

Kamaramaza - 20/09/2016 saa 08:33

Impuhwe za Bihehe.com
Kanda hano umusubize

Ayebazibwe Hubert - 20/09/2016 saa 09:42

Muranejeje Pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X